Chelsea yahanwe kutagura umukinnyi kugeza mu 2020

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ryahannye Chelsea kutazagura abakinnyi mu masoko abiri y’igura ry’abakinnyi ari imbere. Uyu mwanzuro ryawufashe nyuma y’aho bigaragariye ko iyi kipe yo mu Bwongereza yaguze abakinnyi bakiri bato. Kugeza mu mpera za Mutarama 2020, iyi kipe izaba yemerewe kugurisha abakinnyi ariko yo itemerewe kugira abo igura. Icyakoze, iyi kipe yahawe […]

Nashakaga kumva uko igitsina cye kimeze- uwakundanaga na Blac Chyna

Umuraperi Soulja Boy wari umaze iminsi akundana n’umunyamideri Blac Chyna avuga ko mu by’ukuri atakundaga uyu mugore ko ahubwo yari agamije kumva uko imiterere y’igitsina cye imeze. Ibi uyu muraperi yabitangaje abinyujije ku rukutarwe rwa twitter nyuma yo gutandukana na Blac Chyna ariko kugeza ubu bikaba byarahise bisibwa nk’uko TMZ ibitangaza. Yagize ati “  Nashakaga […]

Perezida w’u Burusiya yavuze igihe azarasira muri Amerika

Amerika n’u Burusiya ni ibihugu bibiri by’ibihangage ku Isi bihora bicunganwa ijisho ku rindi kugira ngo kimwe kidaca ikindi mu rihumye kikagihungabanyiriza umutekano, bityo Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, akaba avuga ko azarasa Amerika mu gihe cyose yazaba yashyize ibisasu byayo bya misile i Burayi. Perezida Putin yabitangaje mu ijambo yagejeje ku baturage imbere y’inteko […]

Uganda: Ingona yari imaze kwica inka zirenga 10 yafashwe

Ikigo k’igihugu gishinzwe ubuzima bw’inyamaswa zo mu ishyamba muri Uganda, Uganda Wildlife Authority (UWA) cyatangaje ko ingona yari imaze kwica inka zisaga 10 yafashwe kuri uyu wa kane, tariki ya 21 Gashyantare. Iyi ngona yafashwe n’itsinda rizobereye mu byo guhangana n’ibibazo by’inyamaswa zo mu ishyamba mu gace ka Tonya-Buseruka, hafi y’ikiyaga cya Albert. Ubuyobozi bw’iki […]

Ibintu by’ingenzi wakora kuri murandasi (Internet) bikakugirira umumaro mu buzima

Nyuma y’aho murandasi (internet) itangiriye gukoreshwa, ubu ifite ubushobozi bubiri ari bwo “gutuma umuntu atakaza umwanya” no “gutuma umuntu abyaza umusaruro igihe abonye” bitewe n’ibyo aba ahakorera. Hari abakoresha imbuga mu buryo bw’ibiganiro gusa, abandi bakazikoresha bashaka kunguka ubumenyi mu ngeri zitandukanye. Muri izi mbuga zo kuganiriraho, twavuga cyane “imbuga nkoranyambaga” nka Facebook, Whatsapp, Twitter, […]

Kihebe wakoranaga n’inyeshyamba z’i Burundi yishyikirije ingabo za Leta ya Congo

Igisirikare cya Leta ya Congo (FARDC) cyatangaje ko ku wa 21 Gashyantare 2019, umuyobozi w’inyeshyamba za MaĂ ÂŻ-MaĂ ÂŻ Kihebe, uzwi ku izina rya Kihebe Ngabunga yashyize intwaro hasi kikaba kimufite. Izi nyeshyamba za MaĂ ÂŻ-MaĂ ÂŻ Kihebe zirwanira mu gace ka Mulenge, mu misozi ya Ruzizi, Teritwari ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi […]

Ubuvanganzo bwa Bamporiki na Mc Philos bimwe mu byaryoheje ubukwe bwa Mike Karangwa- AMAFOTO

Mike Karangwa wamamaye mu itangazamakuru no mu kanama nkempurampaka k’irushanwa rya Miss Rwanda, yasabye anakwa umukunzi we Isimbi Roselyne ’Mimi’; uyu akaba umwana wa Dr BIHIRA Canisius. Ibi birori byayobowe na Mc Philos wagaragaje ubuhanga bukomeye mu kuyobora imisango y’ubukwe ndetse Hon. BAMPORIKI Edouard yongera kugaragaza ko ari umutoza w’intore. Mike Karangwa n’umukunzi we Isimbi […]

Meddy yagize icyo abaza abakobwa n’abahungu  bo muri Uganda

Umuhanzi  Meddy yabajije abasore n’inkumi bo muri Uganda ku byo bavugwaho byo kutababarira igihe babajwe n’abo bakundana. Ibi bikomoka  ku mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga zirimo Watsupp aho umusore umwe w’uruhu rwera ababaza umukunzi we w’umukobwa. Uyu ashaka kumukubita ariko nyuma akamureka. Ku rundi ruhande, undi mukobwa bivuga ko ari Umunyayuganda we ntababarira umusore ahubwo […]

Wema Sepetu yazanye urujijo mu rubanza rwe

Icyamare muri sinema mu gihugu cya Tanzania, Wema Sepetu yabashije kwikura imbere y’umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Kisutu, Maira Kasonde nyuma yo gutera utwatsi ibyo gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni ku mbuga nkoranyambaga. Mbere yo gusomerwa, ibinyamakuru byo muri Tanzania byari byatangaje ko isomwa ryo kuwa 18 Gashyantare 2019 rishobora gusiga Wema Sepetu ahamwe n’iki cyaha. Wema […]

Iby’umubano mubi hagati y’u Rwanda na Uganda ntibyahingukijwe mu biganiro byahuje Min. Sezibera na Amb.Wonheka

Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda, Oliver Wonheka na Minsitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera ariko ntibaganiriye ku mubano w’ibihugu byombi wazambye kuva mu Kwakira 2017. Muri iyi nama y’isaha n’igice hagati y’aba bombi kuri uyu wa 21 Gashyantare 2019 nk’uko The EastAfrican ibitangaza, haganiriwe  ku zindi ngingo zo kunoza umubano. Amb. Wonheka yatangarije […]

U Burundi burashinja u Rwanda kwirukanisha ingabo zabwo muri Somalia

Igihugu y’u Burundi ntikishimiye gahunda yo kuvana abasirikare bayo mu butumwa bw’amahoro muri Somalia, bukaba bunashinja u Rwanda kuba inyuma y’ubugambanyi butuma ingabo zabwo zisabirwa kugabanywa muri ubwo butumwa. Minisitiri w’Ingabo w’u Burundi Emmanuel Ntahomvukiye uvuga aya magambo, ntasobanura uburyo u Rwanda rubifitemo uruhare. Arongera kandi agahinja Maj Petero Buyoya wahoze ari Perezida w’u Burundi […]

RDC: Abantu 18 baburiye ubuzima mu mpanuka y’imodoka

I mpanuka yabaye ku wa Gatatu tariki ya 20 Gashyantare 2019, yatwaye ubuzima bw’abantu 18, ahitwa Kabwe, mu Ntara ya Lualaba, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.12 barakomereka, umunani muri bo bari barembye cyane bajyanwa kwitabwaho n’abaganga mu bitaro by’i Kolwezi. Umuyobozi w’Umuryango ACAT  (Action des chrĂ©tiens pour l’abolition de la torture) i Tenke, M. […]

Rusizi: Abakobwa babyariye iwabo bagaragaje uruhuri rw'ibibazo bahura nabyo

Abakobwa 22 babyariye iwabo barimo n’abacikirije amashuri bamaze kubyara, bo mu mirenge ya Kamembe,Gihundwe na Mururu mu karere ka Rusizi, barashimira itorero ry’abangilikani Diyoseze ya Cyangugu rimaze umwaka wose ribigisha umwuga wo kudoda imyenda,bakarisaba ko nyuma yo kurangiza aya masomo no kuyahererwa impamyabushobozi bahabwa n’uburyo bwo gukora bakiteza imbere bakanarera neza abo babyaye, bahabwa ibikoresho […]