Amavubi -17: FERWAFA yateguye irushanwa rizitabirwa na Tanzania na Cameroun.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryateguye irushanwa ry’amavubi atarengeje imyaka 17 . Byamaze kwemezwa ko rizitabirwa na Tanzania na Cameroun. Nk’uko iri shyirahamwe ryabitangaje ribicishije ku rubuga rwaryo, iri rushanwa rigamije kumenyereza abakinnyi mu rwego rwo kwitegura amarushanwa mpuzamahanga yo mu bihe bizaza. Tanzania na Cameroun bo bazitabira iri rushanwa mu myiteguro y’irushanwa ry’ […]
Mbappe ari hejuru ya Cristiano na Messi- Mourinho
Uwahoze ari umutoza w’Ikipe ya Manchester United, Jose Mourinho atangaza ko muri iki gihe umukinnyi wa Paris Saint Germain, Kylian Mbappe ari ku rwego rwo hejuru mu gaciro ugereranyije na Messi ndetse na Cristiano Ronaldo. Mourinho avuga ibi ashingiye ku kuba ibyo Mbappe akora ibitangaza ku myaka ye micye. Aganira na BEin Sports yagize ati […]
Rwamagana: Ababyeyi barasabwa gukundisha abana babo umuco Nyarwanda
Ntwari ufite imyaka umunani na mukuru we witwa Nyirirugo batuye mu Kagari ka Cyanya, mu Murenge wa Kigabiro, bamaze kwamamara mu kuvuga amazina y’inka mu bukwe, bavuga ko umubyeyi wabo yabigishije amazina  y’inka n’indangagaciro z’umuco nyarwanda none bagasaba n’abandi kubyigisha abakiri bato. Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye n’abo bana, batangaje ko umubyeyi wabo yatumye biga uko […]
Umwanditsi Kibel'bel avuga ko nta butegetsi inyeshyamba za ADF zigambiriye guhirika
Umwanditsi w’ibitabo, Nicaise Kibel’bel avuga ko inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda, zikaba zimaze imyaka isaga 20 zirwanira ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Izi nyeshyamba ngo zigamije kwinjiza amatwara ya Kisilamu kurusha uko zaba zigamije guhirika ubutegetsi bivugwa ko zirwanya. Izi nyeshyamba zazengereje teritwari ya Beni, iherereye mu Majyaruguru ya Congo. Zishinjwa […]
Museveni nta mpano afite ya muzika- Maurice Kirya
Icyamamare muri muzika akaba n’umukinnyi wa Filimi, Maurice Kirya avuga ko Perezida Museveni nta mpano afite ya muzika n’ubwo yitegura gushyira hanze Album. Kirya avuga ko Museveni yagiriye inama Bobi Wine kuva muri Politiki agakomeza umuziki cyangwa ajyaka mu rwenya, aha niho na we ahera acyemanga Museveni ko na we nta mpano amubonama y’umuziki. Mu […]
Imigi 10 ihenze kuyibamo kurusha iyindi ku Isi
Umugi wa Paris , Hong Kong na Singapore niyo migi yahuriye ku mwanya wa mbere mu migi ihenze kuyibamo kurusha iyindi ku rwego rw’isi . Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyita ku bukungu cya Economist Intelligence Unit cyagaragaje ko umugi wa Paris wo mu Bufaransa, Hong Kong wo mu Bushinwa na Singapore yo muri Singapore ariyo migi […]
Mbarara: Abantu bane bakurikiranweho kwica Umunyarwanda Nzavugankize
Abantu bagera kuri bane batawe muri yombi mu Karere ka Mbarara, mu gihugu cya Uganda, bakurikiranweho uruhare mu iyicwa ry’umugabo w’Umunyarwanda. Uyu Munyarwanda witwa Cedric Nzavugankize w’imyaka 40 bivugwa ko yishwe ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru gishize nyuma yo kugirana ubwumvikane bucye n’umukunzi we, Venesi Nzayisenga nawe utuye muri Mbarara. Nzavugankize ngo akaba yarashwanye […]
Burundi: Abapolisi babiri bishwe n’abantu bitwaje imbunda
Abapolisi babiri b’u Burundi bakorerga ahitwa Muzinda muri Komini Rugazi baraye bishwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, itariki 18 Werurwe, imbunda zabo nazo zibwa n’abantu bitwaje intwaro bateye ku gasozi ka Mutara, muri Muramvya, yo muri Komini Mutimbuzi ho mu Ntara ya Bujumbura. Iyi nkuru dukesha SOS Media Burundi iravuga ko abapolisi bishwe […]
Museveni yemeye ko yabonanye na Mukankusi wa RNC na Ambasaderi Gasana
Ishyaka RNC rirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda rikorera hanze y’igihugu ngo ryasabye Perezida Museveni ubufasha bwo kurwanya ubuyobozi bwa Perezida Paul Kagame nk’uko biherutse gushyirwa ahagaragara na nyir’ubwite mu ibaruwa yandikiye mugenzi we w’u Rwanda kuwa 10 Werurwe. Perezida Museveni ngo yabwiye Perezida Kagame ko kubw’impanuka yabonanye na Charlotte Mukankusi wasabaga gushyigikira ibikorwa bya RNC. “ […]
Mobetto yahaye gasopo uwamubazaga iby’indezo ahabwa na Diamond
Umunyamideli Hamisa Mobetto wo muri Tanzania, yihanije uwamubazaga amakuru avuga ko Diamond Platnumz babyaranye, yahagaritse indezo yamugeneraga buri kwezi yo kwita ku mwana wabo. Amakuru akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko kuva muri Kanama umwaka ushize, Diamond na Hamisa batakivugana bitewe n’ibyo Diamond yatangaje ko yashatse [Hamisa] kumuroga yifashishije amapfumu. Ibi ngo nibyo byaba […]
Nyamasheke: Mu bitaro bya Kibogora igitanda kimwe kiryamaho ababyeyi babiri n’impinja babyaye
Mu bitaro bya Kibogora mu karere ka Nyamasheke hamaze igihe kinini havugwa ubuto bw’icyumba baruhukiramo n’impinja zabo nyuma yo kubyara ndetse n’ubuke bw’ibitanda, aho usanga bagerekeranye n’impinja babyaye ,umwe areba haruguru n’uruhinjwa rwe, undi areba hepfo n’urwe, hakaba ngo n’igihe begeranya ibitanda iyo ababyara babaye benshi ,bagashyiraho batatu ku gitanda n’impinja zabo. Ubwo Umuyobozi Mukuru […]
RDC: Perezida yahagaritse ibyavuye mu matora y’abasenateri asubika n’andi yari ateganyijwe
Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Mbere yafashe icyemezo cyo kuba ahagaritse by’agateganyo ibyavuye mu matora y’abasenateri yabaye kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, itariki 15 Werurwe. Mu nama yagiranye n’abakuriye inzego zose ziyobora igihugu, Perezida Tshisekedi yanahagaritse amatora y’abakuru b’intara yari ateganijwe kuba kw’itariki ya 27 Werurwe. Impamvu y’ibi nk’uko […]
Karongi: Abarema isoko rya Mukungu barasaba ubuyobozi kububakira ubwiherereo rusange
Bamwe mu batuye mu murenge wa Mutuntu bakorera n’abagana mu isoko rya Mukungu bavuga ko bahangayikishijwe no kubona ubwiherero muri iyi santeri ,kuko ubwo bari barubakiwe bwuzuye ndetse n’abahacururiza babufite bakabukinga maze bakabura aho bikinga. Niyirora umwe mu baturage bahagana avuga ko ubusanzwe bari bafite ubwiherero rusange bari barubakiwe na Leta ari nabwo abaturage baremaga […]
Philippines nayo yitandukanyije n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha
Igihugu cya Philippines kitandukanyije ku mugaragaro n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha kuri iki Cyumweru gishize, mu gihe uru rukiko ruteganya gukomeza gusuzuma ibirego bishinja guverinoma y’iki gihugu ibyaha byakozwe mu ntambara yo kurwanya ibiyobyabwenge. Kwitandukanya n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kwa Philippines bije nyuma y’umwaka iki gihugu gitangarije Umuryango w’Abibumbye iki cyemezo. Iki kikaba kibaye igihugu cya kabiri kibikoze […]
ACP Theogene Nsengiyumva wari umwarimu muri NPC yitabye Imana
Polisi y’u Rwanda yatakaje umupolisi wo ku rwego rwa Komiseri wari umwarimu mu ishuri rikuru rya Polisi i Musanze( National Police College-NPC) Assistant Commissioner of Police Theogene Nsengiyumva. Inshamake y’ubuzima bwa ACP Theogene Nsengiyumva ACP Theogene Nsengiyumva, wari umwarimu mu ishuri rikuru rya Polisi i Musanze(NPC), Yavukiye mu Karere ka Burera, mu Ntara y’Amajyaruguru ku […]