Uganda: Bobi Wine yarekuwe na Polisi nyuma y’amasaha make atawe muri yombi
 Umudepite utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda Robert Kyagulanyi Ssentamu bakunze kwita Bobi Wine yarekuwe na polisi ya Uganda nyuma y’amasaha make yari ashize atawe muri yombi aho yari mu nzira ajya mu gitaramo mu murwa mukuru Kampala. Polisi ya Uganda yafunguye Bobi Wine nyuma yuko uyu mudepite yari yatawe muri yombi ku wa mbere […]
Nyamasheke/Gihombo: Imibiri 38 y’Abatutsi bazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro
Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini Rwamatamu mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye, ubu akaba ari mu mirenge ya Gihombo,Kirimbi na Mahembe, mu karere ka Nyamasheke, byaranzwe no gushyingura imibiri 38 yabonetse ahatandukanye. Muri iyi mibiri 38,harimo imibiri 25 yakuwe mu murenge wa Mahembe irimo 21 yakuwe mu cyobo […]
Ubufaransa bwabujije abaturage babwo kujya ahantu hatatu mu Rwanda
Biciye ku rubuga rwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Ubufaransa bugira inama abaturage babwo kutajya ahantu hatatu mu Rwanda muri iki gihe. Ijwi ry’Amerika -Ahantu ha mbere ni muri Pariki y’ibirunga, aha kabiri ni mu bice by’imipaka ihuza u Rwanda n’Ubugande bitewe n’ibibazo biri hagati y’ibi bihugu byombi. Kuri iyi mipaka, Ubufaransa bugira abaturage inama yo kutagendera […]
Uganda: Depite Bobi Wine yatawe muri yombi
Depite Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Uganda nyuma y’ugushyamirana kwabayeho hagati yazo n’abamushyigikiye. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Mata 2019, nibwo Polisi ya Uganda yagose ahazwi nka One Love Beach mu gace ka Busala kari mu Karere ka Wakiso, hari hataganijwe […]
Yitambitse ishyingurwa ry’umuhungu we birangira nawe yishwe n’abari bamutabaye
Umwanditsi w’Urukiko rwa Murang’a mu gihugu cya Kenya, kuri uyu wa Gatanu ushize yahitanywe n’inkongi y’umuriro yatejwe ku bwende mu nzu ye nyuma yo kwitambika ishyingurwa ry’umuhungu we bivugwa ko yari yiyahuye. Biravugwa ko Daniel Macharia, umuhungu wa Stanley Kanyoro, yiyahuye kuwa kane ushize, itariki 18 Mata kubera ibibazo byo mu rugo. Ibi bikaba byarabereye […]
Ndababaye cyane nyuma yo kuva gusenga nkasanga mama arimo gusambana n’umugabo ntazi- NKORE IKI?
Data yatubyaye turi batatu, abakobwa babiri n’umuhungu umwe, ni njye mukobwa w’imfura nkaba mfite imyaka 23, dutuye mu karere ka Gasabo, mama ni umwarimukazi, papa akaba ari umushoferi. Data ni umugabo ukunda umuryango we, igihe cyose aba ahangayikishijwe n’icyadutunga, ku buryo n’ejo kuri pasika yari afite ikiraka cyo gutwara abagenzi bari bagiye mu birori mu […]
Nyabihu: Abaturage bahangayikishijwe n’Ibihazi bikomeje kubambura byitwaje ikiboko
Abaturage bo mu Murenge wa Mukamira, mu Karere ka Nyabihu, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu, barasaba ababishinzwe kubakiza abajura bibisha ikiboko biyise “ Ibihazi ”. Ni abaturage bakorera ubucuruzi mu gasantere kazwi nko Ku Gasoko, mu Kagali ka Rubaya, Umurenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu ndetse n’abandi bahaturiye. Aba bavuga ko abajura biyita Ibihazi, bisobanuye […]
Ruhango: Barasaba ko ahiciwe Abatutsi hashyirwa ibimenyetso by’amateka kuri Jenoside
Ubwo hibukwaga abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu murenge wa Kinazi  na Ntongwe, hazwi nk’Amayaga, abayirokotse baturuka muri aka gace basabye ko ahantu hiciwe Abatutsi hagenda hashyirwa ibimenyetso by’amateka  kugira n’abana babyiruka bazashobore kuyamenya. Me Dusengiyumva Samuel umwe mu barokotse Jenoside uvuka muri aka gace, avuga ko icyahoze ari Komini Ntongwe cyabayemo ubwicanyi bukabije […]
Hamisa Mobetto arindiwe umutekano n’umugabo w’ibigango warindaga Diamond
Umunyamideli Hamisa Mobetto wo muri Tanzania wabyaranye n’umuhanzi Diamond, yagaragaye mu ruhame arindiwe umutekano n’umugabo w’ibigango warindaga uyu muhanzi babyaranye. Ni kenshi Umuhanzi Diamond yagaragaye mu ruhame arindiwe umutekano na Seleman Mirundi, umugabo w’ibigango benshi bazi ku izina rya Mwarabu. Umwaka ushize nibwo uyu mugabo yaje gutangaza ko atakirinda sebuja, ndetse anamushinja kutagira umutima wa […]
Umwana w’imyaka 10 yatsinze irushanwa ry’igihugu ryo kwandika nta biganza agira
Burya hari igihe tubona abantu bafite ubumuga, tugatekereza ko nta bushobozi bafite; mbese nta terambere bakwigezaho cyangwa se badashobora no kuba abahanga mu ishuri. Ibi si ko bimeze kuko hari ubushobozi Imana yabahaye ku buryo hari ibyo bakora ukibaza uburyo bakikoramo, bikakuyobera. Mu mashuri, baza mu b’imbere mu manota, bakwiteza imbere, bateza imbere igihugu, ndetse […]
Leah Karegeya avuga ko urupfu rw’umugabo we rwamugizeho ingaruka cyane
Leah Karegeya, umupfakazi wa Karegeya Patrick wiciwe muri Afurika y’Epfo, avuga ko nyuma y’urupfu ry’umugabo we rwamugizeho ingaruka hamwe n’abana be. Karegeya Patrick wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda afite ipeti rya Koloneri, yishwe mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2013, muri Afurika y’Epfo, biza gutangazwa ko yanigiwe muri Hoteli. Umugore we akaba avuga ko […]
Abanyarwanda baturiye umupaka ntibaremererwa kujya muri Uganda nk’uko biherutse gutangazwa
Nyuma y’aho ikinyamakuru The East African gitangarije ko umwuka mubi wagabanyutse ku mupaka w’u Rwanda na Uganda nyuma yo kugirana ibiganiro n’abaturage baturiye umupaka wa Gatuna bakakibwira ko bemerewe kwambuka bakajya muri Uganda ariko babanje kubimenyesha ubuyobozi, biravugwa ko ibi atari ukuri nta cyahindutse nk’uko byemejwe na bamwe mu bayobozi. Abayobozi b’u Rwanda bazi neza […]
Umugore wavaga i Bujumbura yafatanwe amasasu ku mupaka wa Congo
Igisirikare cya Congo (FARDC) gitangaza ko cyafatanye umugore wavaga i Burundi amasasu agera mu 690, ubwo yari ageze ku mupaka ashaka kwinjira ku butaka bwabo. Umuvugizi wa FARDC, Capt. Kaseleka DieudonnĂ© atangaza ko uyu mugore yafatiwe muri Teritwari ya Uvira, ikora ku mupaka w’u Burundi na RDC. Ati “Yafashwe ku wa Kane w’icyumweru gishize ageze […]
Sri Lanka: Byibuze abantu 290 bahitanywe n’ibisasu ahantu hatandukanye kuri Pasika
Abantu 290 nibo bamaze kubarurwa bapfuye abandi babarirwa muri 500 bakaba bakomeretse mu gihugu cya Sri Lanka nyuma y’ibisasu byaturikiye mu nsengero no mu mahoteli anyuranye kuri Pasika nk’uko byatangajwe n’abayobozi. Abantu 24 bakekwaho gutega ibyo bisasu batawe muri yombi, minisitiri w’umutekano, Ruwan Wijewardene akaba avuga ko abakoze aya mahano ari abahezanguni bashingiye ku myemerere […]