Ruli: Abishyize hamwe bavuka mu Karere ka Gakenke baremeye Abarokotse jenoside- AMAFOTO

Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, abishyize hamwe bavuka ku Karere ka Gakenke (Diaspora Gakenke) baremeye abacitse ku icumu rya jenoside batishoboye batuye mu Murenge wa Ruli muri aka Karere. Ni igikorwa ubuyobozi bw’aka karere bwashimye, cyabaye ku wa Kane tariki ya 25 Mata 2019, imiryango ine […]

Umunyarwandakazi mu bantu 6 baguye mu mpanuka y’imodoka muri Uganda

Abantu batandatu barimo umuyobozi w’Akarere ka Koboko, Isaac Kawooya, ndetse n’Umunyarwandakazi, Anastasie  Mukakamali, baguye mu mpanuka y’imodoka yabereye ku muhanda Kampala- Masaka mu gihugu cya Uganda. Inkuru dukesha ikinyamakuru Daily Monitor iravuga ko abaguye muri iyi mpanuka ari; Haji Abudallah Muwonge w’imyaka 54 w’ahitwa Nyamitanga muri Mbarara, Anastasie Mukakamali w’imyaka 66 ukomoka mu Rwanda, Abed […]

Haranira gutsinda wifashishije ukwemera

Zaburi 144:1 Igira iti “Nihasingizwe Uhoraho, rutare rwanjye, we utoza amaboko yanjye ibyo kurwana, n’intoki zanjye ibyo kurema urugamba.” Ufite umwanzi. Shitani ashaka kukwiba buri kimwe Imana iguteganyiriza. Wimwemerera. Koresha intwaro zawe… Ijambo ry’Imana… ukwemera kwawe kugira ngo uronke umusaruro igihe utinze. Shitani atinya indwanyi. Buri kimwe uzageraho mu buzima bisaba ko habaho urugamba. Mugenzi […]

RIB mu iperereza ku mavuriro na farumasi byakoresheje inyandiko mpimbano mu kwishyuza RSSB

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza ku ikoreshwa ry’inyandiko mpimbano zigamije kwishyuza Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB) ryakozwe n’amavuriro na za farumasi zitandukanye mu Ntara y’Amajyepfo. Iri perereza rimaze gutuma abantu bakekwa barimo abaganga n’abashinzwe gucunga ibigo bagera mu 10 batabwa muri yombi. Abafashwe ni abo muri; Ineza Clinic, mu Karere ka Muhanga, Isezerano Clinic, mu […]

Bobi Wine arashinja Leta ya Museveni gukenesha no gukandamiza abaturage

Umudepite Robert Kyagulanyi Ssentamu w’umuhanzi uzwi nka Bobi Wine wo mu gihugu cya Uganda yasohoye indirimbo yise “Afande” ahamagarira abashinzwe umutekano kureka guhohotera abaturage. Wine avuga ati: “Iminsi ibiri namaze mfunze nayikoresheje nandika indirimbo ubu ngeneye abo mu nzego z’umutekano”. Ssentamu uzwi cyane muri muzika nka Bobi Wine kuwa mbere yafashwe na polisi nyuma yo […]

Amb. Nduhungirehe ngo yaba we cyangwa Rusesabagina nta wufite amakuru ku ifatwa rya Sankara

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe aremeza ko nta makuru afite ku by’ifatwa rya Major Callixte Sankara muri Comores, ndetse akanemeza ko na Paul Rusesabagina, Perezida w’ishyaka MRCD, uherutse gutangaza ko Sankara yidegembya nawe nta makuru afite. Ibi yabitangaje mu kiganiro yahaye Ijwi rya Amerika abazwa ku byatangajwe n’ibihugu nk’u Bufaransa, […]

Umuyoboke wa FDU Inkingi yavuze ko yari kwemera ko ari we wahanuye indege ya Habyarimana Juvenal

Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruzaburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka mu Karere ka Nyanza, rwatangiye kuburanisha mu mizi urubanza ruregwamo abarwanashyaka 11 b’ishyaka FDU-Inkingi ritemewe mu Rwanda. Mu baregwa harimo Twagirayezu Fabien wemera ko yari ashinzwe ubukangurambaga ku rwego rw’igihugu muri FDU-Inkingi, ubushinjacyaha bumushinja kubwira abo bari kumwe ko hari igisirikare kirimo gutegurwa hanze y’u Rwanda abakangurira […]

Ndahamagarira ibihugu byose by’isi kuza kutwigiraho inzira y’iterambere- Perezida Xi Jinping

Perezida w’u Bushinwa, Perezida Xi Jinping yasabye ibihugu bituye isi kwigira ku gihugu cye inzira inoze y’iterambere. Ibi akaba yarabitangarije mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Banki Nyaziya. Perezida Xi Jinping  atangaza ko Banki nyaziya igamije gushora mu bikorwaremezo BAII (Banque Asiatique d’Investissement en Infrastrures), ni we wayishinze mu 2015, muri gahunda ndende ya “ceinture […]

Pallaso yakebuye abakobwa baka itike abasore kuko bagiye kubasura

Umuhanzi wo muri Uganda Pius Mayanja uzwi nka Pallaso avuga ko kuba abakobwa baka abasore bakundana amafaranga y’itike kugira ngo babashe kubasura bibagiraho ingaruka. Pallaso avuga ko iyi myumvire ituma bakobwa babura abagabo mu gihe kizaza. Ati “ Murekere aho kuzajya musaba amafaranga y’itike kubera ko mwemereye umusore kumusura. Bituma mutabona abagabo mu gihe kizaza.” […]

U Bufaransa bwishe 800,000 mu Rwanda mu myaka 25 ishize — Perezida Erdogan

Perezida wa Turkiya, Recep Tayyip Erdogan, kuri uyu wa Gatatu ushize yagize atya atangaza ku mugaragaro ko adashidikanya ko u Bufaransa bwishe abantu 800,000 mu Rwanda mu myaka 25 ishize, aho yasaga nk’usubiza perezida Emmanuel Macron wagereranyije ibyabaye mu 1915 nka jenoside. “ Iyo ducukumbuye muri za jenoside, ubwicanyi, no guhonyora uburenganzira bwa muntu, tubona […]

Inyeshyamba zisaga 200 zivuga Ikirundi zagaragaye muri Kivu y’Amajyepfo

Abaturage bo muri Teritwari ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo bavuga ko hagaragaye inyeshyamba zibarirwa muri 200 zivuga ururimi rw’Ikirundi. Izi nyeshyamba zatangiye kugaragara mu ishyamba ryo mu misozi miremire ya Kamombo, Karumyo na Nyarusanze, Segiteri ya Tanganyika, Teritwari Fizi, Intara ya Kivu y’Amajyepfo. Abaturage bavuga ko bavuga Ikirundi, bagakeka ko zaba ari FNL. […]

Mu Rwanda hari umutekano n’ubwo ibihugu 5 bimaze kugira inama abaturage babyo yo kutagenda mu duce tumwe tw’u Rwanda-Nduhungirehe

N’ubwo ibihugu bigera kuri bitanu by’burayi bimaze kugira abaturage babyo yo kutajya mu duce tw’amajyepfo y’u Rwanda turi hafi ya Nyungwe, ku wa 25 Mata 2019, umunyamabanga wa leta y’u Rwanda muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe yatangaje ko u Rwanda nta kibazo cy’umutekano rufite. Ati’’ mu Rwanda hari umutekano. Ntabwo ari twe tubizi kandi […]

Sudani: Abajenerali batatu mu bagize akanama kayoboye igihugu beguye

Batatu mu bayobozi bakuru b’akanama ka gisirikare kayoboye Sudani by’inzibacyuho batavugwaho rumwe batangaje ukwegura kwabo, iki kikaba ari kimwe mu byifuzo bikomeye by’abigaragambya. Aba bajenerali ni Omar Zain al-Abideen, Jalal al-Deen-Sheikh na Al-Tayeb Bakar Ali Fadee, basanzwe bazwiho kuba inkoramutima za Omar al-Bashir uheruka guhirikwa ku butegetsi. Babonwa kandi nk’abahezanguni ku myemerere ya Islam. Abayoboye […]

Zahabu nyinshi ziva muri Afurika zigurishwa mu buryo bwa magendu

Mu busesenguzi ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byakoze; byasanze zahabu ifite agaciro ka miliyari z’amanyamerika igurishwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu(UAE) mu buryo butemewe. Reuters yatangaje ku wa gatatu ko imibare ya gasutamo igararagaza ko mu 2016, UAE zinjije toni 446 za zahabu, zifite agaciro ka miliyari zisaga 15 z’amadorali y’Amerika, mu gihe mu 2006; zari […]