Ruli: Abishyize hamwe bavuka mu Karere ka Gakenke baremeye Abarokotse jenoside- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, abishyize hamwe bavuka ku Karere ka Gakenke (Diaspora Gakenke) baremeye abacitse ku icumu rya jenoside batishoboye batuye mu Murenge wa Ruli muri aka Karere.

Ni igikorwa ubuyobozi bw’aka karere bwashimye, cyabaye ku wa Kane tariki ya 25 Mata 2019, imiryango ine mu yaremewe ikaba ituye mu nyubako bubakiwe na Leta za ‘Four in One’, ziri muri uyu murenge. Aba bishyize hamwe bavuka muri aka karere ka Gakenke bakaba  babageneye, ibiribwa birimo umuceri, kawunga, ibishyimbo, amavuta yo guteka n’ibindi birimo amasabuze.

Ni igikorwa kandi cyabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye ku biro by’Umurenge wa Ruli rwasorejwe ku rwibutso rwa jenoside rwa Ruli, aho bashyize indabo banunamira  inzirakarengane zirushyinguyemo zigera kuri 202 zishwe muri jenoside .

Abayobozi batandukanye bashyira indabo ku rwibutso

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruli, Nizeyimana J.Marie Vianney yabashimiye ku bw’umutima w’impuhwe bagize wo gufata mu mugongo abarokotse jenoside, agasaba ko n’abandi babigiraho.

Yagize ati “Aho mwakuye Uwiteka azabakubire kenshi, iki gikorwa mwakoze cyo kuza kuba hafi abacitse ku icumu rya jenoside ni igikorwa cyiza kandi kinakomeye dukurikije n’uburemere gifite”.

Nizeyimana J.Marie Vianney ashimira abaremeye iyi miryango

Yakomeje asaba abarokotse jenoside muri rusange bo muri uyu Murenge abereye umuyobozi, gukomeza gukomera, bibuka kandi baniyubaka. Ati “Mwumve ko turi kumwe, igihugu cyacu kibitayeho, gahunda zinyuranye zibareba kandi n’ibibazo byaba bigihari bizakomeza gukorerwa ubuvugizi”.

Perezida wa Diaspora-Gakenke, Shyaka Vedaste avuga ko iki gikorwa bakoze nta muntu wakibahatiye, ahubwo ko ari bo ubwabo bicaye basanga bakwiye gufata mu mugongo abarokotse jenoside bo muri uyu Murenge nk’uko basanzwe banakora ibikorwa nk’ibi n’ahandi muri aka karere.

Shyaka Vedaste, Perezida wa Diaspora Gakenke

Yagize ati “Ntabwo aba ari igitekerezo cy’umuntu umwe, twarebye ibihe turimo, tureba umuntu wavuye muri Coko aza hano, uwavuye I Nyange na Gihande akaza hano, turavuga tuti ‘reka dushake inkunga ijyanye n’imibereho yabo. Twabahaye ibyo kurya mu rwego rwo kubazamurira imibereho myiza[…]”.

Yakomeje avuga ko atari cyo gikorwa cya mbere bakoze kandi ko urugendo barukomeje. Ati “Nk’uko bitatangiriye ahangaha n’ubundi rero ntabwo byaba biharangiriye, kuko hari ibikorwa byakozwe mbere, ntabwo aricyo gikorwa cya mbere dukoze, hari mituweli twatanze mu karere, mu karere twatanze mituweli 100, mu rwego rwa diaspora Gakenka, tujya dupanga imiganga,…”.

Shyaka avuga ko ibyo bashyikirije mu ntoki iyi miryango y’abarokotse jenoside bifite agaciro k’ibihumbi bigera muri 700 ariko ko igikorwa cyose cyabatwaye asaga Miliyoni, by’umwihariko kandi ko ku bufatanye n’urugagaga rw’abikorera mu Murenge wa Ruli, bagiye no kwisuganyiriza hamwe bakazubakira iyi miryango yatujwe muri ‘Four in one’ uruzitiro (Clôture) ruzazenguruka izi nzu.

Munyagaju Fabier, umwe mu bahawe inkunga, akoresheje umugani mugufi, yagize ati “Akuzuye umutima gasesekara ku munwa” ashaka kuvuga ko banejejwe cyane n’iyi nkunga. Ati “Turishimiye cyane rwose, turabashimiye cyane kandi dushimiye n’igihugu cyacu turimo, umukuru wacu w’igihugu ni Malayika Murinzi Imana yaduhaye afatanyije n’ingabo z’igihugu, narimbayeho meze nabi, yego ni ubutege buke bw’ubusaza ariko turishimiye cyane ku mutima”.

Umukozi w’Akarere ushinzwe imibereho myiza unafite mu nshingano imibereho myiza y’abarokotse jenoside,  Nyirasikubwabo Eurelie, mu izina ry’akarere yashimiye aba bagize umutima wo kuremera iyi miryango.

Nyirasikubwabo Eurelie ashyikiriza Munyegaju ikarito y’isabune

Agira ati “Turi kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi ari nako tugenda twiyubaka, urugendo tumazemo imyaka 25 ingaruka za jenoside ntabwo zirarangira, twavuye habi cyane tugera heza ariko turacyafite byinshi byo gukora, ndashimira rero abavandimwe ba diaspora Gakenke batekereje kuza gufata mu mugongo aba babyeyi, aba bavandimwe bacumbitse muri aya mazu ndetse n’abandi,…”.

Ni imiryango umunani yaremewe

Yakomeje ashimira Leta y’Ubumwe iyobowe na Perezida Paul Kagame ndetse n’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kwihangana nyuma y’ibikomere bitandukanye yabasigiye, akabizeza ko uko ubushobozi buzakomeza kugenda buboneka akarere gafatanyije n’abafatanyabikorwa bako bazakomeza kugenda babafasha mu buryo butandukanye.

Ni imiryango umunani yaremewe, ine itari yishoboye isanzwe ituye  mu nyubako za ‘Four in one’ bubakiwe na Leta, aho inavuga ko kubona ibiyitunga bikiri ikibazo bitewe n’uko amasambu yabo ari kure yabo.

Andi mafoto:

Abarokotse jenoside batishoboye bahamwe ibiribwa n’ibikoresho by’isuku
Shyaka na Eurelie wari uhagarariye akarere bashyikiriza Munyegaju inkunga yagenewe
Abarokotse jenoside baremewe bashimye Diaspora Gakenke

Bemeye inkunga yo kuzubaka uruzitiro ruzenguruka izi nyubako zibamo abarokotse jenoside batishoboye

Soma Izindi Nkuru