Ijoro ry'impinduka
ITANGIRIRO 32:23 “Abyuka muri iryo joro, ajyana n’abagore be bombi n’inshoreke ze zombi n’abana be uko ari cumi n’umwe, yambuka icyambu cya Yaboki. Arabajyana, abambutsa uwo mugezi, yambutsa n’ibyo yari afite byose. Yakobo asigarayo wenyine. Haza umugabo aramukiranya, bageza mu museke “. Muri uru rukerera ubwo narimo gusenga navugishijwe n’umuntu warwaje umuntu mu ijoro. Musengera […]
Kwibuka ntibireba abacitse ku icumu gusa- Minisitiri Soraya
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Hakuziyaremye Soraya, avuga ko kwibuka inzirakarengane zishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ari ibya buri munyarwanda wese, ko bidakwiye guharirwa abayirokotse. Min. Soraya yabitangaje mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Murenge wa Mbuye, ho mu Karere ka Ruhango, aho yanibukije ko kwita mu buryo butandukanye abarokotse jenoside yakorewe […]
Rusizi: Abarokotse bababazwa n’uko uwari umuvugizi wa ADEPR, Rév. Nsanzurwimo yabatereye interahamwe akaba yidegembya mu Bubiligi
Ubwo Jenoside yakorerwaga abatutsi mu 1994 yari irimbanije, umuvugizi w’itorero ADEPR RĂ©v Pasiteri Nsanzurwimo JosĂ©ph n’umuryango we babaga muri GS Gihundwe, aho ngo bari barinzwe n’abajandarume banaganira bya hafi n’uwari perefe w’icyari perefegitura ya Cyangugu Emmanuel Bagambiki mu nama za nyirarureshwa uyu muperefe ngo yazaga gukoresha abatutsi bari bahahungiye ngo bajyanwe muri Sitade ya Cyangugu […]
Diamond avuga ko Zari yabaye urukuta hagati ye n’abana be
Umuhanzi Diamond Platnumz wo Tanzania avuga ko umuherwe Zari Hassan babyaranye abana babiri, atakimwemerera kubonana nabo, ahubwo ko na we ategereza kubareba kuri Instagram. Zari yabyarabye na Diamond abana babiri ubwo babanaga nk’umugabo n’umugore, baje gutandukana muri Gashyantare umwaka ushize uyu mugore amushinja kumuca inyuma. Diamond wari waririnze kugira byinshi atangaza ku itandukana ryabo, mu […]
Min. Busingye yaburiye abinangira gutanga amakuru bazi kuri jenoside yakorewe Abatutsi
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa ya Leta, Busingye Johnston avuga ko ababa bafite amakuru kuri jenoside bakaba binangira kuyatangaza, ari abadashaka kujyana n’intambwe Leta yateye yo kubanisha neza Abanyarwanda. Min. Busingye yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Gicurasi 2019, ubwo yifatanyaga n’abatuye mu Mujyi wa Kigali mu muhango yo gushyingura mu cyubahiro imibiri 84,439 […]
Kigali: Perezida Kagame mu myitozo ngororamubiri- AMAFOTO
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Gicurasi 2019, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagaragaye muri Siporo rusange izwi nka Car free day, mu Mujyi wa Kigali. Perezida Kagame yanyongaga igare, anifatanya n’abandi mu myitozo ngororamubiri ku Kimihurura ku mbuga y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’amahoro, RRA. Yavuze ko siporo ikorwa atari ukugira ngo umunti […]
RDC: Inyeshyamba enye zishwe n’igisirikare cya Leta
Inyeshyamba enye za Mai – Mai zishwe ku wa Gatandatu tariki ya 4 Mata 2019 n’igisirikare cya Leta mu gace ka Senga, kari mu bilometero 26 uvuye mu Burengerazuba bwa Teritwari ya Beni, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ibitero muri ako gace , Major Mak Hazukay, yavuze ko izi nyeshyamba zishwe ari iza […]
Tanzania: Inkambi ya Nyarugusu icumbikiye impunzi z’Abarundi yumvikanyemo amasasu
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu ushize, mu Nkambi y’impunzi z’Abarundi ya Nyarugusu mu gihugu cya Tanzania humvikanye amasasu muri zone ya 8. Amakuru aturuka aha aravuga ko bushobora kuba ari ubujura. Amasasu yumvikanye iminota igera kuri 20 bituma impunzi zitahwa n’ubwoba nk’uko iyi nkuru dukesha SOSMediasBurundi ikomeza ivuga. Amakuru akaba avuga koumucuruzi witwa […]
Ibintu wakora bikagufasha kwigarurira umutima w’ imana ndetse ni y’ abantu
Yesaya 1:19 “ Nimwemera kumvira muzarya ibyiza byo Mu gihugu “ Mu isezerano rya kera hatubwira uburyo Dawidi yanditse amateka mu mibereho yose uvuye mu igihe yari akiri umwana muto. Herekana nabwo uburyo yagiye agaragaza kubaha ndetse no gukora imirimo y’ indashyikirwa bityo bigatuma yigarurira umutima w’ Imana ndetse niy’ abantu. Ijambo ry’Imana ritwereka uburyo […]
RDC: Abasirikare bane ba FARDC baguye mu mirwano abandi barakomereka
Abasirikare bane ba FARDC barishwe abandi batatu barakomereka nyuma y’igitero cyagabwe ku birindiro byabo mu biturage bya Musekere na Laudjo muri Teritwari ya Djugu mu burasirazuba bwa Congo. Ngo igitero cya mbere cyagabwe kuwa Kane, itariki 02 Gicurasi mu giturage cya Musekere giherereye nko mu isaha ebyiri z’urugendo uvuye ahitwa Tchomia muri Teritwari ya Djugu. […]
Rwamagana: Polisi yafashe amafaranga 800,000, telephone n’ibindi byari byibwe i Kigali
Polisi mu Karere ka Rwamagana yataye muri yombi uwitwa Jean Pierre Nshimiyimana utuye mu Murenge wa Gitega, mu Karere ka Nyarugenge ndetse ifata amafaranga 800,000 na telephone ya smart phone n’ibindi bikoresho byo mu nzu bifite agaciro k’amafaranga 400,000. Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Burasirazuba, CIP Hamdun Twizeyimana, ngo ukekwa yafatiwe mu Murenge wa […]
Icyorezo cya Ebola gikomeje kwiyongera muri Congo
Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare uratangaza ko icyorezo cya Ebola muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo gikomeje kugarika ingogo. Kimaze guhitana abarenga 1,000. Uwo muryango uravuga ko mu cyumweru gishize abantu 23 banduye mu munsi umwe gusa. Uwo ni wo mubare munini w’abanduye ubwo burwayi mu gihe cy’umunsi umwe kuva mu mwaka wa 2018. Kuwa gatanu […]