Perezida Kagame n'umufasha bahawe ikaze muri Namibia-amafoto
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame n’umufasha, Jeannette Kagame basesekaye mu murwa mukuru wa Namibia, Windhoek ku mugoroba w’uyu wa 19 Kanama, 2019. Mu ruzinduko rw’iminsi itatu bagiye kugirira muri iki gihugu, bakiriwe na Perezida wa Namibia, Hage Geingob na Monica Geingos, umufasha we. Â Â
Abaturage bamaganye iyubakwa ry’umuhanda bavuga ko ubatera indwara
Abaturage bo mu Gace ka Wami, mu Ntara ya Iringa muri Tanzania bamaganye iyubakwa ry’umuhanda bavuga ko ubatera indwara bitewe n’ireme ufite. Aba baturage bwabwiye Ubahagarariye mu nteko ishinga amategeko d, Mahmoud Mgimwa ko ikibazo bafite ari uko uwasannye umuhanda wabo yawugize nabi kuruta uko wari umeze. Mu nama yabahuje nk’uko Bongo5 ibitangaza, bavuze ko […]
Umwenda wa Siporo Obama yambaraga akiri mu mashuri wagurishijwe asaga miliyoni 100
Umwenda wa Siporo, Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, yambaraga akiri mu mashuri yisumbuye, wagurishijwe akayabo ka Miliyoni zibarirwa mu 110. Ni umwambaro Obama yambaraga akina umukino wa Basketball, ubwo yigaga mu ishuri ryisumbuye rya Honolulu, akaba ari no mu gace yavukiyemi, ko muri Leta ya Hawai. Ikinyamakuru Foxnews gitangaza […]
Tanasha avuga ko adatewe ubwoba n’abigeze kumenyana na Diamond barimo Shaddy Boo
Umukunzi wa Diamond Platnumz, Tanasha Donna atangaza ko adatewe ubwoba n’abakobwa bose bamenyanye n’umukunzi we. Muri aba , harimo Umunyarwandakazi Umuhoza Shadia uzwi nka Shaddy Boo. Uyu Diamond aherutse gutangaza ko nta mubano udasanzwe bafitanye nk’uko byagiye bivugwa. Diamond yavuze ko amufata nka mushiki we, icyamamare mugenzi we. Abajijwe na Ghafla niba abakobwa bose bamenyanye, […]
Mu gihe gito umutima w'umuntu uzajya usimbuzwa uw'ingurube-Ubushakashatsi
Umuhanga mu gusimbuza ingingo z’umubiri w’umuntu mu Bwongereza yatangaje ko mu myaka itatu, umutima w’ingurube uzajya usimbura uw’umuntu. Yitwa Sir. Terence English. Kuri uyu wa 18 Kanama, yatangarije The Telegraph ibi mu birori by’isabukuru y’imyaka 40 amaze asimbuje umutima Keith Castle (yabikoze mu 1979) bigakunda. Ibi birori byateguwe n’ibitaro bya Papworth Terence yakoreyemo igihe kirekire […]
Burundi: Ufite ubumuga bw'uruhu yishwe acibwa Ukuboko, ukuguru n'ururimi
Ihuriro ‘Albinos sans frontiers’ ryo mu Burundi rivuga ko ku wa Gatandatu habonetse umurambo w’umwana w’imyaka 15 wari warabuze, basanga umubiri we wakuweho ibice bimwe nk’ururimi. Umurambo wa Bonheur Niyonkuru ufite ubumuga bw’uruhu, , wabonetse kuwa Gatandatu nk’uko umuyobozi wa ririya huriro ryabo, Kazungu Kassim yabibwiye radio RFI. Si ubwa mbere mu Burundi havuzwe ihohoterwa […]
Abanye-Congo babujije Abanyarwanda kwinjira mu gihugu cyabo
Inzego z’Abinjira n’Abasohoka muri Congo- Kinshasa baratungwa agatoki ku kubuza Abanyarwanda kwinjira mu gihugu cyabo kuva 15 Kanama nta munyarwanda wambuka ajya mu Mujyi wa Bukavu  aciye ku mupaka wa Rusizi 1 yaba afite’’ Jeton’’ cyangwa ‘’ Laissez —passer, bari basanzwe bifashisha. Aba baturage babwiye Umunyamakuru wa Bwiza.com ukorera muri aka karere ko n’abafite viza […]
Birambabaza! Ndi mwiza kandi nteye neza umubiri wose ariko Imana yanyimye amashuri- Nkore iki?
Nitwa Diane, navutse ndi umwana umwe iwacu, nta data ngira, Mama ariho ni nawe tubana. N’ubwo bavuga ko nta nkumi y’igaya, sibyo nagenderaho kuko njye ndiyizi kandi n’abandi barabizi ko ndi mwiza, gusa ntabwo nigeze ngira amahirwe yo kwiga ngo nsoze. Maze kugira imyaka 25, narize ariko mu by’ukuri nakunze kugira amanota make, bitewe n’uko […]
RDC: Umwe mu bigaragambyaga polisi yamurashe arapfa
Umwe mu baturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigaragambyaga kubera umutekano muke, yafashwe n’isasu rya Polisi yari irashe mu kivunge, bimuviramo kwitaba Imana. Ni imyigaragambyo yabaye ku wa Mbere tariki ya 19 Kanama 2019, i Oicha, umwe witwa Katembo Fikir w’imyaka 25, warashwe yaje gupfira mu bitaro bikuru bya Oicha. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru […]
Angola: Ikibazo cy'u Rwanda na Uganda kigiye kongera kuvugutirwa umuti
Angola irakira inama ihuza abakuru b’ibihugu bane mu murwa mukuru Luanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Kanama 2019, ngo baganire ku cyazana umuti ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba Amb. Olivier Nduhungirehe yemereye New Times ibizaganirwaho. Ati “Tuzitabira inama izahuza […]
Nkurunziza yisubiyeho akiyamamaza njye n'abandi ntibyadutangaza cyane- Philippe Reyntjens
Umushakashatsi akaba n’umwarimu muri Kaminuza yo mu Bubiligi, Philippe Reyntjens avuga ko n’ubwo Perezida Nkurunziza yatangaje ko ataziyamamaza mu matora yo mu 2020, ko aramutse yivuguruje ku ijambo nta gitangaza cyaba kirimo. Mu kiganiro Philippe Reyntjens yagiranye na BBC yagarutse cyane ku iterambere ry’u Burundi mu myaka 14 ishinze CNDD-FDD ifashe ubutegetsi by’umwihariko akaba ari […]
Ntabwo dosiye ya 'Supermaketing Global' twayihoreye-RIB
‘Dosiye ya Supermarkenting iri mu nkiko, ntabwo twabyihoreye’ ni cyo gisubizo Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB rwatanze ku muturage wari ubajije ikibazo cy’ubu bucuruzi bwahagaritswe, ababutangije bagatabwa muri yombi. Yabarije ku rubuga rwa Twitter ati: ” Ese koko byararangiye Supermarketing yambuye abantu murabyihorera ntimwagira n’icyo mubafasha nkaho amafaranga uwayatwaye atazwi? Ni ikihe cyaha bakoze cyatumye mudakurikirana […]
Uganda yafashe abakekwaho kohereza amabuye y’agaciro mu Rwanda bayise ibigori
Abapolisi n’abasirikare ku Mupaka wa Mirama (Kagitumba) bafashe abaturage bakekwaho kwinjiza amabuye y’agaciro mu Rwanda mu buryo butemewe bajijisha ko ari impeke z’ibigori. Abafashwe n’abakozi ba kompanyi icukura amabuye y’agaciro yitwa Zanack Holding Mining ikorera Ruhaama mu Karere ka Ntungamo. Uyu mukwabu wakozwe kuwa Kane nk’uko Daily Monitor dukesha iyi nkuru ibitangaza,  hafashwe toni y’amabuye […]
Museveni arashinjwa kwigwizaho imitungo no gukiza bene wabo gusa
Abanyepolitiki n’abavuga rikijyana bavuga ko Perezida wa Uganda, Yoweli Museveni yigwijeho imitungo mu buryo butemewe kandi ko yashyize imbere bene wabo b’Abanyankole, akabakungahaza. Biikunze kwibazwaho uburyo Perezida Museveni n’abandi bayobozi bakungahaye ariko by’umwihariko abo mu Burengerazuba biganjemo Abanyankole (Bahima) bakaba bafite imitungo itagira ingano. Uwitwa Nsubuga yanditse ku rukuta rwa Twitter asubiza Perezida Museveni ku […]