Uganda: Yajyanye idini , abayobozi n’ab’iyita Abayisilamu bose mu rukiko abaziza kwita Imana, Allah

Umugabo wo mu gihugu cya Uganda yitabaje Urukiko Rushinzwe kurinda itegeko nshinga arusaba kubuza Abayisilamu gukomeza kwita Imana, Allah cyangwa Imana ya Yesu no kugereranya Islam n’Ubukirisitu. Uyu mugabo witwa Ivan Samuel SSebadduka, wiyita Umukirisitu wemera Imana imwe (monotheist), ashimangira ko nubwo abayisilamu bafite uburenganzira bwo kgisenga nk’uko biteganywa mu itegeko nshinga, badafite uburenganzira bwo […]

RDC: Joseph Kabila wari umaze igihe acecetse yagarutse mu kibuga cya Politiki

Nyuma yo gusimburwa ku butegetsi na Perezida Felix Tshisekedi, Joseph Kabila yari amaze iminsi atigaragaza mu bikorwa bitandukanye bya politiki, ubu bikaba bitangazwa ko yagarutse. Nk’uko byatangajwe n’ishyaka rye, PPRD, ngo Perezida waryo w’icyubahiro, Joseph Kabila agarutse mu kibuga aho agiye gukomeza ibikorwa bya politiki. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Ukwakira 2019, umunyamabanga […]

Namenye ko umugore wa pasiteri aboneza urubyaro kandi twe babitubuza, ubwo si ubugome koko? 

Abo dusangiye urugendo rugana mu ijuru ndabaramukiza mu izina ry’umwami Yesu, nkaba nabagisha inama. Mu by’ukuri ntabwo ndibutangaze aho nsengero, gusa ni muri Kigali. Itorero ntabwo ndivuga kuko byangiraho ingaruka bamenye. Mu itorero duhabwa inyigisho, ndetse tukanagisa inyigisho zihariye nk’abashakanye bityo pasiteri akatwumvisha uburyo ki kuboneza urubyaro ari icyaha, hari n’ababihanirwa iyo bimenyekanye. Icyanteye agahinda […]

Haribazwa icyo u Burusiya bwifuza ku bayobozi b'ibihugu bya Afurika

Perezida w’Uburusiya yatumiye abategetsi benshi ba Afurika mu nama y’iminsi ibiri igiye kubahuza kuva uyu munsi tariki ya 23 Ukwakira 2019, hakibazwa icyo iki gihugu cy’igihangage cyaba kifuza ku bihugu bya Afurika. Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti zahoze cyane muri Afurika zitarasenyuka, Perezida Vladimir Putin avuga ko gukomeza umubano n’ibihugu bya Afurika ari kimwe mu byo […]

Abasenateri bakomoje ku bivugwa ko ingabo z’u Rwanda, Burundi na Uganda ziteguye kujya mu ntambara

Mu gihe hari amakuru akomeje gukwirakwizwa mu binyamakuru n’imbuga nkoranyambaga ko ingabo z’u Rwanda, iz’u Burundi na Uganda zaba zigiye kwerekeza muri Congo mu rugamba zizahuriramo harwanywa imitwe y’inyeshyamba, aya makuru yabajijwe mu nteko nshingamategeko ya Congo. Senateri Mabaya Gizi wabajije iki kibazo mu nteko rusange avuga ko aya makuru nk’abagize inteko nshingamategeko bakabaye bayaziho […]

Gushaka umukunzi mu Rwanda

ANDIKA MUNSI AHAGENEWE IBITEKEREZO (Comments) IBYIFUZO, UMUKUNZI USHAKA UKO YABA AMEZE UNAVUGA UKO UBONEKA TELEPHONE CG EMAIL MURAKOZE!

Mureke guhora mugurizwa, mucuruze ibitsina byanyu-Huddah Monroe

Ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga akaba n’umushabitsi muri Kenya, Huddah Monroe yagiriye inama abagore yo kuva mu bukene bifashishije ibitsina byabo. Avuga ko kuba umugore yamara icyumweru cyose ateze amaboko ku wundi muntu ko bibabaje, asaba abagore kugira icyo bakora kuri iki kibazo. Avuga ko ibi byaba intangiriro yo kugira ikindi bakora. Yifashishije instgram ati “  […]

Ingabire Marie Immaculee yamaganye umuyobozi muri Islam wagereranyije abagore n’imirima

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculee, yamaganye bikomeye inyigisho z’umuyobozi mu idini ya Islam wagereranyije abagore n’imirima, yumvikanisha ko umurima utajya impaka na nyirawo ahubwo wicisha bugufi akawuhingira igihe ashakiye. Uyu muyobozi mu idini ya Islam yari arimo gutanga inyigisho mu bukwe, yumvisha umugeni uko agomba kuzitwara imbere y’umugabo we. Video yashyizwe […]

Gen. Elias Rodrigues Filho wayoboraga ingabo za Monusco yasoje manda ye

Uwari umuyobozi w’ingabo za Monusco, Gen. Elias Rodrigues Martins Filho, yasoje manda ye, aho kuri uyu wa 22 Ukwakira yambitswe imidari y’ishimwe n’Umuyobozi wa Monusco, Leila Zerougui, kubera akazi yakoze. Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni yaboneyeho kugeza kuri Gen Elias Rodrigues ikimenyetso cy’uko ashimirwa na Loni, nyuma y’amezi 18 y’imirimo myiza no kubaha inshingano […]

Kigali: Hari abataka uburwayi baterwa n'amazi mabi bavoma

Imwe mu miryango itishoboye  yiganjemo abakuze n’abafite ubumuga yatujwe mu mudugudu wa Makaga mu murenge wa Kigali irasaba ko bafashwa kubona amazi meza nyuma y’aho ayo bakoresha yatangiye kubatera indwara zituruka ku mwanda. Ni ikibazo iyi miryango ihuriyeho n’abatuye mu Kagali ka Rwesero aho uyu mudugudu wa Makaga wubatse bavuga ko nta mazi meza aharangwa […]

AMAFOTO: Rayon Sports yagiye ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Bugesera FC 2-1

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Ukwkira 2019, nibwo hakinwaga imikino yo ku munsi wa Kane wa Shampiyona, aho Rayon Sports yagiye ku mwanya wa Mbere nyuma yo gutsinda umukino wayihuza ga na Bugesera fc, ibitego 2-1. Ni umukino watangiye saa kumi n’ebyiri zuzuye (18H00’) kuri stade ya kigali i Nyamirambo, umukino watangiye Rayon […]

Kampala: Uwari mu bahataniye kuba Nyampinga w'u Rwanda yafunguwe by'agateganyo

Umunyarwandakazi Uwimbabazi Alliance wari mu bahataniye kuba Nyampinga w’u Rwanda mu 2018  yarekuwe na Polisi ya Uganda nyuma y’iminsi ibiri afunzwe akurikiranyweho guteza impanuka yahitanye umuntu umwe. Radio/TV 10 itangaza ko uyu mukobwa ni umwe mu basimbuye Teta Sandra mu kabari kitwa Hideout Lounge aho afatanya n’undi munyarwandakazi gutegura ibirori bikaberamo byitwa ‘Wednesday Bosslady’ buri […]

Ingabo z’Uburundi zacakiranye n’inyeshyamba

Abantu bitwaje intwaro bivugwa ko bavuye mu ntara ya Kivu y’Epfo muri DR Congo bateye mu ntara ya Bubanza mu burengerazuba bw’u Burundi barwana n’ingabo z’igihugu abaturage bamwe barahunga nk’uko babivuga. Urusaku rw’amasasu rwatangiye kumvikana mu gitondo uyu munsi kuwa kabiri, abaturage bamwe batangaje ko bahise bahunga imirwano hagati y’ingabo n’aba bateye. Uruhande rwa leta […]