Bisate Lodge ni yo hoteli rukumbi yinjiye mu zifite inyenyeri eshanu

Icumbi ry’ubukerarugendo riherereye mu karere ka Musanze hafi na Pariki y’Ibirunga, Bisate Lodge ni imwe rukumbi yazamuwe ihabwa inyenyeri eshanu mu muhango wateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) i Kigali kuri uyu wa 1 Ugushyingo. Iri cumbi rije ku rutonde rw’izindi hoteli zirimo Radisson Blue, Kigali Marriot Hotel, Kigali Serena Hotel na Nyungwe One and Only. […]
Bosco Ntaganda arakatirwa mu cyumweru gitaha
Nyuma yo guhamwa ibyaha 18 by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Bosco Ntaganda arakatirwa kuri uyu wa 7 Ugushyingo 2019. Ku wa 8 Nyakanga 2019 ni bwo Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwahamije Bosco Ntaganda ibi byaha yakoreye mu Ntara ya Ituri kuva mu 2002 kugeza mu 2003. Ntaganda ashinjwa ibyaha birimo kwica […]
Rasta Adjobalove uba mu Rwanda avuga ko yambuwe imbunda ye- Video
Nduwimana Adjobalove Ismail ni umuhanzi w’umurasita wavukuye i Burundi ariko uba akaba aba mu Rwanda nk’impunzi, avuga ko afite umubabaro n’agahinda yatewe no kwamburwa ibikoresho bye bya muzika agereranya n’imbunda y’umusirikare ku rugamba. Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Bwiza Tv, uyu muhanzi ashima Leta y’u Rwanda uburyo ifata neza impunzi, ati “Bamwe ntibajya bemera ko […]
Kigali: Umugore na basaza be bagejejwe mu rukiko bashinjwa gufatanya kwica umugabo we

Umugore witwa Mukamazimpaka Shanita na basaza be babiri, Kamayirese Janvier na Habimana Francois bagejejwe mu rukiko bashinjwa icyaha cy’ubufatanyacyaha mu kwica Callixte Ndahimana wari umugabo wa Shanita. Ni iburanisha ryabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ugushyingo 2019, mu ruhame mu kibuga cy’umupira giherereye iruhande rw’Umurenge wa Kinyinga, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali. Umucamanza […]
U Rwanda nta mwanya rufite wo gusubiza ku makuru ahora agaruka- Nduhungirehe
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe EAC, Amb. Olivier Nduhungirehe avuga ko u Rwanda nta mwanya rwabona wo gusubiza ku makuru avuga ko iki gihugu cyaba cyarifashishije Kompanyi yitwa NSO Group mu kimviriza abatavuga rumwe nacyo hagamijwe “kubagirira nabi.” Bamwe mu batavuga rumwe na leta y’u Rwanda bavuga ko ‘software’ ya Pegasus yifashishijwe […]
Uganda: Umugabo yasezeye ku kazi ku bw’Umunyarwandakazi
Umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru, Edwin Katamba uzwi nka Mc Kats yaretse akazi k’imyidagaduro yakorega muri Hoteli ya Pearl of Africa kugira ngo akomeze ku mukunzi we w’Umunyarwandakazi, Fille Mutoni. Katamba uzwi nka MC Kats yafashe iki cyemezo nyuma y’iminsi micye yiyunze na Fille babyaranye. Ni nyuma y’aho aba bombi mu ntangiriro z’umwaka wa 2019 bari bashwanye […]
Abatuye Mont Kigali basizwe mu manegeka n’ikorwa ry’umuhanda bavuga ko baryama batizeye kuramuka- REBA VIDEO
Ni abaturage bo mu tugari twa Ruliba na Kigali, mu Murenge wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bahangayikishijwe n’iyi mvura nyinshi irimo kugwa ko inzu babamo zishobora kuzabagwa hejuru nyuma y’aho zangijwe n’ikorwa ry’umuhanda Ruliba-Karama-Nyamirambo. Bavuga ko ubwo mu kwezi kwa Gatandatu haturitswaga intambi, hamenwa urutare rwa Semafigi rwari ku […]
Gen. Sabiiti Muzeyi aravugwa mu mugambi wo kwica minisitiri
Umuyobozi wa Polisi wungirije muri Uganda, Maj. Gen. Sabiiti Muzeyi arashyirwa mu mu majwi mu mugambi wo gufasha abashaka kwica Minisitiri Ushinzwe Ikoranabuhanga n’Itumanaho muri Leta ya Uganda, Nantaba Idah Eriosi. Gen. Sabiiti avugwa muri uyu mugambi wo guhitana Nantaba nk’uko uyu mu minisitiri abigarukaho muri imeli (email) yoherereje The Observer kuwa Mbere w’iki cyumweru […]
Yaretse akazi ko gutwara indege kubera Wema Sepetu
Umusore w’Umunya-Tanzania wakoreraga akazi ko gutwara indege muri Oman, Danzak yavuye kuri aka kazi atangira gukora umuziki mu rwego rwo kuzahura na Wema Sepetu avuga ko akunda byimazeyo. Danzak ukiba muri Oman yavuze ko akunda Wema Sepetu kandi ko uyu mukobwa na we abizi ko amukunda. Mu mezi make ashize, byagarutsweho cyane mu itangazamakuru rya […]
Umunyarwenya ukomeye imbere y’ubutabera ku bwo kwiyitirira Perezida Magufuli
Ubutabera bwa Tanzania bukurikiranye umunyarwenya Idris Sultan wiyitiriye Perezida John Pombe Magufuli akoresheje ikoranabuhanga. Nyuma yo gufungwa akaza kurekurwa atanze ingwate, Idris Sultan arasubira imbere ya polisi kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2019 kugira yisobanure kuri iki cyaha ashinjwa. BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Sultan akurikiranweho icyaha kifashishije ikoranabuhanga. Itegeko rivuga ko kwiyitirira umuntu […]
Abantu 14 barimo Umunya-Uganda bakurikiranweho gushaka kwiba banki yo mu Rwanda
Urwego rw’igihugu ry’ubugenzacyaha (RIB) rutangaza ko rwafashe abantu 14 barimo abanya Kenya umunani, Abanyarwanda batatu n’Umunya-Uganda umwe bakekwaho umugambi wo kwiba imwe muri banki bakoresheje ikoranabuhanga. RIB ikoreshe urubuga rwayo rwa Twitter, yavuze ko yamenye umugambi wa bariya bantu ndetse iakba muri yombi bataragira icyo bakora. Uru rwego ruvuga ko bari barimo bagerageza kwinjira mu […]
FARDC ni yo yonyine yatangije ibitero ku nyeshyamba, ibindi bihugu bite?
Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo,FARDC, zatangaje ko kuva uyu munsi kuwa kane zatangije “ibitero bikomeye” ku mutwe wa ADF mu gace ka Beni. Bibaye nyuma y’inama yahuje abahagarariye ingabo z’ibihugu bya DR Congo, Burundi, Rwanda, Uganda na Tanzania mu cyumweru gishize yemeje ubufatanye mu kurwanya inyeshyamba muri DR Congo. Nyuma y’iyi nama, umuvugizi […]
Umugore wanjye ngo nazajya amara icyumweru atariye ifi cyangwa inkoko ntacyo azajya amarira mu buriri- Nkore iki?
Nitwa Bosco, ntuye mu Karere ka Rwamagana, ndubatse mfite umugore n’abana babiri, ariko umugore wanjye ubu navuga ko afite ingeso idasanzwe, nsigaye mukeka amababa pe. Ni kenshi tujya dutongana mushinja kunca inyuma, muri make ntabwo akimfata nk’umugabo we, ambwira ibyo yishakiye ariko nkakeka ko afite gahunda y’uko twatandukana. Nyuma yo kunyerurira ko nta gahunda afite […]
Rulindo: Abarema isoko rya Rwahi babangamiwe n’uko ritagira ubwiherero
Abakorera n’abarema isoko rya Rwahi riri mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo, bavuga ko babangamiwe n’uko ritagira ubwiherero rusange, bityo bakaba bahangayikishinjwe n’isuku iharangwa. Aba baturage bavuga ko hari abihagarika aho babonye, abashaka kwituma bagatira ubwirerero abahaturiye, ibyo bakabona ko bibangamye. Umwe mu bahakorera yagize ati “Ni ikibazo gikomereye buri wese, ntabwo gikomereye […]
Seburakeye Jean washinjwe kuba intasi y’u Rwanda yafungiwe i Burundi
Ku cyumweru tariki ya 20 Ukwakira 2019, umunyarwanda witwa Seburakeye Jean w’imyaka 61 y’amavuko yatawe muri yombi mu Burundi ashinjwa kuba intasi y’u Rwanda. Seburakeye yafatiwe mu mujyi wa Gitega, akaba yarajyanwe gufungirwa muri kasho y’urwego rushinzwe ubutasi i Gitega. Umwe mu baturage babonye Seburakeye afatwa yatangarije sosmedias/Burundi ko Jean yafashwe afite indangamuntu y’u Burundi […]