Mukamazimpaka Shanita (hagati) na basaza be babiri

Kigali: Umugore na basaza be bagejejwe mu rukiko bashinjwa gufatanya kwica umugabo we

Sangiza iyi nkuru

Umugore witwa Mukamazimpaka Shanita na basaza be babiri, Kamayirese Janvier na Habimana Francois bagejejwe mu rukiko bashinjwa icyaha cy’ubufatanyacyaha mu kwica Callixte Ndahimana wari umugabo wa Shanita.

Ni iburanisha ryabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Ugushyingo 2019, mu ruhame mu kibuga cy’umupira giherereye iruhande rw’Umurenge wa Kinyinga, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.

Umucamanza watangiye abasomera imyirondoro yabo, yababajije niba ari iyabo barabyemera bose uko ari batatu ndetse anabasomera icyaha bashinjwa cy’ubwicanyi buturutse ku bushake, bose (Shanita, Janvier na Francois) baracyemera.

Ku ruhande rw’abaregwa, basabye ko urubanza rwasubikwa bitewe n’uko batarabona ubunganira mu by’amategeko.

Uhagarariye ubushinjacyaha ubwo yahabwaga ijambo yemeye ko amategeko abaregwa abemerera kuburana bafite ubunganira bityo ko rwasubikwa. Urukiko rwanzuye ko iburanisha ryazasubukurwa ku wa 6 Ukuboza 2019.

Ubwo iburanisha ryari rimaze gusozwa, abaturage bari basabwe gutuza iburanisha ritararangira, bagaragaje ko bababajwe n’urupfu rya Nyakwigendera Callixte Ndahimana, bityo biruka bagana ahari haparitse imodoka y’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa(RCS) aba bashinjwa binjiragamo, bakomera.

Ku byifuzo byabo, bifuza ko aba uko ari batatu bazahabwa igifungo gisumba ikindi mu Rwanda.

Mu gitondo cyo ku wa 20 Kanama 2019, nibwo umurambo wa Ndahimana Callixte wagaragaye mu Kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Gasabo, uri mu ivatiri ihagaze ku muhanda.

Bakiri mu maboko y’urwego rw’Ubugenzayaha(RIB) uyu mugore Shanita yavuze ko yaganirije basaze be, akabatekerereza ibibazo afitanye n’umugabo yaba ibyo kuba amuca inyuma n’ibijyanye n’imikoreshereze y’umutungo, niko kwemeranya kuzamufasha kumwica.

Ku munsi umugabo yiciweho ku wa 19 Kanama 2019, ngo umugore yari yasabye basaza be ko baza kugera mu rugo saa tanu z’ijoro, bahageze basanga umugore amaze gucyocyorana n’umugabo.

Ngo abo baramu b’umugabo bamubajije icyo apfa na mushiki wabo, undi ahitamo guceceka ageze aho arabahunga ajya mu cyumba araryama.

Umugore na basaza be ngo bamusanze mu cyumba, aba ariho bamwicira bamuteye icyuma mu ijosi banamufungishije umusego mu maso, barangije bamushyira mu modoka bajya kuyiparika ku muhanda basiga bamufungiranyemo.

Mukamazimpaka Shanita (hagati) na basaza be babiri
Mukamazimpaka Shanita (hagati) na basaza be babiri

REBA VIDEO Y’UKO IBURANISHA RYAGENZE

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Kigali: Umugore na basaza be bagejejwe mu rukiko bashinjwa gufatanya kwica umugabo we
    nukuri reta yurwanda nikomereze aho

  2. Kigali: Umugore na basaza be bagejejwe mu rukiko bashinjwa gufatanya kwica umugabo we
    nukuri reta yurwanda nikomereze aho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *