Urukiko rwafashe umwanzuro ku bujurire bwa Col. Tom Byabagamba na Gen. Rusagara
Nyuma y’isubikwa ry’umwanzuro ku rubanza rw’ubujurire ku gifungo bakatiwe ryabaye inshuro eshatu, kuri uyu wa 27 Ukuboza 2019, Urukiko rw’Ubujurire rwahanishije Col. Tom Byabagamba na Rtd. Gen. Frank Rusagara igifungo cy’imyaka 15 ndetse Byabagamba yamburwa n’impeta za gisirikare. Tom Byabagamba wabaye umuyobozi w’abarinda Umukuru w’Igihugu yahamwe n’ibyaha birimo icyaha cyo gusuzugura iberendera ry’igihugu i Darfur […]
Kenya: Abajura bizera ko kuryama mu mva iminota 30 no kunywa ikirahuri cy’amaraso buri munsi bibarinda gufatwa no kwicwa
Bamwe mu bajura b’i Nairobi muri Kenya bakora urugendo bajya muri Uganda gushaka abapfumu kugira ngo babarinde ibibazo birimo gufatwa no gupfa barashwe n’abapolisi. Mu migenzo basabwa gukora harimo kuryama mu isanduku bashyinguramo iminota igera kuri 30. Ibi ngo bituma abapolisi badashobora kubabona cyangwa se bakaba ibiremwa bidapfa ku buryo bakubitwa cyangwa bakaraswa. Kuryama mu […]
Huye: Mu ishyamba rya Kaminuza hatoraguwe umurambo w’umusore wakaswe ijosi

Mu ishyamba rya Kaminuza, mu Mudugudu wa Mamba, Akagali ka Butare, umurenge wa Ngoma ho mu karere ka Huye, Intara y’Amajyepfo, hatoraguwe umurambo w’umusore utaramenyekana amazina, wishwe akaswe ijosi. Umurambo w’uyu musore wabonwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2019, mu ishyamba rya kaminuza, mu ruhande rwo munsi y’umuhanda w’igitaka, […]
Nigeria: ISIS yaciye imitwe abakirisitu 11
Umutwe wa Etat Islamique (ISIS) ugendera ku matwara ya kiyisilamu wasohoye amashusho werekana uburyo wakase abakirisitu 11 imitwe, uhorera abayobozi bawo ISIS ivuga ko iki ari kimwe mu bikorwa yakoze byo guhorera abategetsi bayo, biciwe muri Syria, barimo umukuru wayo hamwe n’umuvugizi. Nta bisobanuro byatanzwe ku bishwe, bose bari abagabo, ariko ISIS ikavuga ko bose […]
Kimisagara: Abaturage barataka gukubitwa n’inkeragutabara zambaye imyenda isanzwe
Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge bavuga ko iyo bahetse ibikapu mu mugongo bafatwa bagakubitwa n’inkeragutabara zitambaye imyenda y’akazi zikabakubita zikeka ko baba bari mu bacuruza ibiyobyabwenge. Aba babwiye Bwiza.com ko bakeka ko izi nkeragutabara zitambara imyenda iziranga mu rwego rwo gufata aba baturage baba bakekwaho kuba abanyabyaha. Umwe […]
Ibyo gutekesha inyama ibinini bya parasitamoro byageze muri Uganda
Amakuru ava muri Uganda avuga ko bimaze kumenyekana ko hari resitora zimwe na zimwe zitekesha inyama ibinibi bya parasitamoro kugira ngo zishe byihuse. Ibijyanye n’iyi migirire Bwiza.com yari iherutse kubibatangariza ariko byavugwaga mu gihugu cya Nigeria. Iyi migirire ngo iramenyerewe cyane mu gace ka Uyo muri Leta ya Akwa Ibom. Aya makuru avuga ko resitora […]
Amategeko icumi y’urukundo
Amategeko cumi ngiye kubagezaho arebana n’ abakuze kuko aribo bonyine bemerewe gukundana uko Imana ibishaka. Abana bamaze kumenya gusoma no kwandika bemerewe gusoma aya mategeko bakazarindira kugeza ku myaka y’ubukure kugira ngo bazabashe kuyashyira mu bikorwa. Aya mategeko kandi nta sano afitanye na ya yandi icumi Mose yahawe ku musozi wa Sinayi, ubwo yarayoboye imiryango […]
Rwanda to start issuing driving licenses for automatic vehicles
Rwanda will start issuing driving licenses for automatic vehicles effective by January next year for public road testing, a senior official in the ministry of Infrastructure revealed Friday in Kigali. According to Alfred Byringiro, the Transport Division Manager at the ministry of Infrastructure, the new decision follows follows a petition by a private citizen to […]
Perezida Nkurunziza yaburiye Abanyarwanda ko baryama bazi ko igihe kizagera Abarundi bakababyukirizaho urubanza
Perezida Nkurunziza w’u Burundi mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru gisoza umwaka ku wa 25Ukuboza 2019, yagarutse ku bibazo bufitanye n’u Rwanda, aho arushinja gushotora u Burundi ndetse ko igihe kizagera bukabyutsa urubanza. Perezida Nkurunziza avuga ko urubanza rutabora, ngo n’ubwo hashira imyaka 100 cyangwa magana abiri, Abanyarwanda bazabona bahamagajwe kwitaba urukiko ku “bw’amabi” avuga bakorera Abarundi. […]
Ubukene n’amikoro make bituma abaturage bahuka ishyamba rya Gabiro
Mu karere ka Gatsibo, mu murenge wa Rwimbogo, abaturage babeshejweho n’ubuhinzi bw’ibigori, ibishyimbo, amasaka n’urutoki. Abafite ubushobozi bwisumbuyeho bahinga inyanya, umuceri, ubunyobwa na Soya. Abarorora, borora inka, ihene ndetse n’ingurube. Ni agace k’amayaga nk’uko bisanzwe bizwi mu cyahoze ari Umutara, aho ubuzima bugoye iyo izuba ryavuye cyane. Muri iki gihe, abaturage bavuga ko imvura yabaye […]