Amategeko icumi y’urukundo

Sangiza iyi nkuru

Amategeko cumi ngiye kubagezaho arebana n’ abakuze kuko aribo bonyine bemerewe gukundana uko Imana ibishaka. Abana bamaze kumenya gusoma no kwandika bemerewe gusoma aya mategeko bakazarindira kugeza ku myaka y’ubukure kugira ngo bazabashe kuyashyira mu bikorwa.

Aya mategeko kandi nta sano afitanye na ya yandi icumi Mose yahawe ku musozi wa Sinayi, ubwo yarayoboye imiryango 12 y abisirayeli. Ntimuyitiranye! Ndizera ko aza gufasha abari mu rukundo ubu, abashakanye n’ abarimo kwitegura kuzarushinga. Abakubagana bo baramenye!

Itegeko rya 1

Ntuzahendahendere umuntu kugukunda cyangwa kukwitaho (affection) kuko bigira agaciro iyo nyiri kubikora bimwiviriye ku mutima;

Itegeko rya 2

Ntuzabeshye uwo ukunda ngo akunde yishime, ikiruta uzamubwize ukuri ababare;

Itegeko rya 3

Ntuzarindire ko uwo ukunda akenera ko umufasha, ahubwo uzamufashe mbere y’uko abikenera;

Itegeko rya 4

Ntuzigere wibagirwa umukunzi wawe mu gihe yaguhaye byinshi utagomba kwibagirwa;

Itegeko rya 5

Ntuzarutishe amafaranga urukundo, kuko hari ibyo urukundo nyarwo rutanga amafaranga atabasha kugura;

Itegeko rya 6

Ntuzakunde umuntu ku bw’ impuhwe, ahubwo uzamugirire impuhwe ku bw’urukundo;

Itegeko rya 7

Urajye ucyaha uwo ukunda mwiherereye, mu ruhame umurengere;

Itegeko rya 8

Urajye ushimishwa n’uko uwo ukunda akundwa n’abandi kuko ari ikimenyetso cy’uko yakurutishije benshi;

Itegeko rya 9

Ntuzagishe abandi inama y’uwo ukwiriye gukunda, ikiruta uzagishe inama y’uko ukwiye kumukunda;

Itegeko rya 10

Ntugahamye ko ushimisha uwo ukunda, ahubwo uzabihamirizwa na nyir’ubwite.

Ni irihe tegeko muri aya icumi wakunze kurusha ayandi?

Bavuga ko amategeko aremera kurusha amabuye, bigukundiye wowe uri mu rukundo wayubahiriza uko yakabaye kugira ngo ugire umunezero wo mu mutima no kubana n’umukunzi wawe amahoro. Abakundana mwese mbifurije kuzagira iminsi mikuru myiza ya noheli n’ubunani.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Amategeko icumi y’urukundo
    Nange nkeneye umugabo unkunda nange nkamukunda utankubita pe kuko Birahari kdi nibyo birimo gusenya ingo kuri ikigihe

  2. Amategeko icumi y’urukundo
    Nange nkeneye umugabo unkunda nange nkamukunda utankubita pe kuko Birahari kdi nibyo birimo gusenya ingo kuri ikigihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *