PSG inyagiye Waasland Beveren ya Djihad Bizimana ibitego 7-0

Ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu gihugu cy’Ubufaransa, inyagiye ibitego 7-0 Waasland Beveren yo mu Bubiligi ikinamo Umunyarwanda, Djihad Bizimana. Hari mu mukino wa gicuti amakipe yombi yari yahuriyemo wabereye kuri Stade ya Parc des Princes i Paris. Djihad Bizimana wari uhanzwe amaso n’abanyarwanda benshi yakinnye uduce tune twose tw’umukino (agace kari kagizwe n’iminota 30), […]

Habonetse abantu 12 banduye Covid-19 bose b’i Kigali

img_20200717_213254.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 17 Nyakanga 2020 yatangaje ko hagaragaye abantu 12 banduye Covid-19 mu bipimo 3432 byafashwe. Aba bose babonetse mu Mujyi wa Kigali. Ni itsinda ry’abantu bari kwitabwaho by’umwihariko. Abamaze gukira iki cyorezo bageze kuri 811 barimo 41 b’uyu munsi. Muri rusange abamaze kugaragaraho iki cyorezo mu Rwanda ni 1485, […]

Umusore yihinduye umukobwa kugira ngo ajye akura abagabo-Amafoto

Yambitswe ubusa ku karubanda

Umusore wo muri Nigeria witwa Arinze Aleke wari umaze igihe yarihinduye umukobwa akajya arya amafaranga y’abagabo yaratahuwe, maze yambikwa ubusa ku karubanda. Aleke yambaraga nk’abakobwa ndetse akishyiraho imirimbo n’ibirungo nk’ibyabo. Uyu musore nk’uko Nairaland yabitangaje muri Gicurasi 2019, yatahuwe amaze kunywa amacupa abiri ya Heineken ndetse yirengeje n’udusahani dutatu tw’isupu iriho urusenda, ikaba ari yo […]

Perezida Kagame yakiriye Intumwa Yihariye ya Perezida Lungu wa Zambia

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa 16 Nyakanga 2020, yakiriye Intumwa Yihariye ya Perezida Edgar Lungu wa Zambia, Hon. Joseph Malanji usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga. Ni nyuma y’iminsi itatu Nsabimana Callixte wamenyekanye nka Maj. Sankara akiri umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa FLN, atangarije mu Rukiko Rukuru rwa Nyanza ko Perezida […]

RIB yerekanye abarwanyi 57 b’imitwe itandukanye bashakaga gutera u Rwanda

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, kuri uyu wa gatanu rweretse itangazamakuru abarwanyi 57 bashyikirijwe u Rwanda, bakurikiranweho ibyaha bitandukanye birimo kugambirira guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Muri 57 berekanwe harimo 29 babarizwaga mu mutwe wa P5, batanu bo mu mutwe wa RUD-URUNANA, barindwi ba FDRL-FOCA na 14 bo muri FLN. Aberetswe itangazamakuru ni abafatiwe mu mashyamba ya […]

Zimbabwe: Uwarokotse impanuka ya Bisi yahitanye abarenga 40 yatanze ikirego

Uwarokotse Impanuka ikomeye ya Bisi yahitanye abantu 43 muri Zimbabwe, yareze Company yari itunze iyo Bisi n’umushoferi wari uyitwaye waguye mu mpanuka abasaba kumuriha arenga miliyoni y’Amadorali ya Amerika. Iyo mpanuka yabaye mu gitondo cy’itariki ya 07 Kamena 2017, ubwo Bisi itwara abagenzi ya Sosiyete yo muri Zambia King Lion yagongaga igiti ahitwa Karoi mu […]

Kirehe: Umujura yafashwe yambaye imyenda ya polisi iriho inyenyeri ebyiri

Mu masaa munani y’urukerera rw’uyu wa 17 Nyakanga 2020, umujura w’imyaka 19 y’amavuko witwa Nsengiyumva Abbas yafatiwe mu Mudugudu wa Nyabiyenzi, mu Kagari ka Bukora, Umurenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe, yiba yambaye imyenda ya Polisi y’u Rwanda iriho inyenyeri ebyiri. Nsengiyumva asanzwe abarizwa mu Mudugudu wa Gitaba, Akagari ka Gatarama, Umurenge wa Kigina […]

U Bushinwa bushyigikiye igisirikare cya Zimbabwe gishaka guhirika Perezida Mnangagwa

Amakuru aturuka muri Zimbabwe avuga ko Visi Perezida w’iki gihugu, Rtd. Gen. Constantino Chiwenga amaze iminsi agirana ibiganiro n’abayobozi b’Ingabo za Repubulika y’u Bushinwa barimo Gen. Li Zuocheng, bakaba bahaye uburenganzira igisirikare cy’igihugu bwo guhirika ubutegetsi bwa Emmerson Mnangagwa binyuze mu nzira y’amahoro. Uyu Gen. Zuocheng ayoboye Komisiyo Nkuru ya Gisirikare, CMC (Central Military Commission). […]

Ibitangaje kuri Goliath, igikeri gipima ibiro bitatu kikaruta ibindi Isi

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ibikeri byitwa Goliath biboneka mu bihugu bya Cameroon na Guinée Equatiriale byombi bibarizwa muri Afurika yo hagati, ari byo binini kurusha ibindi mu mateka yisi. Itsinda ry’abashakashatsi b’Abadage bakoze ubushakashatsi kuri ibyo bikeri, basanze kimwe muri byo gishobora gupima ibiro bikabakaba bitatu, ndetse bikagira n’uburebure bwa Centimetero zibarirwa muri 30. Ni ibikeri […]

Nyarugenge: Umugabo yamennye isafuriya y’ibiryo bishyushye ku mutwe w’umugore we

Umugabo witwa Nsabimana Innocent utuye mu Murenge wa Muhima w’Akarere ka Nyarugenge tariki ya 12 Nyakanga 2020, yamennye ibiryo bivuye ku ziko ku mutwe w’umugore we witwa Uwimana Odette, amushinja gusuzugura umugabo mugenzi we. Nsabimana yari avuye ku kabari yasinze, icyo gihe yari na mugenzi we basangiye inzoga wageze muri urwo rugo abwira Uwimana ko […]

Messi yavuze ko nyuma yo kubura shampiyona bashobora no gusezererwa na Napoli

Lionel Messi yanenze cyane imyitwarire yaranze FC Barcelona mu mwaka w’imikino wa 2019/2020, ashimangira ko nikomeza bashobora no kuzatsindwa na Napoli ikabasezerera muri UEFA Champions league. Yabitangaje nyuma y’umukino w’umunsi wa 37 wa Shampiyona ya Espagne we na bagenzi be batsinzwemo na Osasuna ibitego 2-1 mu ijoro ryakeye, mu gihe Real Madrid bahora bahanganye yo […]

Zambia: Dr. Mumba abona nta kindi u Rwanda rwakora kitari ukwizera ibyo Sankara yavuze

Dr. Nevers Mumba wabaye Visi Perezida wa Zambia akanaba Ambasaderi w’iki gihugu yatangaje ko nta kindi u Rwanda rwakora kitari ukwizera ibyo Nsabimanana Callixte (Maj. Sankara) aherutse kuvugira mu Rukiko Rukuru rwa Nyanza, ashinja Perezida Edgar Lungu gufasha abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Tariki ya 13 Nyakanga, ni bwo Maj. Sankara yatangarije urukiko ko Perezida Lungu […]