Rwanda: Abanduye Covid-19 biyongereyeho 23

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 25 Nyakanga 2020 yatangaje ko abamaze kwandura icyorezo cya Covid-19 biyongereyeho 23 mu bipimo 4330 byafashwe. Kigali yabonetsemo abanduye 11 barimo abapimwe mu midugudu iri mu kato no mu duce twibasiwe kurusha ahandi, Rubavu ibonekamo 7 na Kirehe ibonekamo 5. Muri rusange abamaze kugaragaraho iki cyorezo mu Rwanda […]
Slay queen yashyinguwe mu isanduku ibaje mu ishusho y’igitsina cy’abagabo
Umukobwa uri mu bazwi nk’aba Slay queen w’i Accra mu gihugu cya Ghana uheruka gupfa, yashyinguwe mu isanduku ibaje nk’igitsina cy’abagabo yari yariyeguriye, nk’isezerano yari yarihaye mbere y’uko apfa. Bisa n’ibitangaje kuri benshi, amakuru avuga ko uriya mwari akiri muzima yari yarasabye umuryango we gukora ibishoboka byose ukamushyingura mu isanduku ibaje muri buriya buryo, ngo […]
Umugore wa Pasiteri yaribeshye yohereza videwo z’ubwambure bwe mu itsinda rya WhatsApp
Umugore wa Pasiteri wo muri Ghana, Osofo Maame yaribeshye yohereza videwo ebyiri zigaragaza ubwambure bwe mu itsinda ry’abayoboke b’itorero ry’umugabo we, bitera igisemo umuryango wabo mu buryo bukomeye. Muri izi videwo zagiye ahagagaragara muri Kamena 2018. Imwe ifite amasegonda 31, mu gihe indi ifite amasegonda 58. Iya mbere, Osofo Maame yagaragaye ari mu bwogero, akinisha […]
Zahabu yavumbuwe mu 1850; ivugwa muri Bibiliya yaba yaraturutse he?
Amateka azwi neza ananditswe mu bitabo binyuranye agaragaza neza ko Zahabu yavumbuwe tariki ya 25 Nyakanga mu mwaka 1850 muri Oregon. Binavugwa ko yavumbuwe n’umugabo ufite inkomoko muri Amerika witwa James Williams Marshall. Amateka agaragaza ko muri rusange zahabu yavumbuwe mu mwaka 1848. Ibi byaje kwemezwa neza tariki ya 25 Nyakanga 1850 n’inama y’abahanga y’abavumbuzi. […]
Dore ibihugu bishishikariza abaturage babyo gukora imibonano mpuzabitsina
Hari ibihugu bimwe na bimwe ku Isi usanga Guverinoma zabyo zishishikariza abaturabe gukora imibonano mpuzabitsina kenshi gashoboka, ku mpamvu ahanini zishingiye ku kongera umubare w’abaturage. Nko muri Espagne Edelmira Barreira ni Minisitiri ushinzwe imibonano mpuzabitsina, akaba yarahawe izo nshingano mu 2017 mu rwego rwo kuzamura umubare w’impinja muri kiriya gihugu wamanutse mu buryo bukomeye. Leta […]
Ingabo za Zambia zahawe igihe ntarengwa cyo kuva ku butaka bwa RDC
Umuryango w’ibihugu biri mu Majyepfo y’Afurika, SADC, kuri uyu wa 24 Nyakanga 2020 wahaye ingabo za Zambia igihe ntarengwa cyo kuba zavuye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Ingabo za Zambia zimaze amezi arenga atatu zarinjiye mu duce twa Kibanga, Moliro na Kalubamba duherereye Teritwari za Moba na Pweto mu majyepfo ya RDC, […]
Ibyihariye kuri Mutara III Rudahigwa, Intwari y’Imena yagabiraga abakene
Mutara III Rudahigwa wahawe izina rya Nkubito y’Imanzi, mwene Yuhi V Musinga na Nyiramavugo III Kankazi yatangiye ingoma i Bujumbura mu Burundi tariki ya 25 Nyakanga 1959, bikavugwa ko yishwe n’abakoloni b’Ababiligi. Uyu mwami yaranzwe n’amateka y’impinduramatwara mu Rwanda harimo no guharanira ubwigenge, gukuraho Ubuhake no kugabira abakene, byatumye agirwa Intwari y’Imena mu Ntwari z’u […]
Uganda: Eddy Kenzo n’abandi 230 bari baraheze mu mahanga kubera Covid-19 bafashijwe gutaha
Umuhanzi Edrisah Musuuza wamenyekanye nka Eddy Kenzo n’abandi banya-Uganda 232 bari barahejejwe mu mahanga n’ihagarikwa ry’ingendo z’indege ryatewe na Covid-19 bafashijwe gutaha. Aba banya-Uganda basesekaye ku kibuga cy’indege cya Entebbe saa 3:30 z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu. Mu ndege ya Ugandan Airlines, Kenzo yageze ku kibuga ari kumwe n’abandi bantu 64 bakomoka mu bihugu […]
Perezida Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’irya EAC yururutswa mu rwego rwo kunamira Benjamin Mkapa

Perezida Paul Kagame yategetse ko ibendera ry’u Rwanda n’iry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, aho riri ku butaka bw’u Rwanda, yururutswa kugeza hagati, mu gihe cy’iminsi 3 uhereye tariki 27 kugeza 29 Nyakanga 2020. Urupfu rw’uwahoze ari Perezida wa gatatu wa Tanzania, Benjamin William Mkapa, rwamenyekanye mu gitondo cyo ku wa 24 Nyakanga 2020, agwa mu bitaro […]
Kuvugira mu mahanga si byo bigira umuntu umuhanga_Mpayimana Philippe
Umunyapolitiki wigenga, Mpayimana Philippe wari wahataniye umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora aheruka, yasabye abitwikira demokarasi bagashinga ibitangazamakuru bivugira mu mahanga bitagamije kubaka kubireka kuko “itangazamakuru Abanyarwanda bakeneye atari irishingiye ku ngirwamashyaka.” Ibi yabitangaje kuri uyu wa 25 Nyakanga 2020, mu butumwa yatanze muri ibi bihe u Rwanda ruzirikana imyaka 26 ishize rwibohoye nk’uko yabivuze muri […]
Minisitiri Dr Uwamariya avuga ko ubutumwa busaba abarimu kugaruka ku mashuri bwakiriwe uko butari

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko ubutumwa buhamagarira abarimu kugaruka ku mashuri hari ababwakiriye uko butari, asobanura icyo mwarimu asabwa ari ukugira uruhare mu kunoza imyiteguro isubukura amasomo. Itangazo Minisiteri y’Uburezi yanyujije kuri Twitter, rirahamagarira abarimu kugaruka ku bigo by’amashuri bakoreraho, ngo bafatanye n’abayobozi b’ibigo byabo gukurikirana ibikorwa by’ubwubatsi bw’amashuri. Riragira riti: “Minisitiri w’Uburezi […]
Urupfu rwa Benjamin Mkapa, igihombo gikomeye kuri Tanzania n’umuryango wa EAC

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa 24 Nyakanga 2020, ni bwo Perezida wa Tanzania Dr John Pombe Magufuli yatangaje inkuru y’akababaro ko Benjamin William Mkapa wabaye Perezida w’iki gihugu yapfuye. Urupfu rwe rwababaje abantu batandukanye bazi ibikorwa byamuranze ubwo yari Umukuru w’Igihugu ndetse no mu yindi mirimo itandukanye ya politiki yakoze. Benjamin Mkapa wapfuye afite […]
Mbappe yavunikiye mu mukino PSG yatwariyemo igikombe cya Coupe de France
Rutahizamu Kylian Mbappe ukinira Paris Saint-Germain y’iwabo mu Bufaransa, yaraye avunikiye mu mukino ikipe ye yatwariyemo igikombe cya Coupe de France, ku buryo hari ubwoba bw’uko atazagaragara mu mikino ikipe ye ifite mu minsi iri imbere harimo uwa UEFA Champions League izahuriramo na Atalanta. Mu gice cya mbere cy’uyu mukino, Kylian Mbappe yasohotse mu kibuga […]
Umunyarwanda mushya Adham Hassoun ni umuhanga mu bya mudasobwa- Byinshi kuri we
Ku mugoroba w’uyu wa 24 Nyakanga 2020, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yakiriye Adham Amin Hassoun utagira ubwenegihugu. Ni nyuma y’aho uyu mugabo w’imyaka 58 y’amavuko yari amaze imyaka itatu arangije igifungo yari yarakatiwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika azira icyaha gifite aho gihuriye n’ibikorwa by’iterabwoba. Ni muntu ki? Adham Hassoun yavukiye muri Liban, yimukira […]
Liza Kamikazi yavuze ko abahanzi nyarwanda bari kwigira ibikoresho bya Satani
Umuhanzikazi Umuhire Solange wamamaye nka Liza Kamikazi yikomye abahanzi nyarwanda bakomeje gukora indirimbo yita ko zihamagarira abantu gukora ubusambanyi, avuga ko bari kwigira ibikoresho bya Satani batabizi. Liza umaze kuba umubyeyi w’abana 3, avuga ko ibyo ari kubona mu muziki nyarwanda w’iki gihe abifata nk’ishyano igihugu cyagushije. Yagize ati: “Ni ishyano! Kubona umuntu akora indirimbo […]
Mumbwirire uyu mugore wanjye ko ari Isi akaba n’Isanzure_Meya wa Bugesera

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi kuri uyu wa 24 Nyakanga 2020 yizihije isabukuru y’imyaka 10 amaze ashakanye n’umugore we, amwita Isi n’Isanzure. Ni ubutumwa Meya Mutabazi yacishije ku rubuga rwa Twitter, asaba abamukurikira aya magambo: “Mumbwirire ko ari Isi akaba n’Isanzure icya rimwe. Twizihiza ikinyacumi dukoze ubukwe bushimishije. Ni imanzi (tattoe) yaritse ku mutima […]
Agathon Rwasa yatsinzwe andi matora yabereye muri Komini yavukiyemo

Agathon Rwasa wahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Gicurasi 2020, yatsinzwe amatora yo kuba Perezida w’inama njyanama ya Komini y’iwabo, Kiremba mu Ntara ya Ngozi. Uyu mwanya Agathon Rwasa yari awuhatanyemo na Nshimirimana JĂ©remie wo mu ishyaka rya CNDD-FDD riri ku butegetsi. Nk’uko bigaragara ku rubaho rw’amajwi, Agathon Rwasa yagize amajwi 20, naho Nshimirimana agira […]
Ibitangaje mu bihano byahabwaga abanyabyaha mu Rwanda rwo ha mbere
Ibihugu byinshi byo ku Isi bifite itegekonshinga ari naryo riruta ayandi. Iri tegeko ni naryo rigena mu ngingo zaryo andi mategeko. Muri ayo mategeko yandi hari itegeko mpanabyaha. Ibi bigaragaza ko mu muryango mugari w’abantu hataburamo abakosa kandi baba bakwiye kugororwa no gusubizwa ku murongo. Niyo mpamvu tugiye kurebera hamwe uko mu Rwanda rwo hambere […]