Kuvugira mu mahanga si byo bigira umuntu umuhanga_Mpayimana Philippe

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki wigenga, Mpayimana Philippe wari wahataniye umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora aheruka, yasabye abitwikira demokarasi bagashinga ibitangazamakuru bivugira mu mahanga bitagamije kubaka kubireka kuko “itangazamakuru Abanyarwanda bakeneye atari irishingiye ku ngirwamashyaka.”

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 25 Nyakanga 2020, mu butumwa yatanze muri ibi bihe u Rwanda ruzirikana imyaka 26 ishize rwibohoye nk’uko yabivuze muri videwo yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook.

Mpayimana Philippe yibukije Abanyarwanda baba mu mahanga bumva ko bagomba guharanira demokarasi ko bagomba kubinyuza mu nzira zemewe bagatanga ibitekerezo byabo byubaka u Rwanda aho gukomeza kubiba amacakubiri.

Yasabye kandi Abanyarwanda baba mu bihugu bitandukanye bajyanweyo n’impamvu zitandukanye nko gushaka ubumenyi, guhaha, n’izindi, kudakomeza kwemerera abandi babihishemo barimo abahunze basize bahemukiye u Rwanda ari na bo bakomeje gushing ibitangazamakuru byo kuri murandasi nka Youtube binyuzwaho ubutumwa busenya bibwira ko ari demokarasi bakora.

Ati: “Abanyarwanda twahunganye n’abahemukiye u Rwanda, ariko turacyabemerera kutwihishamo. Kuvugira mu mahanga si byo bigira umuntu umuhanga. Dukeneye itangazamakuru ridashingiye ku ngirwamashyaka. Twibuke kandi ko Abanyarwanda bakoresha Youtube ari mbarwa, bityo likes duhabwa n’Abanyamahanga si amajwi, si demokarasi.”

Mpayimana avuga ko mu murimo we wa politiki icyo yimirije imbere ari uguhuza abanyarwanda baba mu mahanga n’ababa mu Rwanda, bagahuzwa na demokarasi. Avuga ko abenshi mu baba mu mahanga ibyo bavuga batabivugishwa n’uko bakora politiki y’u Rwanda, ahubwo bishingiririza ko baba mu mahanga. Abasaba kuba batanga ibitekerezo bigamije kungurana inama ariko bakareka kwiyita abanyepolitiki ahubwo bagakora ibyo amategeko abiteganya.

Mpayimana Philippe ni umunyapolitiki wigenga uba mu Bufaransa, akaba ari umwe mu muri batatu biyamamaje mu matora y’umukuru w’igihugu mu 2017, kimwe na Dr Frank Habineza na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *