Amateka azwi neza ananditswe mu bitabo binyuranye agaragaza neza ko Zahabu yavumbuwe tariki ya 25 Nyakanga mu mwaka 1850 muri Oregon. Binavugwa ko yavumbuwe n’umugabo ufite inkomoko muri Amerika witwa James Williams Marshall.
Amateka agaragaza ko muri rusange zahabu yavumbuwe mu mwaka 1848. Ibi byaje kwemezwa neza tariki ya 25 Nyakanga 1850 n’inama y’abahanga y’abavumbuzi. Abanditsi bemeza ko yavumbuwe muri Leta ya California, imwe mu zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Mu bitabo byinshi bigaragaza ubuhangange bw’Amerika bivuga ko umusi umwe James Marshall yitembereraga ku nkombe z’umugezi wa Rogue, akaza kubona ibuye riri ku nkombe z’uwo mugezi ryereruka cyane, agira amatsiko yo kurireba. Agace gato yatoye atangira kukereka abantu baragakunda cyane. Mu minsi yakurikiyeho James Marshall yatangije ubucukuzi bwa zahabu ku nkombe z’uruzi rwa Rogue. Kimwe muri ibi bitabo ni icyitwa the Gold Age cya Henry William Brands Jr.
None se ibi biramutse ari ukuri koko, zahabu ivugwa muri Bibiliya yaba yaravumbuwe ryari?
Zahabu ni kimwe mu binyabutabire bizwi ku isi. Zahabu igaragazwa n’ikimenyetso (Au) k’urutonde rw’ibinyabutabire bizwi, zahabu ifite umubare 79(Atomic number). Ubusanzwe zahabu yaje ite kugirango ikoreshwe nk’igipimo gipima ubukungu bw’abatunzi batandukanye ku Isi?
Mbere y’uko amafaranga akorwa, ubucuruzi mu buzima bwa muntu bwakorwaga mu iguranwa. Niba ufite inka imwe ukeneye ihene, nanjye nkeneye inka ariko mfite ihene tukumvikana ihene ziri buhingane n’inka yawe.
Zahabu ikimara kuvumburwa, kubera ubwiza n’ukuntu ishashagirana, abantu benshi bahise bayikunda, banayishyira ku mwanya w’imbere mu tonde ry’ibiguranwa. Bivuze ko zahabu ikimara kumenyekana nta muntu uyifite wagombaga kujya ku isoko ngo abure icyo yaje ashaka.
Uku gukundwa ku buryo budasanzwe kwahinduye zahabu igipimo gikomeye mu bukungu bw’Isi kuko kugeza n’ubu zahabu ifatwa nk’inkingi ikomeye mu bukungu bw’Isi. Ibi byemezwa n’uko igihugu gifite ububiko bunini bwa Zahabu, kiba kigomba kuza mu bifite ubukungu bw’ihagazeho kuri uyu mubumbe.
Dore urutonde rw’ibihugu bifite zahabu nyinshi ku Isi n’ingano ya zahabu bitunze:
1. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika : ifite toni 8,133
2. U Budage bufite toni 3,366
3. U Butaliyani bufite toni 2,451
4. U Bufaransa bufite toni 2,436
5. U Burusiya bufite toni 2,219
6. U Bushinwa bufite toni 1,936
7. U Busuwisi bufite toni 1,040
8. U Buyapani bufite toni 765
Niba ibivugwa ko zahabu yavumbuwe mu kinyejana cya 19 ari ukuri, ivugwa muri Bibiliya yavuye hehe?
Mu gitabo cy’Itangiriro 2:10-12 hagira hati “10. Umugezi uturuka muri Edeni unetesha iyo ngobyi, uwo mugezi uvamo wigabanyamo ine. 11. Umwe witwa Pishoni, ari wo ugose igihugu cyose cy’i Havila kirimo izahabu, 12. kandi izahabu yo muri icyo gihugu ni nziza. Iyo ni ho hari ubushishi buva ku giti bwitwa budola, n’amabuye yitwa shohamu”
Ugendeye ku bivugwa mu Tangiriro 2:10, zahabu ishobora kuba imaze imyaka isaga miliyari 4.543. Inkuru ivugwa mu Itangiriro bivugwa ko yabayeho mu myaka milyari 4.5 isi imaze ibayeho.
Byagenze bite kugira ngo Zahabu bemeze ko yavumbuwe n’Umunyamerika James Marshal mu kinyejana cya 19 nyuma y’ivuka rya Yezu?
Zahabu yari imaze imyaka myinshi ibayeho, bivugwa ko mbere y’uko Umwongereza Christopher Colombus avumbura umugabane w’Amerika, Abanyaburayi bari barageze ku migabane y’Afurika n’Aziya. Icyo gihe Abanyaburayi bavumbuye ubukungu budasanzwe kuri ibi bice byisi, harimo na Zahabu.
Abanyaburayi bakomeje kubika ibanga ry’uko zahabu iri ku Isi, kandi bazi neza ko ububiko bwabo bwuzuyemo iki kinyabutabire. Iki gihe bemeje ko muri Amerika ari ho havumbuwe zahabu, kugira ngo bibafashe gutuma batangira ubucuruzi bukomeye bushingiye kuri iri buye ryo mu bilometero byinshi munsi y’ubutaka. Ibi byaje kubaha amahirwe akomeye yo gukomeza guhatana ku ruhando rw’Isi kabone n’ubwo iyo zahabu yari ivumbuwe ku mugabane mushya.
Zahabu yaje guhabwa agaciro gakomeye mu igura n’igurisha, kugeza ubwo haje andi mabuye ayirusha agaciro kanini nka ‘Diamond’. Ibi ariko ntibyakuyeho ko zahabu ikomeza kuba inkingi mwikorezi igaragaza ubutunzi umuntu cyangwa igihugu gifite. Mu bihugu byinshi harimo n’u Rwanda umuntu ukize ushobira kumumenyera mu bikoresha bya zahabu atunze nk’isaha, imikufi n’imitako yo mu nzu n’ibindi byinshi bikozwe muri iki kinyabutabire gihora gihangayikishije Isi, igikeneye muri rusange.

4 Responses
Zahabu yavumbuwe mu 1850; ivugwa muri Bibiliya yaba yaraturutse he?
Kubera ko Bible yandikishijwe n’Imana,iteka ivuga ibintu,abahanga bakabivumbura hashize imyaka myinshi,nyamara mbere batarabyemeraga ko bibaho.Dore ingero: Kugeza mu mwaka wa 1522,abantu bakekaga ko isi ishashe (flat).Nyamara Yesaya,ahumekewe n’Imana (inspired),mu Kinyejana cya 8 mbere ya Yesu,yali yaranditse ko Isi ari “uruziga) cyangwa Circle (sphere) nkuko Yesaya 40:22 havuga.Urundi rugero:Kugeza mu mwaka wa 1687,abantu bavugaga ko isi yicaye.Nyamara mu Kinyejana cya 16 mbere ya Yesu,Yobu ahumekewe n’Imana,yavuze ko Isi itendetse ku busa.Nukuvuga iri mu kirere.Soma Yobu 26:7.Ibi byerekana ko Bible yandikishijwe n’Imana.Bisobanura ko ibyo yavuze byose bizaba nta kabuz,harimo nuko abantu bapfuye barumviraga Imana bazazuka ku munsi wa nyuma.

What do You Say???
Uretse no kuvuga Ngo Zahabu yavumbuwe mu kinyejana cya 19 nyuma y’ivuka rya Yesu…
Jye ndaguhamiriza ko m’Urwanda bari batuwe bazi Zahabu n’Unutare n’andi mabuye menshi. Ulo niko byari biri no muri Afrika yose.
Kandi jye sinakwemera ko abeera( abanyaburayi) cg abanyamerika bavuye n’ iburayi bamenye Zahabu ejo bundi mu myaka ijana na mirongo ishize. Wpi kabisa. Bari batuwe bazi zahabu icyo ari cyo…
C’est quoi ce dĂ©lire lĂ ?