Ingabo z’u Rwanda (RDF) zarwanye n’ingabo z’u Burundi ku Cyumweru gishize
Ku Cyumweru tariki ya 28 Gashyantare, ingabo z’u Rwanda zakozanyijeho n’iz’u Burundi, mu mirwano yabereye ku musozi wa Twinyoni [mu ntara ya Cibitoke] hafi y’umupaka ugabanya ibihugu byombi. Ni imirwano yamaze igihe gito, nyuma iza guhagarara bigizwemo uruhare n’inzego z’ubutasi bwa gisirikare z’ibihugu byombi, nk’uko ikinyamakuru Jeune Afrique dukesha iyi nkuru cyabitangaje. Ntacyo impande z’ibihugu […]
Gal Gadot: Yabaye Miss n’umusirikare muri Israel, ubu ni umwe mu bakinnyi ba filime bahembwa akayabo ku Isi

Gal Gadot Varsano yavutse ku ya 30 Mata 1985. Ni umukinnyi wa filime w’Umunya-Israel, umuproducer, akaba n’umunyamideli. Afite imyaka 18, yambitswe ikamba rya Miss Israel mu 2004. Nyuma akora imyaka ibiri gisirikare cya Israel ari umusirikare, nyuma atangira kwiga muri kaminuza ya IDC Herzliya, mu gihe yubakaga umwuga we wo kuba umunyamideli. Role ya mbere […]
VIDEO: Indagu zanga ubuyobozi buriho, Ubuhanuzi n’Indagu mu gihugu! Biri kurimbura abantu bibashuka
Umuhanzi Platini ntakibarizwa mu ngaragu (Amafoto)

Umuhanzi Nemeye Platini wamenyekanye mu tsinda ‘Dream Boyz’ yahoze ahuriyemo na Mujyanama Claude ‘TMC’, ntakiri ingaragu nyuma yo gusezerana n’umukunzi we. Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Platini yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we Ingabire Olivia usanzwe ari umunyeshuri wa Kaminuza. Aba bombi bahamirije isezerano ryabo ku biro by’umurenge wa Remera mu karere ka Gasabo. Ni […]
Djihad na Ally ntibari muri 31 b’Amavubi Mashami yahamagariye kwitegura Mozambique na CamĂ©roun
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, MASHAMI Vincent yahamagaye abakinnyi 31 bagomba gutangira imyiteguro mu rwego rwo guhatanira itike y’Igikombe cya Afurika. U Rwanda rufite imikino ibiri mu minsi iri imbere harimo uwo rugomba guhuramo na Mozambique i Kigali ku wa 24 Werurwe 2021 ndetse n’uzaruhuza na Cameroon ku wa 30 Werurwe 2021 muri Cameroon. Mu bakinnyi […]
VIDEO: Abayobozi muri ADEPR bakurikiranweho gukorana n’umutwe w’iterabwoba
Amakuru agera kuri Bwiza.com yanagaragaye ahantu hatandukanye kuri uyu wa Gatandatu aravuga ko abahoze ari abayobozi muri ADEPR barimo n’ukiri umuyobozi witwa AurĂ©lie Umuhoza usanzwe ushinzwe ubukungu, imari n’imishinga muri iri torero, bakurikiranweho n’ubugenzacyaha gukorana n’umutwe w’iterabwoba utavuzwe izina. Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi, wemeza ko Umuhoza adakurikiranwe wenyine ahubwo ari kumwe n’abandi […]
Musanze FC yabaye ikipe (Club) ya mbere mu Rwanda ikingiye abakinnyi bayo COVID-19
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu abakozi bose b’ikipe ya Musanze FC bahawe ikiciro cya mbere cy’inkingo za COVID-19, iyi kipe yo mu majyaruguru iba iya mbere mu Rwanda ikingiye abakozi bayo. Ni nyuma y’uko ku wa Gatanu ubwo igikorwa cyo gukingira cyatangiraga mu gihugu hose, Perezida wa Musanze FC, Tuyishime Placide, Umuvugizi wayo, […]
Ingabo za Eritrea zirashinjwa kwica Abanya-Tigray amagana
Umuryango Mpuzamahanga uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Human Rights Watch uremeza ko ingabo za Eritrea mu Ugushyingo umwaka ushize zishe amagana y’abaturage bo mu Ntara ya Tigray mu majyaruguru ya Ethiopia. Raporo ya HRW yasohowe kuri uyu wa Gatanu, itariki 05 Werurwe yari ubusesenguzi bwa kabiri bwagutse ku bikorwa by’ubugizi bwa nabi byakozwe n’ingabo za Eritrea […]
Kayonza: Umugabo yatemye ukuguru n’ukuboko undi ngo yamwahiriye ubwatsi
Umugabo watemye mugenzi we ukuguru n’ukuboko mu buryo bukomeye nyuma yo kumushinja kumwahirira ubwatsi bugaburirwa inka. Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu mu Mudugudu w’Akamuyenzi mu Kagari k’Urugarama mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo yatemye […]
Urugomo n’ubwicanyi byakorewe Abatutsi mu 1973 mu makomine ya Ntongwe, Masango, Runda na Kayenzi
Nk’uko bisobanurwa n’ubushakashatsi Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) yakoze ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muyahoze ari Perefegitura ya Gitarama ubwicanyi n’ibikorwa by’urugomo byibasiye Abatutsi mu 1973 byakozwe guhera mu mpera za Gashyantare 1973. Umugambi w’abateguye ibyo bikorwa bibi kwari ukwibasira Abatutsi bose bahereye ku bari mu mashuri no mu kazi. Abayobozi bakuru ba […]
Gatsibo: Gitifu w’Akagari ari mu bitaro nyuma yo guhondagurwa n’abarimo Gitifu w’umurenge
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Bibare gaherereye mu murenge wa Muhura w’akarere ka Gatsibo, ari mu bitaro nyuma yo gukubitwa na Gitifu w’umurenge afatanyije n’abashinzwe umutekano, bakaveshya ko yari yasinze. Kuwa Gatatu tariki ya 3 Werurwe 2021 ahagana saa Mbili z’ijoro mu Mudugudu wa Rwangendo mu Kagari ka Bibare mu Murenge wa Muhura, abantu icumi bafatiwe […]
Uri mu kaga nukoresha ‘Flash Disk’ utoraguye kuri mudasobwa yawe
Muri iyi Si aho ikoranabuhanga rikataje, rimwe na rimwe rigakoreshwa amabi, abashinzwe kubigenzura nabo bakaba bakanuye amaso, hari umwaku ko gukoresha Flash Disk yajugunywe, ukayiraruza ukjya kuyicomeka kuri mudasobwa yawe, uzaba urigushije. Abinjirira abantu (hackers), inzego z’amaperereza hari igihe zikoresha izo za fulashi , bakazijugunya mu mihanda, mu mayira aho ziri bubonwe n’abantu, ubundi bakabasha […]
Afurika y’Epfo yateye utwatsi amabwiriza mashya y’imikoreshereze WhatApp ishaka kuzana
Igihugu cya Afurika y’Epfo ari nacyo cya mbere giteye imbere ku mugabane wa Afurika cyanze kuzubahiriza amabwiriza mashya yashyizweho na sosiyete itanga serivisi zo kohererezanya ubutumwa izwi nka WhatsApp. Abategetsi bo muri Afurika y’Epfo bavuze ko batemeranya n’imishinga WhatsApp ifite yo guhindura amabwiriza ajyanye no guhisha amakuru y’umuntu ikajya iyasangiza sosiyete mukuru wayo ya Facebook, […]
Iraq: Papa Francis yaramburiye ibiganza ku Bayisilamu b’aba-Shiite
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis uri mu ruzinduko rw’amateka mu gihugu cya Iraq, kuri uyu wa Gatandatu yaramburiye ibiganza ku Bayisilamu b’aba-Shiite bo muri kiriya gihugu, mbere yo kubonana na Grand Ayatollah Ali Sistani ubayobora. Papa Francis na Sistani bahuriye mu rugo rw’uriya Mushiya mukuru ruherereye mu mujyi Mutagatifu wa Najaf. Ku […]
Igikorwa ku kindi ku buryo Pasiteri Niyomwungere yareheje Rusesabagina akamugeza i Kigali

Umunyedini Constantin Niyomwungere yabwiye urukiko ko ari we wagize igitekerezo akanabeshya Paul Rusesabagina akamugeza mu Rwanda mu gihe we yari azi ko agiye i Burundi. BBC yakurikiranye iyi ngingo, iyiva imuzingo mu iburanisha ku wa Gatanu, yatangaje ko Rusesabagina yavuze ko ari umuntu washimuswe agafatwa bugwate, yanze ko Niyomwungere atanga ubuhamya kuko avuga ko yamureze […]
Abakorana na sosiyete y’ubucuruzi yitwa Health People Group (HPG) baburiwe
Abakorana na sosiyete “Health People Group” (HPG) mu bijyanye n’ubwishingizi bwo kwivuza baraburirwa na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) ivuga ko iyi sosiyete itabifitiye uburenganzira, kubw’ibyo uzahura n’ingaruka azabyimenyera. BNR ivuga ko nk’urwego rugenzura umurimo w’ubwishingizi, ifite amakuru agaragaza ko iriya sosiyete y’ubucuruzi ya HPG yitwara nk’aho icuruza ubwishingizi by’umwihariko ubwo kwivuza ndetse n’izindi serivisi z’ubwishingizi […]
Kagere na bagenzi be bemerewe akayabo n’umuherwe ngo batsinde Al Merrick
Rutahizamu w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Meddie Kagere na bagenzi be bakinana muri Simba Sports Club, bemerewe agahimbazamusyi gatubutse n’umuherwe Mohammed Dewji uyobora iriya kipe ngo batsinde Al Merrick yo muri Sudani. Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo Simba Sports Club iza kuba yesurana na Al Merrick, mu mukino wa CAF Champions league wo mu tsinda rya […]