Ibihugu 20 bya mbere ku Isi byibasiwe n’ubutekamutwe
Ibiro by’ubugenzacyaha bizwi cyane muri Amerika nka FBI byakoze urutonde rw’ibihugu 20 byibasiwe cyane n’ibyaha by’ikoranabuhanga, harimo n’ibihugu 2 bya Afurika. Imibare yihariye ya Leta ushobora kuyisanga muri Raporo y’ibyaha byo kuri interineti ya 2020 ikubiyemo amakuru ku birego 791.790 by’ibyaha bikorerwa kuri interineti, aho byiyongereyeho ibirego 300.000 ugereranije na 2019. Igihombo kivugwa nacyo cyarenze […]
Gen. Kazura amaze iminsi muri RDC

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura amaze iminsi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), aho yagiranye ibiganiro birebana n’umutekano n’abayobozi batandukanye. Nk’uko ActualitĂ© dukesha aya makuru ibivuga, uruzinduko rwa Gen. Kazura ruri mu byemezo byafatiwe mu nama yamuhurije n’Umujyanama wihariye mu by’umutekano wa Perezida Tshisekedi wa RDC, François Beya Kasonga, i […]
Rusizi: Imiryango 261 itishoboye yashyikirijwe ibiryamirwa n’ibikoresho byo mu rugo

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi buvuga ko hari bamwe mu baturage kubera ubukene n’ikendera ry’imirimo bakoreraga cyane cyane muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yahagaritswe n’iki cyorezo cya COVID 19, hari abo usanga baryama kuri matora ariko abana babo barara ahadashobotse kubera ko izo bararagaho zashaje kubona izindi bikagorana kubera ko […]
Perezida wa Madagascar yavuze ko atazafata urukingo rwa Covid-19
Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, yavuze ko atazafata urukingo rwa covid-19 na rumwe mu ziri kwifashishwa muri iki gihe, ahubwo ko azakoresha umuti gakondo watunganyirijwe mu gihugu cye. Nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byabitangaje, uyu Mukuru w’Igihugu tariki ya 20 Werurwe 2021 yagize ati: “Ku bwanjye, ntabwo ndakingirwa ndetse nta gahunda mfite yo gufata urukingo.” […]
Lewis Vocal Band yasohoye amashusho y’indirimbo isubizamo abantu ibyiringiro (videwo)

Itsinda Lewis Vocal Band riramya rikanahimbaza Imana ryasohoye indirimbo “Ndakwiringiye” ikoze mu buryo bwa “Live”, ikaba ari indirimbo isaba abantu kwiringira Imana no mu bihe bikomeye. Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bubwira abantu ko no mu bihe bikomeye, inzira zose zifunze n’inshuti zananiwe, bakwiriye guhora biringira Imana kuko ari yo idahemuka. Umuyobozi wa Lewis Vocal Band, […]
Umunyeshuri muri kaminuza yafatanwe mudasobwa 7 z’ikigo yari amaze kwiba
Polisi ishinzwe umutekano muri kaminuza ya Makerere mu gihugu cya Uganda, yataye muri yombi umunyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri ushinjwa kwiba za mudasobwa n’ibindi bikoresho bya kaminuza. Uyu ukekwaho icyaha ni Dembe Dumba w’imyaka 24 wafatiwe mu cyuho mu gisenge cy’ishuri ry’ishami ry’amashyamba aho yari yihishe nyuma yo kwiba mudasobwa zigendanwa n’ibindi bikoresho. Nk’uko […]
Akayabo k’amafaranga Koffi Olomide aca ngo avuge amazina y’umuntu mu ndirimbo ye
Nyuma y’abahanzi nka Fally Ipupa na But na Filet, umuhanzi w’icyamamare, Koffi Olomide nawe yatangaje amafaranga aca umuntu kugirango avuge izina rye mu ndirimbo ye, ariko avuga ko abantu be bamwegereye batakimwishyura ngo abavuge mu ndirimbo ze. “Muri rusange sinjya nakira amafaranga y’abantu mvuga amazina yabo mu ndirimbo kubera ko ari umuryango. Mbikora nishimisha,” uyu […]
Akomeje intambara mu nkiko kubera ko yanze kuryamana n’umugabo we
Umugore watsinzwe mu rubanza rw’ubutane yatanze ikirego mu rukiko rw’Uburayi rw’Uburenganzira bwa Muntu nyuma y’uko inkiko z’u Bufaransa zemeje ko yarenze ku ‘nshingano z’abashakanye’ yanga gukorana imibonano mpuzabitsina n’umugabo we. Amatsinda y’abagore aramagana ibyo babona nk’ubucakara bw’imibonano mpuzabitsina mu bashakanye. Mu mwaka wa 2019, urukiko rw’ubujurire i Versailles rwasanze uyu mugore ugeze mu zabukuru w’imyaka […]
Uko umunsi wo ku Cyumweru wahindutse umunsi w’ikiruhuko
Imyaka 1700 irashize, Umunsi wa dimanche (Ku Cyumweru) utangiye kuba uko bimeze uyumunsi mubihugu byinshi by’Isi: umunsi w’ikiruhuko. Iki ni kimwe mu bintu byerekana ko, uramutse uretse amatsiko yawe akakurangaza imbere, byatuma uvumbura ibindi bintu byinshi bitangaje. Byose byatangiye ku ya 7 Werurwe 321, ni ukuvuga ko hashize ikinyagihumbi, ibinyejana birindwi n’icyumweru kimwe. Kuki mu […]
Muhanga: Umutungo w’agaciro ka miliyoni 45 Rwf watejwe icyamunara kuri miliyoni 10 Rwf, nyirawo avuga ko yagambaniwe

Ndayisaba Jean Marie Vianney utuye mu Mudugudu wa Ntebe, Akagari ka Remera, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga avuga ko tariki ya 4 Mutarama 2021 umutungo we ufite agaciro ka miliyoni 45 z’amafaranga y’u Rwanda wateshejwe agaciro, utezwa cyamunara kuri miliyoni 10, akavuga ko yagambaniwe n’Umuhesha w’Inkiko n’ushinzwe inguzanyo muri banki. Ndayisaba yabwiye Hanga […]
Goma: Ikamyo yishe abantu 21, abandi barakomereka
Impanuka y’ikamyo yabereye mu mujyi wa Goma ahaherera mu gace ka Kihisi, Teritwari ya Nyiragongo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ku wa 19 Werurwe 2021 yatwaye ubuzima bw’abantu 21, abandi 16 barakomereka. Aya makuru yemejwe na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Carly Nzanzu Kazivita nyuma yo kugera ahabereye iyi mpanuka. Guverineri Kazivita yagize […]
Uwarangije UR afite amanota ya mbere arasaba ubufasha nyuma y’igihe kirekire ari mu bushomeri
Niyonzima Emmanuel warangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) aafite amanota ya mbere (first class), arasaba Leta kubafasha gukomereza mu cyiciro cya gatatu nyuma y’igihe kirekire amaze mu bushomeri. Niyonzima yize mu ishami ry’iterambere (development studies), akaba yararangije icyiciro cya kabiri muri UR mu mwaka w’2018. Avuga ko kuva ubwo yagerageje […]
Ndi mu kazi petit_Igisubizo cya Hon Bamporiki ku wamwibasiye
“Ndi mu kazi petit” ni igisubizo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard yahaye uwamwibasiriye ku rubuga rwa Twitter, ubwo yari amaze gukosora imivugire y’Ikinyarwanda y’umwe mu bakobwa bari bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2021. Ubwo habaga umuhango w’umusozo (final) w’irushanwa rya Miss Rwanda, Umunyamakuru Luckman Nzeyimana wari mu bawuyoboye yabajije umukobwa […]
Gen Numbi wayoboye Polisi y’Igihugu yaba yarahunze
Impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), George Kapiamba, kuri uyu wa 20 Werurwe 2021 yatangaje ko Gen John Numbi wayoboye Polisi y’Igihugu yahungiye muri Zimbabwe abitewe n’ubwoba bw’uko ashobora gutabwa muri yombi. Nk’uko tubikesha Politico, Kapiamba uyoboye umuryango ACAJ uharanira ko buri wese ahabwa ubutabera yagize ati: “Gen John Numbi […]
Musanze: Umuryango w’abantu 10 wakuwe mu mutungo ku ngufu, nyuma y’igihe kirekire utakambira Leta

Umuryango wa Kajyambere Silas ugizwe n’abantu 10 wari utuye mu Mudugudu wa Susa, Akagari ka Ruhengeri, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, tariki ya 16 Werurwe 2021 wakuwe mu kibanza kirimo inzu ebyiri ku ngufu nyuma y’igihe kirekire utakambira Leta nyuma y’akarengane wagiriwe. Intandaro y’ibi bibazo ni agace k’ikibanza nimero UPI: 04/03/08/04/3628 Kajyambere wavutse […]