Nyuma ya Lague, Nsanzimfura Keddy na we yabengutswe n’ikipe ikomeye
Nsanzimfura Keddy usanzwe akina hagati mu kibuga mu kipe ya APR FC, yamaze kubengukwa n’ikipe ya Jagiellonia Bia?ystok yo mu kiciro cya mbere muri Pologne. Amakuru avuga ko iyi kipe yifuza Keddy ndetse nta gihindutse akaba anashobora kuyerekezamo mu gihe cya vuba. Ni nyuma ya rutahizamu Lague Byiringiro wamaze kubengukwa na FC Zürich yo mu […]
Abasilamu bashimiye Perezida Kenyatta wahagaritse ijambo, isengesho ryabo rikabanza gutambuka
Umuryango w’Abasilamu muri Kenya, washimiye Perezida Uhuru Kenyatta wemeye guhagarika ijambo rye mu gihe cy’iminota ibiri, isengesho ryabo rizwi nka ‘Adhaan’ cyangwa se ‘Azan’ rikabanza gutambuka. Iki gikorwa Perezida Kenyatta yagikoze tariki ya 22 Werurwe 2021 ubwo yari mu muhango wo gusezera kuri Dr Magufuli uherutse gupfa, wabereye muri sitade y’igihugu ya Dodoma muri Tanzania. […]
Pfizer irateganya gukora inkingo z’ibindi byorezo, mu gihe urwa Covid-19 rwatanga umusaruro mwiza
Ikigo cya Pfizer gikora imiti n’inkingo cyatangaje ko giteganya gukora inkingo z’ibindi byorezo, mu gihe urwa Covid-19 rwatanga umusaruro mwiza rwitezweho. Umuyobozi w’iki kigo, Albert Bourla yabitangarije igitangazamakuru The Wall Street Journal, mu nkuru yacyo yasohotse kuri uyu wa 23 Werurwe 2021. Bourla yavuze ko ikoranabuhanga rya mRNA rwifashishije rukora urukingo rwa Covid-19 ku bufatanye […]
Lague Byiringiro yafashije Amavubi gutsinda Mozambique
Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ itsinze Mozambique igitego 1-0, yigarurira icyizere cyo kubona itike y’Igikombe cya Afurika giteganyijwe kubera muri Caméroun. Igitego cyo ku munota wa 69 w’umukino cya Lague Byiringiro cyari gihagije kugira ngo Amavubi abone amanota atatu ya mbere mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike ya CAN. Iyi kipe yari yakiriye Mozambique kuri Stade ya […]
Hitabajwe umusemuzi mu rubanza rwa Rusesabagina
Umunyamerika Dr Michel Martin wiyongereye mu batangabuhamya mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina n’abandi 20 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba bakekwaho, yatumye hitabazwa usemura kuko atabasha kuvuga Ikinyarwanda. Ni Urubanza ruburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza ariko rukaba ruri gukorera mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura […]
Mu rukiko : Umunyamategeko w’umunyarwanda yihannye inteko iburanisha urubanza afitanye n’umunya-Pakisitani

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 23 Werurwe 2021, nibwo mu rukiko rw’ubujurire hari hateganijwe urubanza rw’Umunyamategeko Mhayimana Isaie uburana n’umunyapakistani wakodeshaga inzu ye. Mu minota 30 gusa, iburanisha ryahise rihagarara kuko Me Mhayimana yihannye inteko yagombaga kuruburanisha. Kwihana umucamanza cyangwa inteko iburanisha birasanzwe, kuko biteganywa n’ingingo ya 103 y’itegeko No 22/2018 ryo ku wa […]
Musanze: Baravuga ko hari abajura babanza kumanika ku nzu z’abaturage imisaraba bavanye ku mva
Bamwe mu baturage batuye umujyi wa Musanze barimo gutaka ubujura bavuga ko bukoreshwamo imisaraba iba yavuye ku mva z’abantu bashyinguwe, abajura bakayimanika ku nzu zabo mbere yo kubiba. Umwe mu baturage yabwiye TV1 ko iyi misaraba yibwa mu marimbi atandukanye arimo irya Bukinanyana, ikaba ngo ikoreshwa mu bujura. Yagize ati ” Abatwara iyi misaraba mu […]
Abantu 18 bari baraburiwe irengero bajugunywe muri Kampala bavuga ko batazi iyo bari bafungiwe
Abagabo 18 bacyekwaga ko bari mu maboko y’inzego z’umutekano za Uganda barekuwe basubira mu cyaro aho bose baturutse. Aba bagabo batawe muri yombi mu kwezi kwa mbere mu nkubiri yo kwitegura amatora ya perezida, kandi bavuga ko batazi aho bari bafungiye. Leta ya Uganda yemera ko ifunze abantu barenga 200 baregwa ibyaha bijyanye n’ibikorwa by’urugomo […]
Intasi ebyiri z’u Burundi zafatiwe muri RDC zifite ibiturika
Imbonerakure ebyiri zo muri Komine Mutimbuzi mu ntara ya Bujumbura i Burundi, zifungiye muri imwe muri gereza zo muri RDC zikurikiranweho ubujura bwitwaje intwaro. Izi mbonerakure zirimo iyitwa Ibrahim Bizimana uzwi nka Mafyeri na Olivier Ndagijimana, zatawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 20 Werurwe zifatiwe mu gace ka Uvira muri […]
Inshuti ya Perezida wa Belarus yatawe muri yombi nyuma yo guhura na Kabila

Inshuti ikomeye ya Perezida wa Belarus ikaba n’umushoramari, Alexandre Zingman hamwe na Oleg Vodchits na Paolo Persico tariki ya 18 Werurwe 2021 batawe muri yombi n’abakozi b’inzego zishinzwe umutekano za Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Itabwa muri yombi ryabo ryabereye ku kibuga cy’indege cya Lubumbashi mu Ntara ya Haut-Katanga, ubwo indege yabo bwite (private […]
Mimuli: Rurageretse hagati ya Gitifu n’umuturage bapfa isake
Umuturage witwa David Basangira utuye mu Isanteri ya Mimuli mu Karere ka Nyagatare aravuga ko uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mimuli, Emmanuel Bandora bari baturanye, isake ye yagiye gutorera mu rugo rwe ibuze gitifu amuca Frw ibihumbi 10 gusa ngo nyuma yaje kuboneka nyuma y’icyumweru gitifu arayitwara, ariko ntiyamusubiza amafaranga yari yamurishye. Ibi ngo byabaye […]
Hari icyo u Burundi bwari bwarabuze- Umusesenguzi ku rugendo rwa Ndayishimiye mu Misiri
Perezida Evariste Ndayishimiye ku wa kabiri nimugoroba yatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Misiri, abasesenguzi bakavuga ko iki ari ikintu u Burundi bwari bwarabuze. Ndayishimiye aherekejwe n’umugore we Angeline Ndayishimiye Ndayubaha, abaminisitiri bane hamwe n’abacuruzi hafi icumi bo mu Burundi. Kuva yajya ku butegetsi mu kwezi kwa gatandatu 2020, uru ni uruzinduko rwe rwa kane hanze […]
Leta ya RDC ishaka kuvana Gen. Numbi mu gihugu yahungiyemo
Minisitiri w’Intebe Wungirije ushinzwe Ubutabera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Bernard Takayishe kuri uyu wa 23 Werurwe 2021 yatangaje ko Leta ifite gahunda yo kuvana Gen. John Numbi muri Zimbabwe, aho bivugwa ko yahungiwe, agakurikiranwaho ibyaha akekwaho. Tariki ya 20 Werurwe 2020 ni bwo umuyobozi w’umuryango ACAJ uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, George Kapiamba yatangaje […]
VIDEO: Evode yagaragaje kuvugira Miss watowe – bamugize iciro ry’imiganiUmusore wiyahuye yateye agahinda
Gereza ya Nyarugenge yamenyesheje urukiko ko Rusesabagina atazongera kwitabira urubanza
Paul Rusesabagina ureganwa n’abandi 20 ibyaha by’iterabwoba, kuri uyu wa 24 Werurwe 2021 yanze kwitabira urubanza rwe mu Rukiko Rukuru Urugereko Rwihariye ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imbibi, aguma muri Gereza ya Nyarugenge afungiwemo by’agateganyo. Ni icyemezo yafashe yari yaragiteguje uru rukiko tariki ya 12 Werurwe 2021 ubwo aruherutsemo, avuga ko n’ubundi nta butabera yiteze mu […]
Ikarita itukura Kwizera Olivier yabonye muri CHAN yatumye akumirwa ku mukino wa Mozambique
Umunyezamu w’ikipe y’igihugu “Amavubi”, Olivier Kwizera, ntabwo yemerewe gukina umukino wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika Amavubi yakiramo Mozambique kuri uyu wa Gatatu, kubera ikarita itukura yahawe mu mikino ya CHAN. Ni ikarita umuzamu Olivier yeretswe muri Mutarama uyu mwaka, ubwo Amavubi y’u Rwanda yakinaga na Guinée-Conakry, mu mukino wa 1/4 cy’irangiza cya CHAN yaberaga […]
Dr Kayumba yagarutse iwe nyuma yo ‘kumara amasaha’ ahatwa ibibazo
Umuyobozi w’Ishyaka, Rwandese Platform for Democracy (RPD), Dr Kayumba Christopher yasubiye iwe mu rugo mu byiswe ko yamaze amasaha ahatwa ibibazo n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB). Ku rukuta rwa Twitter rw’Ishyaka RPD (https://twitter.com/RPDRwanda), batangaje ko umuyobozi waryo, Dr Kayumba yagarutse iwe mu rugo nyuma “amasaha ahatwa ibibazo ku byo ashinjwa byo gushaka gufata ku ngufu.” Aba […]
Uko Didier Drogba yigeze guhagarika intambara yari imaze igihe muri Côte d’Ivoire

Côte d’Ivoire ni igihugu kiri mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umugabane wa Afurika, kikaba iwabo w’ibyamamare mu mupira w’amaguru birimo: Yaya Touré, Kolo Touré, Emmanuel Eboué, Didier Zokora na Didier Drogba wanditse amateka mu ikipe y’igihugu na Chelsea mu Bwongereza. Iki gihugu cyigeze gushegeshwa n’intambara ishingiye ku makimbirane y’abaturage bo mu majyepfo bari baharagariwe na Perezida Laurent […]
Perezida Biden avuga ko nta bushotoranyi burimo ku kurasa ibisasu kwa Koreya ya Ruguru
Perezida w’Amerika Joe Biden yavuze ko adafata nk’ubushotoranyi igerageza ryakozwe na Koreya ruguru ry’ibisasu bya misile biterwa mu ntera ngufi. Ni ryo gerageza rya mbere ry’ibyo bisasu Koreya ya ruguru ikoze kuva Perezida Biden yagera ku butegetsi ku itariki ya 20 y’ukwezi kwa mbere. Biden yongeyeho ko abategetsi bo muri minisiteri y’ingabo y’Amerika bavuze ko […]