Col Mamady Doumbouya yoherereje abajenerali 42 mu kiruhuko cy’izabukuru

Perezida w’inzibacyuho wa GuinĂ©e-Conakry, Col Mamady Doumbouya, yoherereje icya rimwe abasirikare 42 ba kiriya gihugu bo ku rwego rwa ba Jenerali mu kiruhuko cy’izabukuru. Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo Col Doumbouya yarahiriye kuyobora GuinĂ©e nka Perezida wayo w’inzibacyuho, nyuma yo guhirika ku butegetsi uwari Perezida wa kiriya gihugu, Alpha CondĂ©. Abajenerali yasezereye mu ngabo […]

Mugabo yemereye mu rukiko ko ari mu bishe Chebeya n’umushoferi, ahishura uwabibategetse

Mugabo Jacques wabaye umupolisi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yemereye mu rukiko ko ari mu bishe impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Floribert Chebeya n’umushoferi we, Fidèle Bazana tariki ya 1 Kamena 2010. Mugabo ubwo yaburanishwaga mu rukiko rukuru rwa gisirikare ruri muri gereza ya Ndolo kuri uyu wa 13 Ukwakira 2021, yasobanuye uko iki cyaha […]

Un haut responsable du volley-ball condamné à deux ans de prison

Jean de Dieu Bagirishya, vice-prĂ©sident de la FĂ©dĂ©ration Rwandaise de Volleyball en charge des compĂ©titions, a Ă©tĂ© reconnu coupable d’usage de faux et condamnĂ© Ă  deux ans de prison. Il a Ă©tĂ© apprĂ©hendĂ© par le Bureau des enquĂŞtes du Rwanda (RIB) le mois dernier, deux jours après que l’Ă©quipe nationale fĂ©minine de volley-ball a Ă©tĂ© […]

Rutahizamu w’umunya-BrĂ©sil wari utegerejwe muri Rayon Sports ari i Kigali

Rutahizamu w’Umunya-BrĂ©sil, Chrismar Malta Soares, wari utegerejwe muri Rayon Sports, yamaze kugera i Kigali. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo uyu mukinnyi yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, yakirwa na bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports. Chrismar Malta Soares yari yahagurutse i Rio de Jeneiro muri BrĂ©sil mu ijoro ry’ejo n’indege […]

Abasirikare n’abapolisi bakuru b’u Rwanda, aba Mozambique n’aba SADC bahuriye mu nama

Abasirikare n’abapolisi bakuru b’u Rwanda, aba Mozambique n’ab’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) bari mu butumwa bw’amahoro mu ntara ya Cabo Delgado, kuri uyu wa 13 Ukwakira 2021. Iyi nama yabereye mu mujyi wa Mocimboa da Praia yigaga ku buryo izi ngabo zose zahuza ibikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wegamiye kuri IS (Islamic State). Iyi nama […]

Agnes Tirop wahagarariye Kenya mu mikino Olimpike i Tokyo yaba yishwe n’umukunzi we

Agnes Tirop, umukinnyi w’imikino ngororamubiri wo muri Kenya wari uhagarariye igihugu cye mu kwiruka metero 5000 mu bagore mu gihe cy’imikino Olempike yabereye i Tokiyo yasanzwe aho aba yapfuye. Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 13 Ukwakira, nibwo Tirop yasanzwe yapfiriye mu nzu ye i Iten, mu Ntara ya Elgeyo Marakwet. Umuyobozi w’imikino ngororamubiri muri […]

Musanze: ‘Uwasambanyije ku ngufu’ umukobwa w’imyaka 10 asanzwe afite agakoko gatera SIDA

img_20211010_073855.jpg

Umusore witwa Maniraguha Wellars uzwi nka Kibisi twamenye ukekwaho gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 10, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano z’abaturage kuwa 10 Ukwakira 2021 bimenyekana ko asanzwe afata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA. Umubyeyi w’uwo mwana wiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza, Elyseus Niyibizi uzwi nka Zakayo, wo mu Mudugudu wa Rukereza, […]

RDC: Abofisiye 5 bari bakurikiranweho kunyereza umutungo bakatiwe

Abasirikare n’abapolisi bakuru batanu bari bakurikiranweho icyaha cyo kunyereza amafaranga yagenewe ibikorwa bya gisirikare mu gihe cy’ibihe bidasanzwe by’ubuyobozi bwa gisirikare muri Ituri bakatiwe igifungo cy’imyaka 10 ku wa kabiri, tariki ya 12 Ukwakira. Aba baregwaga gukoresha inyandiko mpimbano no kongera ibiciro mu gihe cyo kugura ibikoresho nk’uko iyi nkuru dukesha Mediacongo.net ivuga. Urukiko rwa […]

Iyo tuba tutarateye imbere cyangwa tutarabinyuzemo neza baba batunenga iki?-Kagame

Perezida Paul Kagame witabiriye mu buryo bw’ikoranabuhanga, inama Mpuzamahanga ku mahoro n’umutekano ibera i Doha muri Qatar, avuga ko ajya yibaza icyo abanenga u Rwanda icyo baba bavuga iyo ruza kuba rutaratera imbere cyangwa runyure mu mateka rwanyuzemo. Mu nama yo kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame yavuze ku buryo afata abanenga ibyagezweho n’u Rwanda. […]

Umwami w’u Buholandi yemerewe gushakana n’uwo bahuje igitsina

Minisitiri w’Intebe w’u Buholandi yavuze ko umwami w’ubu bwami ashobora kurongora umuntu bahuje igitsina kandi akaguma ku ngoma. Mu gisubizo cyanditse cy’ibibazo by’abadepite, Minisitiri w’intebe Mark Rutte yanditse kuri uyu wa kabiri ushize ko “Inama y’Abaminisitiri itabona ko Igikomangoma cy’ikamba cyangwa Umwami agomba kuva ku ngoma aramutse ashatse gushyingirana n’umuntu bahuje igitsina.” Ubukwe bwa cyami […]

Wa mugabo wagaragaye ahondagurwa n’umugore we yavuze isanganya yagiye ahura na ryo

Umugabo witwa Ntibimenya Jean Claude bita Camarade, avuga ko amaze igihe ahozwa ku nkeke n’umugore we, nyuma y’amashusho ye aherutse kujya hanze akubitwa n’umugore we. Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho y’uyu mugabo utuye kuri Ruliba ho mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge akubitwa n’umugore we, yanamuciriyeho imyenda. […]

Jado Castar wari Visi Perezida wa FRVB yakatiwe imyaka ibiri

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwakatiye igifungo cy’imyaka ibiri Visi Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ushinzwe amarushanwa, wamamaye mu itangazamakuru ry’imikino, Bagirishya Jean de Dieu uzwi nka Jado Castar. Ni nyuma yo guhamwa icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano yashinjwaga [na we yaje kwiyemerera ko yagikoze ariko ku nyungu z’igihugu, anagisabira imbabazi]. Iki cyaha Jado […]

Francine yasobanuye iby’ifoto ye yavugishije benshi

Hashize iminsi ibiri umukinnyi w’umukino wo kwiruka w’Umurundikazi, Francine Niyonsaba ukunze guhamagarwa Farah, ashyize ku mbuga nkoranyambaga ze amafoto abiri. Aya mafoto arimo imwe imugaragaza akora siporo yo guterura igikoresho kiremereye cyitwa altĂ©re bamwe bita icyuma mu mvugo rusange, ahandi akora siporo yo ya sit-up. Kuri aya mafoto, Fara yashyizeho ubutumwa bugira buti: “Ibiruhuko birarangiye. […]

Ibihugu 10 bya mbere bikennye kurusha ibindi ku Isi muri 2021

Abantu bagera muri miliyoni 721 bivugwa ko batungwa n’idolari 1,90 (1,934 Frw) ku munsi, urwego Banki y’Isi ifata nk’ubukene bukabije. Nubwo hari intambwe nto yatewe ugereranyije no mu myaka yashize, uyu mubare uracyahagarariye 9% by’abatuye Isi yose wavuga ko babayeho mu bukene bukabije. Ibihugu bikennye kurusha ibindi ku Isi muri 2021, amafaranga umuturage n’ibigo byinjiza […]

U Bufaransa: Abimukira batatu bari baryamye mu muhanda wa gariyamoshi bishwe

Abimukira batatu bishwe na gariyamoshi naho undi umwe arakomereka bikomeye ubwo yabagongaga mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Ubufaransa. Umukuru w’akarere k’aho byabereye, na polisi, bavuze ko abo bimukira bari baryamye mu nzira ya gariyamoshi ubwo yabagongaga mu mujyi ukora ku nyanja hafi ya Biarritz mu gitondo cyo ku wa kabiri. Polisi irimo gukora iperereza, ariko uburyo […]

Kayonza: Hari abanyeshuri bakoraga amaterasi babuze uko basubira ku ishuri

Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye baturutse mu turere dutandukanye, bahamagariwe kujya mu Murenge wa Murama mu karere ka Kayonza gukora amaterasi y’indinganire mu biruhuko, baravuga ko babuze uko ku ishuri batarishyurwa amafaranga bakoreye. Umwe muri bo umunyamakuru wa RadioTV1 yaganiriye na bo, yagize ati: “Twaje kumva hano ko hari akazi, twumvishije ko hari akazi kandi […]

Inama ya 18 ya Francophonie yagombaga kubera muri Tunisia yasubitswe

Inama ya Francophonie yagombaga kubera Ku Kirwa cya Djerba i Tunis mu gihugu cya Tunisia mu kwezi gutaha kw’Ugushyingo, ariko mu nama y’Akanama Gahoraho k’Umuryango kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 12 Ukwakira, abahagarariye ibihugu 88 bigize uyu muryango bemeye kuyisubika kugeza mu muhindo wa 2022. Ibihugu bigize umuryango wa La Francophonie byemeye gusaba ko […]

Umubyeyi avuga ko yakubiswe ubwo yasabiraga indezo mu bukwe bw’uwo babyaranye

Umubyeyi witwa Murebwayire Violette ashinja Padiri kumukubita no gusezeranyiriza Ndikubwimana Jean de Dieu mu bwihisho, ubwo yajyaga gusaba indezo n’amafaranga y’ishuri (minerivali) y’umwana umwe babyaranye. Murebwayire wicaye hejuru ku rupangu rwo hafi y’aho Padiri asezeranyirizamo Ndikubwimana, mu marira, mu mashusho ya BTN TV, yumvikana avuga ati: “Padiri yabahishe, reba ahantu bari gusezeranira! Nahayobewe, ntabwo wamenya […]

Uri umusazi, niyo nzu nzaza nyihirike- umusaza w’i Rubengera avuga ko ubuyobozi bumusubiza iyo agiye kwaka amabati yemerewe

Umuturage w’imyaka 66 witwa Sinabubaraga Boniface utuye mu Mudugudu wa Kabeza Akagari ka Kibirizi, Umurenge wa Rubengera mu karere ka Karongi aravuga ko amaze amezi agera kuri atanu yaremerewe guhabwa isakaro n’ubuyobozi bw’uyu murenge ariko ntarihabwe, ahubwo akavuga ko bamwita umusazi ngo n’iyo nzu yazamuwe bazayihirika. Uyu muturage yabwiye Radio Isangano ati ” Ikibazo mfite […]

Cristiano Ronaldo yandikiye amateka kuri Luxembourg

Cristiano Ronaldo yatsinze ibitego bitatu wenyine (hat-trick), mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi Portugal yanyagiyemo Luxembourg ibitego 5-0. Cristiano yatsinze ibitego bibiri bya Penaliti mu minota 12 ya mbere y’umukino, mbere yo gutsinda Hat-trick ye ya 58 ku munota wa 87 w’umukino; ku mupira yateretse mu nshundura n’umutwe. Mbere y’aho Bruno Fernandes na […]

Gasabo: Amabandi yitwaje intwaro yakozanyijeho n’irondo abohoza mugenzi wayo wafashwe

Hari amakuru ko mu minsi mike ishize, amabandi yitwaje intwaro gakondo, yakuye mu nzara z’irondo mugenzi wayo wari wafashwe nyuma yo gukozanyaho n’abanyerondo bo mu Kagari k’Agateko mu Murenge wa Jali, Akarere ka Gasabo. Amakuru avuga ko ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa 06 Ukwakira 2021 saa tanu, nyuma y’aho irondo ryari ryafashe umujura bivugwa […]

Perezida Joe Biden agiye kwakira umuperezida wa mbere wo muri Afurika

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta niwe mukuru w’igihugu wo muri Afurika ugiye kubimburira abandi kwakirwa na Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden kuri uyu wa Kane, itariki 14 Ukwakira. Itangazo ryasohowe na White House kuri uyu wa kabiri ryasobanuye ko umubonano w’abayobozi bombi ari kimwe mu byo Perezida Biden yiyemeje mu […]