Col Mamady Doumbouya yoherereje abajenerali 42 mu kiruhuko cy’izabukuru

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’inzibacyuho wa Guinée-Conakry, Col Mamady Doumbouya, yoherereje icya rimwe abasirikare 42 ba kiriya gihugu bo ku rwego rwa ba Jenerali mu kiruhuko cy’izabukuru.

Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo Col Doumbouya yarahiriye kuyobora Guinée nka Perezida wayo w’inzibacyuho, nyuma yo guhirika ku butegetsi uwari Perezida wa kiriya gihugu, Alpha Condé.

Abajenerali yasezereye mu ngabo nk’uko ikinyamakuru Media Guinée dukesha iyi nkuru cyabitangaje, barimo na Gen Namory Traoré wari usanzwe ari Umugaba Mukuru w’ingabo za Guinée ndetse akanaba umwe mu basirikare bari bubashywe cyane mu gihugu.

Aba barimo kandi Gen Sékouba Konaté wigeze kuba Perezida w’inzibacyuho wa Guinée-Conakry muri 2009 ubwo uwari Perezida wa kiriya gihugu yaraswaga, ndetse uyu akaba ari na we musirikare wari ufite amapeti menshi kurusha abandi muri Guinée.

Col Mamady Doumbouya kohereza abajenerali 42 mu kiruhuko cy’izabukuru byatumye aca agahigo ka Capt Moussa Dadis Camara (kuri ubu wahungiye muri Burkina Faso) muri 2008 wasezereye mu ngabo ba Jenerali 22 ubwo yari amaze guhirika ubutegetsi bwa Perezida Lansana Conté.

Cyakora cyo mu rwego rwo kugira ngo bariya ba Jenerali bakomeze kugirira akamaro igihugu, Col Doumbouya yohereje 28 muri bo mu nama nkuru ya gisirikare.

Perezida w’inziacyuho wa Guinée kandi yakoze impinduka mu gisirikare zirimo iya Capt. Amadou Sow yagize Umugaba w’Ingabo zirwanira mu nyanja na Col Abdoulaye Keita yagize Umugenzuzi w’Ingabo za Guinée asimbuye Gen Alpha Ousmane Diallo.

Urutonde rw’abajenerali Col Doumbouya yohereje mu kiruhuko cy’izabukuru

1. Général d’armée Sékouba Konaté

2. Général de corps d’armée Namory Traoré

3. Général de corps d’armée Aboubacar Sidiki Camara

4. Général de corps d’armée Ibrahima Baldé

5. Général de division Mohamed 2 Bangoura

6. Général de division Alpha Oumar Diallo

7. Général de division Fodé Kéita

8. Général de division Fodé Touré

9. Général de division Bouréma Condé

10. Général de division Amadou Doumbouya

11. Général de division Adrien Naby Youssouf Soumah

12. Général de division aérienne Bambo Fofana

13. Général de division Siba Lohalamou

14. Général de division Mathurin Bangoura

15. Général de brigade Oumar Sanoh

16. Général de brigade Ansoumane Kaba

17. Général de brigade Mohamed Diané

18. Général de brigade Pépé Roger Sagno

19. Général de brigade Tidiane Diallo

20. Général de brigade Abdoulaye Kéita

21. Général de brigade N’MaHawa Sylla

22. Général de brigade Amadou Kaba

23. Général de brigade Aly Moussa Camara

24. Général de brigade Ibrahima Kalil Condé

25. Général de brigade Naby Youssouf Bangoura

26. Général de brigade Aboubacar Diakité

27. Général de brigade Mohamed Lamine Kéita

28. Général de brigade Bachir DIALLO

29. Général de brigade Boundouka Condé

30. Général de brigade Aboubacar Biro Condé

31. Général de brigade Edouard Téa

32. Général de brigade Mohamed Lamine Diarra

33. Médecin Général Rémy Lamah

34. Médecin Général M’Bemba Kaba

35. Général de brigade aérienne Sidy Yaya Camara

36. Général de brigade aérienne Aboubacar Monchon Bangoura

37. Général de brigade aérienne George Sy

38. Général de brigade Mamadou Dian Diallo

39. Amiral Zézé Onivogui

40. Amiral Lansana Touré

41. Général de brigade Oumar Kandet

42- Général de brigade Ousmane Camara

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Col Mamady Doumbouya yoherereje abajenerali 42 mu kiruhuko cy’izabukuru
    ko mbona uwo muyobozi ari kwigizayo abasirikare bakuru

  2. Col Mamady Doumbouya yoherereje abajenerali 42 mu kiruhuko cy’izabukuru
    ko mbona uwo muyobozi ari kwigizayo abasirikare bakuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *