Hari ubwoba bw’uko abatari bake bapfiriye mu iturika ry’igisasu ryabereye i Kampala

Abantu benshi birakekwa ko bashobora kuba bitabye Imana nyuma y’igisasu cyaturikirijwe mu gace ka Komamboga ho muri Diviziyo ya Kawempe i Kampala. Amakuru avuga ko iki gisasu cyatewe mu kabari kitwa Digida Bar kamamaye mu kotsa akabenzi. Amakuru y’iturika ry’iki gisasu yemejwe na AIGP Asan Kasingye usanzwe ari Komiseri wungirije wa Polisi ya Uganda ushinzwe […]

Abanyarwanda 47 birukanwe ku butaka bwa Uganda

Abanyarwanda 47 kuri uyu wa Gatandatu, birukanwe ku butaka bwa Uganda bashinjwa kuhaba mu buryo butemewe n’amategeko. Abirukanwe muri Uganda barimo abagabo 29, abagore icyenda n’abana icyenda. Ubwo bakirirwaga ku mupaka wa Kagitumba bavuze bashinjwaga kuba barinjiye ku butaka bwa Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, n’ubwo bari bafite ibya ngombwa. Aba Banyarwanda birukanwe nyuma y’uko […]

Urugendo rwa APR FC rujya mu matsinda ya CAF Champions league rurangiriye muri Tunisia

Ikipe ya APR FC yasezerewe muri CAF Champions league, nyuma yo kunyagirwa na Etoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia ibitego 4-0 byatumye isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 5-1. APR FC na Etoile du Sahel bari bahuriye mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade ya Mustafa Bin Jannat i Monastir, nyuma y’ubanza amakipe yombi yanganyirijemo igitego […]

Abadepite bibajije icyo Akarere ka Rutsiro kazamaza ibyangombwa by’ubutaka birenga 1,000 by’abaturage kabitse

Bamwe mu badepite bagize komisiyo yo mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda ishinzwe gukurikirana ibijyanye n’ubutaka, ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije, baranenga akarere ka Rutsiro bitewe n’uko katageza ku baturage ibyangombwa by’ubutaka bwabo kandi kabibitse. Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko ari ikibazo kigiye kuzakemurwa mu minsi iri imbere. Ni ikibazo cyagarutsweho na bamwe mu badepite bagize iyi […]

Mu kigo ndangamuco cy’u Bufaransa mu Rwanda hazajya hibukirwa jenoside yakorewe Abatutsi

fcyrlxexsaciwsb.jpg

Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda imaze gutangaza ko mu kigo ndangamuco cy’u Bufaransa mu Rwanda hazajya habera ibikorwa bijyanye no kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Ibi byatangarijwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021. Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré, avuga ko iki kigo kizafasha by’umwihariko […]

Bavuga ko abeza baboneka mu binyejana byinshi, njye nabonye imena iba imbonekarimwe- Mushikiwabo ku isabukuru ya Kagame

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo kuri uyuwa 23 Ukwakira 2021, ku isabukuru ya Perezida Kagame Paul, yavuze ko asanga kuba u Rwanda rufite uyu muyobozi ari itandukaniro. Umukuru w’igihugu yagize isabukuru y’amavuko kuri iyi tariki, benshi mu bategetsi bari kumwifuriza isabukuru nziza. Louise Mushikiwabo ntiyatanzwe, mu magambo yuzuye Ikinyarwanda cy’uwaba yaramenye ku […]

Uwari umupolisi yishe benewabo n’umusore bakundana ngo abone amafaranga

Nomia Rosemary Ndlovu wahoze ari umupolisi muri Afurika y’epfo yahamwe no kwica benewabo (abo mu muryango we) batanu ndetse n’umusore bakundanaga, ku musozo w’uru rubanza rwatumye igihugu kigwa mu kantu. Uko ari batandatu bishwe hagati y’umwaka wa 2012 na 2018, benshi muri bo abafashijwe n’umwicanyi w’umugabo warishywe, kugira ngo ashobore kubona amafaranga y’ubwishingizi bw’ubuzima. Uwo […]

Abo kwa Ingabire baba barasomye igitabo cyitwa Uko Bakuraho Ubutegetsi bw’Igitugu Hadakoreshejwe Intwaro

Umunyapolitike, Ingabire Umuhoza Victoire, aravuga ko ibyo inzego z’iperereza mu Rwanda zirega abayoboke b’ishyaka rye DALFA Umurinzi ritaremerwa n’amategeko bidashoboka mu gihe bivugwa ko aba baba barasomye igitabo cyitwa Uko Bakuraho Ubutegetsi bw’Igitugu Hadakoreshejwe Intwaro Kuri uyu wa Kane, urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatumije uyu munyapolitike gutanga ibisobanuro bifitanye isano n’ifungwa rya bamwe […]

Joseph Kabila yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, yashyikirijwe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters Degree) nyuma yo gusoza amasomo. Iyi mpamyabumemyi Kabila yashyikirijwe yayikuye muri Kaminuza yo muri Afurika y’Epfo. Mbere y’umunsi umwe ngo Kabila ashyikirizwe iyi mpamyabumemyi, hari hakwirakwiye ibihuha bitandukanye bamwe bavuga ko yaba yahawe doctorat. Ejo ku […]

Abanyeshuri b’imyitwarire mibi kuva mu mashuri abanza bagiye kujya birukanwa

Abanyeshuri guhera mu bo mu mashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro; bagiye kujya birukanwa burundu mu gihe bagaragayeho imyitwarire mibi. Ingingo yo kwirukana abanyeshuri b’imyitwarire idahwitse igaragara mu Igazeti ya Leta n° Idasanzwe, yo ku wa 20 Ukwakira 2021. Ingingo ya 29 y’iyi gazeti ivuga ko “Umunyeshuri wo mu ishuri ribanza, iryisumbuye cyangwa iry’imyuga n’ubumenyingiro […]

Riderman ayoboye abahanzi bazataramira aba-Rayon ku munsi w’igikundiro

Umuraperi Gatsinzi Emery ukunzwe mu muziki nyarwanda nka Riderman, ari mu bahanzi batanu biteganyijwe ko bagomba gutaramira abafana ba Rayon Sports ku munsi wa Rayon Day wahariwe iyi kipe. Ku Cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2021, nibwo hazaba ‘Rayon Sports Day’. ‘Rayon Sports Day’, ni igikorwa ngarukamwaka Rayon Sports ikora mbere y’itangira rya shampiyona, aho […]