Rusizi: Ibitaro bya Mibilizi byashyiriyeho abivuza bataha uburyo bwo kubavura iminsi yose n’amasaha yose y’icyumweru

Mu gihe mu bitaro byinshi mu gihugu usanga mu mpera z’icyumweru (weekend) cyangwa nyuma ya saa kumi n’imwe z’umugoroba mu minsi isanzwe havurwa indembe gusa,abivuza bataha cyangwa bimwe bivugwa ko batarembye cyane bajyayo mu mpera z’icyumweru bakabwirwa ko bazagaruka ku wa mbere, abagiyeyo kwivuza mu minsi isanzwe ugasanga abaganga basiganwa n’amasaha saa kumi n’imwe z’umugoroba […]

Abatuye Addis Ababa basabwe kujya gukumira TPLF itarabageramo

Ubuyobozi bw’umurwa mukuru wa Ethiopia, Addis Ababa, bwahamagariye abawutuye kujya gukumirira ahandi umutwe witwaje intwaro wa TPLF, utarabageramo. Ni nyuma y’aho uyu mutwe uharanira ubwigenge bw’akarere ka Tigray utangarije ko wamaze gufata uduce kwa Dessie, Burka na Kombolcha, turi byibuze mu bilometero bigera kuri 380 ugana muri Addis Ababa. Ubuyobozi bw’uyu murwa bwasabye abaturage kumurika […]

AS Kigali yandagaje Kiyovu Sports, ifata umwanya wa mbere muri shampiyona

Ikipe ya AS Kigali yanyagiye Kiyovu Sports ibitego 4-0, ihita ifata umwanya wa mbere by’agateganyo ku rutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda. Aya makipe yombi yari yahuriye mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona uzwi nka derby y’abanyamujyi wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Iminota 18 y’umukino yari ihagije ngo AS Kigali […]

Centrafrique: Ingabo zirinda Perezida Touadéra zarashe iza Loni

Abapolisi 10 ba Misiri bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), barashweho n’umutwe w’Ingabo zishinzwe kurinda umukuru wa kiriya gihugu babiri barakomereka cyane. Byabereye i Bangui mu murwa mukuru ejo ku wa Mbere tariki ya 01 Ugushyingo. MINUCA ibinyujije ku rubuga rwayo yavuze ko aba bapolisi barashweho n’Ingabo zishinzwe […]

Umuzungukazi yatunguye benshi ajya mu ishyaka EFF rizwiho kwanga abazungu

14331093_screenshot20211004133457_jpeg67d254a4f6eface56dba58fb72543f3e.jpg

Umwangavu w’Umuzungukazi witwa Jess Griesel aherutse gutungura abatari bacye agaragara yambaye ingofero itukura y’ishyaka riharanira ubwisanzure mu bukungu muri Afurika y’Epfo (EFF), ishyaka rigamije guhindura imiterere ya politiki y’igihugu. Ni umukobwa w’umunyeshuri w’imyaka 19, umuzungukazi uvuga ururimi rwa afrikaans rukoreshwa n’abazungu bo muri Afurika y’Epfo, uherutse gutorerwa kujya mu nama ihagarariye abanyeshuri (SRC) muri Kaminuza […]

Umugabo wari iwe mu rugo yagwiriwe n’amazirantoki yajugunywe n’indege yuzura ubusitani

Umugabo w’i Berkshire mu burengerazuba bw’Umujyi wa London mu Bongereza, aherutse guhangayikishwa cyane n’umwanda wo mu musarani warekuwe n’indege, ukagwa iwe mu busitani ukahuzura, na we ukamugwaho. Uyu mugabo utavuzw amazina yari arimo kuruhukira mu busitani bw’iwe ubwo “yahuraga n’akaga mu buryo bubabaje” imyanda y’abantu ikamugwaho ivuye mu ndege. Ibi byabaye hagati mu kwezi kwa […]

Na Padiri Nahimana arahamagarira abantu gufata intwaro, bakarwanya Leta y’u Rwanda

Padiri Nahimana Thomas uvuga ko ari Perezida wa Guverinoma iri mu buhungiro, yatangiye guhamagarira abantu gufata intwaro bakarwanya Leta y’u Rwanda. Aya magambo yayavugiye mu nama yamuhuje n’abagize iyi guverinoma yatambutse kuri shene ye ya YouTube ku Cyumweru tariki ya 31 Ukwakira 2021. Padiri Nahimana yabwiye “Abanyarwanda” ko bakwiye gushira ubwoba, bagaharanira uburenganzira bwabo mu […]

Bidasubirwaho Antonio Conte agarutse gutoza muri Shampiyona y’Abongereza

Ikipe ya Tottenham Hotspur yo mu gihugu cy’u Bwongereza, yemeje Umutaliyani Antonio Conte nk’umutoza wayo mushya. Conte wari udafite akazi nyuma yo gutandukana na Inter de Milan, yasinye amasezerano yo gutoza Tottenham kugeza mu mpeshyi ya 2023 ariko ashobora kongerwa nk’uko iyi kipe yabyemeje ku rubuga rwayo. Tottenham yemeje Antonio Conte nk’umutoza wayo mushya nyuma […]

Uganda: Abakinnyi 5 ba Eritrea batorotse, Polisi irabahiga bukware

Inzego zishinzwe umutekano muri Uganda zatangiye guhiga bukware abakinnyi b’abakobwa batanu bahagarariye Eritrea mu irushanwa ry’akarere ka CECAFA ry’umupira w’amaguru w’abatarengeje imyaka 20 batorotse. Aba bakinnyi bari bacumbitse muri hoteli iri mu Karere ka Jinja batorotse mu rukerera rwo kuri uyu wa 2 Ugushyingo 2021, basize bagenzi babo bagera kuri 13. Iyi mpuzamashyirahamwe, CECAFA, yemeje […]

Rubavu: Ushinjwa kwica umugore we amutemaguye yasabiwe igihano

Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye bwa Rubavu mu cyumweru gishize bwasabiye igihano cy’igifungo cya burundu umugabo ukurikiranyweho kwica umugore we amutemaguye. Icyaha ashinjwa cyakozwe ku italiki ya 23 Nzeri 2021, ahagana saa cyenda z’ijoro, mu Murenge wa Busasamana, Akarere ka Rubavu, ubwo umugabo yatemaguye umugore we amutemesheje umuhoro aramwica. Nyuma yo kubona ko amaze kumwica, yahise […]

Finance Manager at University of Kigali

A fully accredited/chartered University by The Government of Rwanda Website: www.uok.ac.rw / Email: universityofkigali@uok.ac.rw P.O BOX 2611, Kigali-Rwanda Tel: + 250 788303386/+250789009221/ +250788303385 JOB ADVERT FINANCE MANAGER University of Kigali, one of the leading Higher Learning Institutions in Rwanda is looking to fill the position of a Finance Manager who will be responsible for the […]

Asanga Zimbabwe ikwiye kwigira ku Rwanda mu gukemura ingaruka za “Gukurahundi”

Umwe mu banyamategeko bakomeye mu gihugu cya Zimbabwe, Ephraim Ndlovu, asanga igihugu cye gikwiye kwigira ku Rwanda mu gukemura ibibazo byatewe n’ubwicanyi bwakorewe abaturage b’Aba-Ndebele bwiswe “Gukurahundi”. Nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabaye nyuma y’ubwicanyi bwa Gukurahundi, ingaruka zayo zashakiwe igisubizo hakoreshejwe urukiko mpuzamahanga ndetse n’inkiko gacaca. Ndlovu uvuka ahitwa Silobela, igice nacyo cyakozweho […]

Glasgow: Minisitiri ufite ubumuga yakumiriwe mu nama ya Cop26

Minisitiri wo muri Israel ushinzwe ingufu n’amazi, Karine Elharrar yangiwe kugera mu cyumba cyari kigiye kuberamo inama ya Cop26 yiga ku guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, bitewe n’uko yari ku kagare k’abafite ubumuga. The Guardian dukesha iyi nkuru ivuga ko ubwo Minisitiri Karine yageraga ku marembo, abateguye iyi nama bamukumiriye, amara amasaha abiri hanze ategereje ko yemererwa […]

Rutahizamu wa Zimbabwe yahuriye n’uruva gusenya ku mugore we

Uwahoze ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Zimbabwe, Tendai Ndoro, yasigaye imbokoboko nyuma yo kwirukanwa mu rugo rwe n’umugore we akamwohereza mu bakozi bashinzwe gukora isuku mu rugo. Ndoro wakiniye amakipe atandukanye muri Afurika y’Epfo arimo Chicken Inn na Orlando Pirates, yari amaze imyaka ine yarashakanye na Thando Maseko ukomoka muri kiriya gihugu. Ibinyamakuru byo muri […]

Ethiopia: Minisitiri w’Intebe avuga ko hari abanyamahanga bari gufasha TPLF

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, kuri uyu wa Mbere yatangaje ko abarwanyi b’abanyamahanga barimo abazungu n’abirabura bafashije umutwe wa TPLF mu mirwano iherutse kubera mu mijyi ya Dessie na Kombolcha uyu mutwe uvuga ko iri mu maboko yawo. Ibi Abiy Ahmed yabitangarije mu nama yagiranye n’abagize guverinoma, mu gihe hari amakuru avuga ko abarwanyi […]

Abasirikare ba Uganda ‘bafunze’ Umunyarwandakazi n’umwana we w’imyaka ine

thyy.png

Abasirikare ba Uganda baravugwaho gufunga Umunyarwandakazi, Solange Mukashyaka n’umwana we w’umukobwa w’imyaka ine, Angela Kayitesi, ubwo bari mu nzira berekeza mu Rwanda, bajya iwabo. Ikinyamakuru kitavugwaho rumwe, Virungapost, kivuga ko abasirikare ba UPDF bafunze aba bantu babiri kandi bari bafite impapuro z’inzira zemewe. Kivuga ko kuwa 27 Ukwakira 2021 ari bwo aba bari kumwe n’abandi […]

Bababajwe n’amafaranga Areruya na Ingabire bahembwe mu irushanwa ryo Gukunda Igihugu

josep.jpg

Tariki ya 30 Ukwakira 2021 habaye irushanwa ry’umukino w’amagare ryiswe iryo Gukunda Igihugu, umukinnyi Areruya Joseph aryegukana mu cyiciro cy’abagabo, Ingabire Diane aryegukana mu cyiciro cy’abagore. Areruya nyuma yo kwegukana iri rushanwa rihuje abafatanyabikorwa barimo Minisiteri ya Siporo, Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) n’ibigo byigenga birimo icy’imari, yahembwe amafaranga y’u Rwanda 80,000, Ingabire we […]

Uko urukundo rwabaye imbarutso y’intambara hagati ya Uganda na Tanzaniya

513ae6e6-e41b-4312-8b9c-7cd17c42badd.jpg

Intambara hagati ya Uganda na Tanzania yabaye intandaro yo kuva ku butegetsi kwa Idi Amin yamenyekanye nk’”Intambara yo mu 1979”, ubundi yatangiye mu Ukwakira 1978, nyuma y’umunsi umwe Uganda yizihije isabukuru y’imyaka 16 yari imaze ibonye ukwishyira ukizana. Uko urukundo rwabaye intandaro Mu ijoro ryo ku itariki ya 10 Ukwakira 1978, Uganda yateye Tanzaniya. Mu […]

Musanze: Umusore yishimiye ifungwa rya Mutekano amenagura ibirahure by’inzu z’abaturage, polisi itabaye ayitera amabuye

Umusore bakunze kwita Remy abaturage bavuga ko ari igisambo wo mu Isibo y’Abadatenguha mu Mudugudu wa Marantima, Akagari ka Rwebeya mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, yishimiye ko ushinzwe umutekano bita Celestin yafunzwe, maze yirara mu nzu z’abaturage amenagura ibirahure by’inzu z’abaturanyi, na polisi ihagobotse ayitera amabuye. Abaturage babwiye ikinyamakuru KIBERINKA dukesha iyi […]

Col. Doumbouya uyoboye Guinea yasezereye abandi basirikare hafi 1000

Col. Mamady Doumbouya uyoboye Guinea Conakry nyuma yo guhirika ubutegetsi, ku wa 31 Ukwakira 2021 yasezereye abandi basirikare b’igihugu hafi 1000. Mu ijambo yanyujije kuri televiziyo y’igihugu, Col. Doumbouya yatangaje ko yasezereye aba basirikare bitewe n’imyaka y’ubukure, ngo ntabwo ari igihano yabahaye. Yagize ati: “Nyuma yo gukorera Guinea badahemuka, abasirikare hafi 1000 barabona uburenganzira bwo […]

U Rwanda rugiye kongera umubare w’impunzi ziva muri Libya

Leta y’u Rwanda yemeye kongera umubare rwakiraga w’abimukira n’impunzi baheze muri Libya ukava kuri 500 ukagera kuri 700 inshuro imwe. Amasezerano yo mu 2019 ya leta, Ubumwe bwa Africa, n’ishami rya ONU ryita ku mpunzi (UNHCR), yatumye hafi 650 muri bo bazanwa mu Rwanda mu ngendo esheshatu z’indege. Icyo gihe, Perezida Paul Kagame yabwiye inteko […]

Lagos: Abantu babarirwa mu 100 bagwiriwe n’igorofa bubakaga

I Lagos mu murwa mukuru w’ubucuruzi wa Nigeria, igorofa ryagwiriye abakozi babarirwa mu ijana baryubakaga. Abakozi b’inzego zubutabazi baraye ijoro bagerageza gutaburura abari baheze munsi y’amatafari na sima, kuva iri gorofa riherereye mu karere k’abifite ahitwa Ikoyi riguye ku munsi w’ejo. Mu masaha yashize abayobozi muri Nigeria batangaje ko imibirambo y’abantu bane ari yo yari […]