Kayanza: Igipolisi kishe 2 bavugwaho kuba ibyihebe bakomerekeje umupolisi n’umuyobozi
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu igipolisi cy’u Burundi kishe abantu babiri kivuga ko ari ibyihebe mu gace ka Kigwati, muri Zone ya Ruganza, muri Komini Matongo, ho mu Ntara ya Kayanza, mu gihe hafashwe undi umwe n’undi wakomeretse bikabije. Umuyobozi w’ibanze n’umupolisi nabo bakomerekejwe na grenade yatewe n’abo bantu. Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga […]
Minisitiri Okello yibasiye u Rwanda ubwo yavugaga ku itangazo rya RDF kuri M23
Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Okello Henry Oryem, avuga ko ibiri mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ingabo z’ u Rwanda (RDF) zihakana ko hari aho zihuriye n’ibitero bya M23 muri Rutshuru, nta gaciro bifite, abigereranya n’umwanda,imvugo yafatwa nko kwibasira ibyavuzwe n’urwego rw’ikindi gihugu. (rubbish). Muri iri tangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2021, […]
Burundi: Barasaba ko umuhanda wangiritse ubahuza n’u Rwanda wakorwa mbere yo gufungura imipaka
Umuhanda Kayanza-Akanyaru unahuza u Burundi n’u Rwanda umaze amezi 10 warangiritse mu gihe havugwa ko imipaka ihuza ibihugu byombi ishobora gufungurwa vuba, abawukoresha bakaba basaba ko wavugururwa. Kuva mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, uyu muhanda wa Kayanza-Kanyaru ntukiri nyabagendwa kuko wangiritse ahantu habiri, igice cyangiritse cyane kikaba ari icyo ku kiraro kiri hejuru y’uruzi […]
Umunyarwanda nyiri kabari Zilla Garbon yajyanwe n’abatazwi
Umunyarwanda witwa Moses Hakizimana nyiri kabari Zilla Garbon kari mu Karere ka Bushenyi yatawe muri yombi kuwa 19 Ukwakira 2021 n’abo bikekwa ko ari abo mu iperereza rya gisirikare rya Uganda, CMI. Uyu bivugwa ko yize muri Kaminuza ya Kampala International (KIU) muri kampisi ya Bushenyi, yasje amasomo ye, ashinga akabari kitwa Zilla Garbon kazwi […]
Hafashimana na Muhawenimana basambaniye mu muhanda bahawe igihano cyafashwe nko kubigirizaho nkana
Umukobwa witwa Muhawenimana Mukamurenzi Claudine na Hafashimana Pascal bafashwe amashusho basambanira mu muhanda i Kisoro, bakatiwe gufungwa amezi 30 buri umwe, ibintu bidasanzwe ku bandi bagiye bafatirwa muri ayo makosa. Kuwa 9 Ugushyingo 2021 nibwo umucamanza mu rukiko rwa Kisoro, Fred Gidudu, yakatiye aba bombi nyuma yo gusanga bahamwa n’icyaha cyo kwitwara nabi mu ruhame. […]
Umuvunjayi Byamungu yishwe arashwe mbere yo kwamburwa amafaranga yose yari afite
Umuvunjayi witwa Byamungu Hamuli, ukorera mu Birere mu Mujyi wa Goma kuri uyu wa Kabiri yishwe arasiwe mu gace ka Mapendo gahana imbibi n’Umujyi wa Gisenyi mu Rwanda, ubwo yari arimo gutaha. Ibi byabaye ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 20 ubwonabicanyi bari bari kuri moto bamwishe bagahita batwara amafaranga yose yari afite. Byamungu yari mu […]
Inyeshyamba za TPLF zirashinjwa ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyokomuntu
Amnesty International irashinja inyeshyamba za TPLF gufata ku ngufu, no guhohotera abagore benshi ubwo zigaruriraga umujyi wo mu karere ka Amhara muri Ethiopiaa, mu gihe hakomeje kugaragazwa ibimenyetso byinshi by’urugomo rukabije rwakozwe mu ntambara imaze umwaka. Nk’uko ibyavuye mu iperereza byashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu (Amesty International)bivuga, abagore 14 […]
Min. w’Ububanyi n’Amahanga wa Hongiriya na mugenzi we w’u Rwanda bagiranye ibiganiro mu muhezo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubucuruzi wa Hongiriya, PĂ©ter SzijjártĂł, kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Ugushyingo ari mu Rwanda mu ruzinduko rugamije gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi, aho hari ibiganiro yagiranye na mugenzi we w’ u Rwanda, Dr. Vincent Biruta bikabera mu muhezo. Minisitiri PĂ©ter SzijjártĂł wageze i Kigali mu ijoro ryakeye, mu gitondo cyo kuri […]
Abadepite basabye guhana amanyanga akomeje mu itangwa ry’amasoko rihombya leta
Inteko ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite kuri uyu wa Kabiri yasabye Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubushinjacyaha gukurikirana abagira uruhare mu makosa yagaragaye mu itangwa ry’amasoko ya leta. Mu masoko avugwa harimo nk’isoko ryo gukodesha ibiro by’Urukiko rw’Ikirenga hejuru ya miliyoni 117 z’amafaranga y’u Rwanda buri kwezi yatangwaga n’ikigo gishinzwe imiturire mu Rwanda aho ayo masezerano yakozwe nta […]
Abayahudi bo mu Burayi bashyigikiye kandidatire ya Katumbi mu matora yo mu 2023

Umunyapolitiki w’Umunyekongo, MoĂŻse Katumbi, ari mu ruzinduko mu Burayi kuva kuwa Mbere, itariki 08 Ugushyingo, aho umuvugizi we, Olivier Kamitatu, avuga ko ari mu ruzinduko rwihariye rushobora kumara igihe. Kuri uyu wa Kabiri, itariki 9 Ugushyingo, Katumbi ubwe akaba yavuze ko yakiriwe n’umuryango w’Abayahudi baba mu burengerazuba bw’Isi bivugwa ko bashyigikiye kandidatire ye mu matora […]
Nyir’inzu yafungishije urugi inzoka nzima mu guhangana n’abapangayi batishyura
Umugabo ufite amazu akodesha (nyir’ibyondo) mu gace ka Kunda Kindu mu Mujyi muto witwa Kitui muri Kenya, yafungishije inzoka nzima ku nzugi zibamo abapangayi batarishyura ubukode. Aya makuru yagarutsweho cyane nyuma y’aho abapangayi bari bari bavuye mu kazi umunaniro ari wose, ariko bagasanga inzugi zifungishijwe inzoka y’icyatsi. Abantu uruhuri baje kureba ibyabaye gusa inzoka yari […]
Abanyarwanda 12 bari mu maboko y’inzego z’umutekano za Uganda
Abanntu 17 barimo Abanyarwanda n’Abarundi bari mu maboko y’inzego z’umutekano za Uganda nyuma yo gusanga nta byangombwa bafite bibemerera kwinjira muri Uganda. Abatawe muri yombi ni Abanyarwanda 12 ndetse n’Abarundi batanu polisi ivuga ko yasanze badafite ibyangombwa bikwiye nyuma y’amakuru y’ubutasi ubuyobozi bwari bwakusanyije. Nk’uko bitangazwa na Daily Monitor, umukwabu wakozwe na polisi ifatanyije n’igisirikare […]
Sous Chef at One&Only Nyungwe House
One&Only Nyungwe House Website: http://www.oneandonlyresorts.com Job Description Sous Chef 1.POSITION DETAILS Position Sous Chef Level team leader Department Culinary Reports to Chef de Cuisine Subordinates Chefs & Stewards 2. JOB DETAILS & REQUIREMENTS At One&Only our passion is to create moments of joy, where guests can truly let loose, forget the world and feel alive. […]
Conseiller Juridique at RIM
RIM Ltd lance un appel d’offre Interne pour le recrutement d’un CONSEILLER JURIDIQUE Ă affecter au siège du RIM Ltd. Les principales tâches d’un Conseiller juridique : Elaborer les textes lĂ©gaux et rĂ©glementaires du RIM Ltd Conseiller la Direction GĂ©nĂ©rale sur les dossiers litigieux intĂ©ressant l’institution ; Conseiller les cadres et le personnel sur les […]
Min. w’Intebe yasabwe gukemura ibibazo by’agatereranzamba biri muri WASAC
Umutwe w’Abadepite wafashe umwanzuro wo gusaba Minisitiri w’Intebe ubwe gukora ibishoboka byose kugira ngo ibibazo by’imicungire mibi y’imari n’umutungo muri WASAC bikemuke ngo kuko bimaze igihe kinini byarabaye agatereranzamba. Uyu mwanzuro wafashwe hashingiwe ku isesengura ryakozwe kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta ya 2019/2020. Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu, […]
USA: Umupasiteri w’Umurundi yahagaritse umuntu wari utunze imbunda intama ze

Mu Mujyi wa Nashville muri Leta ya Tennessee, umugabo w’imyaka 26 yinjiye mu rusengero rw’Abapantekote afite imbunda akanga abari barimo gusenga avuga ko abarasa mbere yo guhagarikwa n’umupasiteri w’Umurundi wamucakiye kugeza polisi ije ikamuta muri yombi. Ibi byabereye mu rusengero rwa “Nashville Light Mission Pentecostal Church” ku Cyumweru gishize. Umupasiteri mukuru muri uru rusengero w’Umurundi, […]
Abongereza bari muri Ethiopia basabwe gukuramo akabo karenge bigishoboka
Abongereza bari muri Ethiopia baburiwe na leta yabo basabwa kuhava bigishoboka mu gihe umurwa mukuru, Addis Abeba ukomeje kugerwa amajanja n’inyeshyamba. Usibye kugira inama abari muri iki gihugu ngo bahave, yanaburiye abateganya kukijyamo kuba babisubitse kubera umwuka w’intambara ukomeje gufata intera. Ivuga ko imirwano imaze umwaka umwe hagati y’ingabo za leta ya Ethiopia n’inyeshyamba zo […]