Covid-19 nshya yatumye u Rwanda rusubika ingendo hagati yarwo na Afurika y’amajyepfo

Inama y’abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2021 yafashe icyemezo cyo gusubika ingendo hagati y’u Rwanda n’ibihugu biri mu majyepfo ya Afurika bivugwaho kuba inkomoko ya Covid-19 nshya yihinduranyije iherutse guhabwa izina rya Omicron. Nk’uko bigaragara mu itangazo riri munsi, amabwiriza mashya yashyizweho hashingiwe kuri iki cyorezo gishya. Andi yari asanzweho yo azakomeza kubahirizwa. […]
Rwabuze gica hagati ya APR FC na RS Berkane
Ikipe ya APR FC yaguye miswi na RS Berkane yo muri Maroc 0-0, mu mukino ubanza wa kamarampaka yo gushaka itike y’amatsinda ya CAF Confederation Cup. Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. RS Berkane y’umutoza Florent Ibengé yaranzwe no kurinda izamu ryayo mu kwirinda ko yakwinjizwa igitego, mu gihe APR FC yananiwe […]
Rwandair yakumiriye abagenzi bava muri Afurika y’Epfo na Zimbabwe
Nyuma y’ubwoko bushya bwa Covid-19 bugenda bwiyongera, RwandAir yatangaje ko itazatwara abagenzi baturutse muri Afurika y’Epfo na Zimbabwe berekeza i Dubai. Icyemezo cy’ikigo cy’igihugu cy’ubwikorezi bwo mu kirere kije nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zikumiriye abagenzi bava muri ibyo bihugu byo muri Afurika y’amajyepfo. Mu itangazo ryayo, RwandAir yagize iti: “Guhera ku ya 29 […]
Uwagaragaye acururiza isenene mu ndege yavuze ko yakinaga urwenya
Umwuka wabaye mubi mu kigo cya Uganda gishinzwe ubwikorezi bwo mu kirere, Uganda Airlines ubwo indege yayo ya Airbus 330-800Neo yari imaze kwinjiramo umuzunguzayi wacuruzaga isenene, iri hafi kwerekeza i Dubai. Aka gashya kabaye mu gitondo cy’uyu wa 27 Ugushyingo hari abo kashimishije, basaba ko mu mafunguro abakozi bo mu ndege bategurira abagenzi, bajya bashyiramo […]
Beni: Hatangiye urubanza ruregwamo abasirikare 40 ibyaha birimo kugurisha amasasu
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Ugushyingo 2021 mu Mujyi wa Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru hatangiye urubanza rw’abasirikare 40 baregwa ibyaha bitandukanye birimo no kugurisha amasasu. Urukiko rwa gisirikare rwo mu ntara rwateguye iburanisha mu cyumba cy’inama cyitiriwe Thomas d’Acquin cy’ahakorera Umujyi wa Beni nk’uko tubikesha 7sur7.cd. Nk’uko byatangajwe na Capt. Antony […]
Gen. Nsabimana yaba yarahatiwe guherekeza Habyarimana i Arusha ngo bicirwe rimwe
Intumwa z’u Rwanda zari ziri mu ndege ya perezida zari zigizwe n’intumwa zisanzwe ziherekeza Perezida Habyarimana muri iyo nama, usibye umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen. Déogratias Nsabimana, wahatiwe guherekeza perezida bwa mbere ku munota wa nyuma, bivugwa ko ari umugambi wari wacuzwe n’abahezanguni bayobowe na Bagosora wo kubicira rimwe ngo babone uko bakora jenoside […]
Nyamasheke/Macuba: Barasaba ko amabwiriza y’imitangire y’inguzanyo yoroshywa

Abanyamuryango b’Amizero Macuba SACCO mu murenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke barasaba ko amabwiriza yashyizweho mu itangwa ry’inguzanyo ajyanye no kwandikisha ingwate muri RDB n’ayo basabwa n’abagenagaciro bagena agaciro k’izo ngwate zabo yakoroshywa, kuko ngo uko bihagaze ubu bituma batinya kwaka inguzanyo ngo bakore biteze imbere, banazibe icyuho cy’ihungabana ry’ubukungu bwabo cyatewe na COVID-19,bagasaba […]
Abasirikare 150 baturutse mu Buholandi baramara ukwezi mu Rwanda
Itsinda ry’abasirikare 150 baturutse mu Buholandi ryaraye rigeze mu Rwanda kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2021, bikaba byitezwe ko rizamara muri iki gihugu ukwezi. Mu gitondo cy’uyu wa 28 nk’uko RBA ibivuga, ryasuye urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, ku Gisozi kugira ngo rumenye amateka yaranze u Rwanda mu 1994. Rirava i Kigali ryerekeza […]
Uganda ivuga ko nta bindi biganiro yifuza kugirana n’u Rwanda

Umunyamabanga wa Leta ya Uganda muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Henry Okello Oryem yatangaje ko nta bindi biganiro igihugu cye cyifuza kugirana n’u Rwanda mu gihe imipaka ibihuza yaba idafunguwe. Uyu munyapolitiki yabitangarije mu kiganiro The East African ivuga ko bagiranye muri iki cyumweru. Minisitiri Okello avuga ko ntacyo Uganda itakoze mu kubahiriza imyanzuro yafatiwe mu […]
Libya: Abitwaje intwaro bateye urukiko babuza Saif al-Islam Kadhafi kujurira
Guverinoma y’ubumwe bwa Libiya yamaganye igitero cyagabwe ku rukiko bikabuza umuhungu wa Kadhafi, Saif al-Islam, gutanga ubujurire ku cyemezo cyo kutemererwa guhatana mu matora y’umukuru w’ogihugu azaba mu Kuboza. Amatora ateganijwe ku ya 24 Ukuboza aje mu gihe Libiya ishaka guhindura page ku myaka icumi y’urugomo yakurikiye ihirikwa ku butegetsi rya Kadhafi, yanasizemo ubuzima, ryari […]
Uhuru Kenyatta yagiranye inama y’igitaraganya n’abasirikare bakuru
Perezida wa Repubulika ya Kenya akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo, Uhuru Kenyatta, yayoboye ku wa 26 Ugushyingo 2021 inama y’igitaraganya n’abasirikare bakuru yigaga ku mutekano w’igihugu. Iyi nama yarimo Minisitiri w’Ingabo, Eugene Wamalwa, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Fred Matiang’i, Umuyobozi w’urwego rushinzwe ubutasi, Maj. Philip Kameru n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, Hillary Mutyambai yabereye mu kigo cya gisirikare […]
Uwahoze ari visi Meya w’Akarere ka Burera yakatiwe imyaka isaga ibiri y’igifungo
Uwahoze ari Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Burera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yakatiwe igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri n’igice ndetse no gutanga ihazabu y’amafaranga angana na miriyoni enye, mu gihe abandi bane bareganwa nawe gutanga amasoko ya leta binyuranyije n’amategeko buri wese urukiko rwabahanishije gutanga ihazabu ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1,000,000 Frw). Urukiko Rwisumbuye rwa […]
Ingabo za Sudani zongeye gukozanyaho n’iza Ethiopia muri Al-Fashaqa benshi barahagwa
Igisirikare cya Sudani kiravuga ko abasirikare bacyo benshi biciwe mu gitero cya Ethiopia mu gace kegereye umupaka katavugwaho rumwe n’ibihugu byombi. Mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa Gatandatu, Igisirikare cya Sudani cyagize kiti “ Ingabo zacu zashinzwe kurinda umusaruro muri Al-Fashaqa… zatewe n’itsinda ry’abasirikare ba Ethiopia n’abitwaje intwaro, bashakaga gutera ubwoba abahinzi no kwangiza igihe […]
RDC: Uwabaye Minisitiri w’Uburezi arasubizwa muri gereza, yahawe imbabazi za Perezida kandi atazemerewe
Uwabaye Minisitiri w’Uburezi mu mashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Willy Bakonga arasubizwa muri gereza nyuma y’iminsi mike afunguwe hashingiwe ku mbabazi za Perezida yari yarahawe. Bakonga wari ufungiwe muri gereza nkuru ya Makala, i Kinshasa, yafunguwe tariki ya 25 Ugushyingo 2021, amaze kwisanga ku rutonde rw’abahawe imbabazi za Perezida muri […]
Ruswa mu itangwa ry’akazi n’amasoko ya Leta byavugutiwe umuti

Umuvunyi mukuru avuga ko muri Nyakanga uyu mwaka hari ingamba zashyizweho zo kurwanya ruswa mu nzego zose ziyongera ku zisanzwe, zikaba ari ingamba zishingiye ku itegeko ryo kurwanya ruswa, izi komite zizagira uruhare mu kugabanya no kurwanya ruswa mu bigo bya leta kuko ikomeje kuvugwa mu itangwa ry’amasoko. Ibi byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri […]
Museveni yahawe uburenganzira bwo kohereza ingabo muri RDC
Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi yemereye mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni kohereza ingabo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri kugira ngo zihangane n’imitwe yitwaje intwaro. Ni amakuru ibi bihugu bitigeze bitangaza ariko yemejwe n’umukozi wo mu Muryango w’Abibumbye (UN) kuri uyu wa 27 Ugushyingo nk’uko radiyo mpuzamahanga […]