Eric Nshimiyimana n’umwungiriza we birukanishijwe na Rayon Sports

Ikipe ya AS Kigali yafashe icyemezo cyo gutandukana na Eric Nshimiyimana wari umutoza wayo mukuru cyo kimwe na Djabil Mutarambirwa wari umwungirije bazira umusaruro mubi. Aba bagabo bombi birukanwe nyuma y’uko AS Kigali yari imaze gutsindwa na Rayon Sports ibitego 2-1, mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona. Ku munsi wa munani bwo iyi kipe […]

Nta mupolisi n’umwe w’u Rwanda uri ku butaka bwa Congo_Gen Dieudonné Bahigwa

Umuyobozi wa Polisi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gen Dieudonné Amuli Bahigwa, yanyomoje amakuru y’uko hari abapolisi u Rwanda rwaba rwamaze kohereza i Goma, avuga ko nta mupolisi n’umwe warwo uri ku butaka bwa kiriya gihugu. Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru. Ni nyuma y’ibihuha byari bimaze igihe gito bikwirakwizwa na […]

Rayon Sports yazukiye kuri AS Kigali ishinja kuyibira amabara

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze AS Kigali ibitego 2-1, mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ni umukino Rayon Sports yakinnye yambaye umwambaro wayo wa gatatu, nyuma yo gushinja amakipe arimo AS Kigali kuyitwara amabara y’ubururu n’umweru isanzwe imenyereweho. Iyi kipe ikunzwe kurusha izindi mu gihugu yatsinze uyu […]

Akarere ka Karongi niko gakize cyane ku buryo gafata ibiribwa kakabishyingura?-Umuzunguzayi

Bamwe mu bacuruzi bamenyerewe ku izina ry’Abazuguzayi bo mu Murenge wa Rubengera mu arere ka Karongi bacuruza ibicuruzwa binyuranye byiganjemo isambaza,amafi n’imbuto,baravuga ko bababajwe n’uko ubuyobozi bw’uyu murenge bwabameneye ibicuruzwa bukabishyungura mu gihe bakabaye bacibwa amande. Abo bacuruzi bagera ku 10 baganiriye na Radio Isangano, bavuga ko bamenewe isambaza kuko ari abazunguzayi mu gihe aho […]

APR FC yatsinze Marines FC, ifata umwanya wa kabiri muri shampiyona

Ikipe ya APR FC yafashe umwanya wa kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, nyuma yo gutsinda Marines FC ibitego 2-1. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yasuye Marines FC ifatwa nka murumuna wayo mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona wabereye kuri Stade Umuganda mu karere ks Rubavu. Igitego cyo ku munota wa 43 w’umukino cya […]

Ethiopia ivuga ko yisubije indi mijyi yari yarafashwe na TPLF

Abayobozi ba Ethiopia bavuga ko bisubije imijyi itari mike mu Ntara ya Amhara yari yarigaruriwe n’inyeshamba za Tigray kuva mu mpeshyi ishize. Minisitiri w’Itangazamakuru, Legesse Tulu yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu ko imijyi ya Haran, Gobye, Robit Kobo na Woldiya iri mu maboko ya Leta. Inyeshamba za Tigray ntacyo ziravuga, ariko mu minsi ishize […]

Perezida Kagame yoherereje indamukanyo Col Asmi Goïta uyoboye Mali

Perezida Paul Kagame aherutse koherereza indamukanyo Col Asmi Goïta uyoboye igihugu cya Mali mu buryo bw’inzibacyuho amwifuriza ishya n’ihirwe we n’abaturage bose b’igihugu cye. Ni ubutumwa Col Goïta yashyikirijwe na Amb. Jean Pierre Karabaranga uhagarariye u Rwanda mu bihugu bya Sénégal, Mali, Guinée-Bissau, Gambia na Cap Vert iherutse no kumushyikiriza impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira […]

Tanzania: Umwana washyinguwe mu 2017 yabonetse yidegembya

screenshot-2021-12-17-at-14.44.45.png

Umwana w’umuhungu witwa Leonard Morisha w’imyaka 11 wari warapfuye, agashyingurwa kuwa 27 Kamena 2017, yabonetse muri Kanama 2020, yidegembya mu bivugwa ko yazutse, ashyikirizwa ababyeyi be kuwa 12 Ukuboza 2021. Uyu mwana avuka ahitwa Ngemo agace ka Mbogwe mu Ntara ya Geita, aboneka mu Karere ka Kahama atabasha kuvuga kuko isonga y’ururimi rwe yakaswe. Umukuru […]

Nyamwari: Umugore w’imyaka 46 arashinjwa gusambanya umwana w’umuturanyi amujyanye ngo akore amatara yo mu cyumba

Umugore witwa Charity Muwereka w’imyaka 46 w’ahitwa Nyamwari muri Zimbabwe arashinjwa gusambanya umwana w’umuhungu wo ku muturanyi we ufite imyaka 15, wari uje kumukorera amatara yo mu cyumba araramo. Ikinyamakuru Manicapost.co.zw, kivuga ko Muwereka utuye mu kibanza cya munani, muri Nyamwari muri Rusape, yagejejwe mu rukiko, imbere y’umucamanza, Obedience Matare ku byaha byo gufata ku […]

Perezida Kagame yitabiriye inama ya Turkiya na Afurika (Amafoto)

img_20211218_115038.jpg

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Ukuboza, yitabiriye inama ku bufatanye bwa Turkiya n’umugabane wa Afurika. Iyi nama iri kuba ku nshuro ya gatatu iri kubera muri Congress Center ya Istanbul mu murwa mukuru wa Turkiya. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko iyi nama iri bwibande “ku mahirwe yo gushimangira ubufatanye bwa […]

Umugabo ufite umugore umwe ntaba arashaka-Umujyanama

Umugabo wo mu gace ka Orhokpokpor muri Leta ya Delta muri Nigeria witwa Prince Erere Nana avuga ko umugabo wese utarashaka umugore wa Kabiri aba atarashaka nyuma yo gushakana n’abagore babiri batwite. Prince Erere, usanzwe avuga ku ngingo zitandukanye atanga inama, kuri we abagabo bafite umugore umwe ntibakwiriye kuvuga ko bashatse. Avuga ko kugira abagore […]

Rusizi: Ikibazo cyari kimaze imyaka 9 cyakemutse

Abaturage b’Umurenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi batangiye guhabwa ibya ngombwa by’ubutaka bari batunze bwitirirwaga minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) batari barabaruweho kuva mu 2012. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, ni we watangarije abaturage iyo nkuru bakiranye akanyamuneza nyuma y’iyi myaka yose bari mu gihirahiro. Minisitiri Gatabazi ubwo yatangizaga igikorwa cyo kubasubiza ubutaka […]

RDC: Abaraperi babiri bakatiwe gufungwa imyaka myinshi bazira kunenga Tshisekedi na FARDC

Abaraperi babiri bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri n’icumi bazira kunenga Perezida Félix Antoine Tshisekedi n’igisirikare cya FARDC. Ejo ku wa Gatanu ni bwo aba baraperi bahamijwe biriya byaha n’Urukiko rwa Gisirikare rw’i Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Barimo Muyisa Nzanzu Makasi wakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri azira “Gusuzugura umukuru […]

Ethiopia yikomye akanama ka UN gashinzwe uburenganzira bwa muntu

Guverinoma ya Ethiopia kuri uyu wa 17 Ukuboza 2021 yatangaje ko hari abakomeje gukoresha akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu nyungu za politiki. Ni nyuma y’aho abagize aka kanama bateranye biga ku ntambara iri kubera muri Ethiopia, bagashyiraho urwego rwihariye rushinzwe gukora iperereza ku byaha bivugwa bikorerwa by’umwihariko mu ntara ya Tigray. Ishyirwaho ry’uru […]

Inshingano zo kureberera Polisi y’u Rwanda na RCS zashyikirijwe minisitiri mushya w’umutekano

fgzhhuxxiaa9utq.jpg

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 17 Ukuboza 2021, Minisitiri w’Ubutabera yashyikirije Minisitiri mushya w’umutekano, Alfred Gasana, inshingano za Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS). Minisitiri Emmanuel Ugirashebuja yavuze ko minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu, ifite inshingano yo kugenzura uko ibyaha bikura bigendanye n’ibihe, mu gihe ubuyobozi bushya bwayo buvuga ko kugira ngo umutekano […]

Perezida Macron yasubitse uruzinduko yari afite muri Mali

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yasubitse uruzinduko yagombaga kugirira muri Mali ku wa Mbere tariki ya 20 Ukuboza 2021, aho byari biteganyijwe ko ahura na Perezida w’inzibacyuho, Col. Assimi Goïta n’abasirikare b’igihugu cye bariyo. Nk’uko Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yabitangaje, Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa byasobanuye ko impamvu yatumye Macron asubika uruzinduko rwe, ari ubwandu […]

Robert Lewandowski yaciye agahigo ka Cristiano Ronaldo

Umunya-Pologne Robert Lewandowski yafashije Bayern Munich akinira kunyagira Wolfsburg ibitego 4-0, aca agahigo ka kera ka Gerd Müller ndetse n’aka Cristiano Ronaldo. Lewandowski yatsinze igitego cya kane muri uyu mukino, ahita yuzuza ibitego 43 amaze gutsindira Bayern Munich muri Shampiyona y’u Budage muri uyu mwaka wa 2021. Yahise aca agahigo kari gafitwe na Gerd Müller […]

Nta wemerewe kujya mu kabari, mu rusungero cyangwa resitora atarikingije COVID-19

Guverinoma y’u Rwanda yongereye ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu kwirinda ko ubwandu bw’iki cyorezo bwakomeza kwiyongera. Guverinoma yatangaje ingamba nshya nyuma y’uko mu gihugu hagaragaye ubwoko bushya bwa Covid-19 yihinduranyije ya Omicron yanagize uruhare rukomeye mu kongera imibare y’abanduye. Nko ku wa Kane mu gihugu hari hagaragaye abantu 125 mu gihe kuri uyu […]