Abaraperi babiri bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri n’icumi bazira kunenga Perezida Félix Antoine Tshisekedi n’igisirikare cya FARDC.
Ejo ku wa Gatanu ni bwo aba baraperi bahamijwe biriya byaha n’Urukiko rwa Gisirikare rw’i Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Barimo Muyisa Nzanzu Makasi wakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri azira “Gusuzugura umukuru w’igihugu.”
Barimo kandi Katembo Delphin uzwi mu muziki nka Delcat Idenco wakatiwe igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo guhamywa icyaha cyo “gusuzugura FARDC no gushishikariza abaturage kurwanya Leta”.
Uyu muhanzi yari yaratawe muri yombi muri Gashyantare uyu mwaka azira indirimbo ye ’Politiciens escrocs’ yibutsamo Perezida Tshisekedi ibyo yemereye abaturage b’igihugu cye.
Indirimbo ye ’Politiciens escrocs’ (Abanyapolitiki b’abatekamutwe) yasohotse ku itariki ya 22 Mutarama, ikaba iri mu njyana ya Reggae.
Umuhanzi Idinco ayumvikanamo anenga bamwe mu bategetsi bari muri politiki ya Congo Kinshasa barimo na Perereza Tshisekedi, kudashyira mu bikorwa ibyo basezeranyije abaturage mu gihe biyamamazaga.
Kuri Perezida Tshisekedi, umuhanzi Idinco yakomoje ku isezerano yahaye Abakongomani ryo kwimura inkambi ya Kokolo ikajya i Beni bitewe n’impamvu z’umutekano muke uboneka muri ako gace, ariko bikaba bitarakorwa.
Mu ndirimbo ’Politiciens escrocs’, umuhanzi yumvikana asaba abarimo uwahoze ari Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Carly Nzanzu Kasivita, n’abadepite bo muri Béni kudakomeza gushuka rubanda.
Uyu muhanzi kandi ashinja abategetsi ba Congo Kinshasa gutanga amabwiriza ku basirikare n’abapolisi ngo bice abaturage, no kugerageza kwirukana ingabo za Monusco ziri mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro.
Yunzemo ati: “Abanyapolitike bo muri Congo ni aba Satani, abanyapolitike bo muri congo ni ama-vampire.”
Si ubwa mbere umuhanzi Idinco Delcat yari afunzwe azira kunenga abategetsi ba Congo Kinshasa, dore ko no mu mwaka ushize yafunzwe azira zimwe mu ndirimbo ze zibanda kuri politike harimo nk’iyitwa ’Allô Députés’, ’Politique’ n’izindi.



2 Responses
RDC: Abaraperi babiri bakatiwe gufungwa imyaka myinshi bazira kunenga Tshisekedi na FARDC
Gute mushize imodoka muri cité yanyu nago biri kwereka indani yimodoka kilomètres nayihari identification wapi igishiro wapi vraiment rectifié votre cisteme
RDC: Abaraperi babiri bakatiwe gufungwa imyaka myinshi bazira kunenga Tshisekedi na FARDC
Gute mushize imodoka muri cité yanyu nago biri kwereka indani yimodoka kilomètres nayihari identification wapi igishiro wapi vraiment rectifié votre cisteme