Akarere ka Karongi niko gakize cyane ku buryo gafata ibiribwa kakabishyingura?-Umuzunguzayi

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu bacuruzi bamenyerewe ku izina ry’Abazuguzayi bo mu Murenge wa Rubengera mu arere ka Karongi bacuruza ibicuruzwa binyuranye byiganjemo isambaza,amafi n’imbuto,baravuga ko bababajwe n’uko ubuyobozi bw’uyu murenge bwabameneye ibicuruzwa bukabishyungura mu gihe bakabaye bacibwa amande.

Abo bacuruzi bagera ku 10 baganiriye na Radio Isangano, bavuga ko bamenewe isambaza kuko ari abazunguzayi mu gihe aho bari barahawe gukorera ubuyobozi bw’Umurenge wa Rubengera bwahabakuye nk’uko babivuga.

Uwiragiye Clemence ati “ Akarere ka Karongi niko gakize cyane ku buryo gafata ibiribwa kakabishyingura? batubabaje cyane iyo baduca amande ariko bakatureka,uretse isambaza n’amafi yashyinguwe n’abari bafite izindi mbuto zirimo inanasi,imyembe n’ibindi babiha abaturage barabirya”.

Uwimana Collette ati “ Uyu munsi badusanze ku muhanda nabonaga ari bamutekano badushyira gitifu w’umurenge na komanda wa polisi batwambura isambaza zacu barazishyingura,twabasabye ko baziha abakene barabyanga baracukura barazihamba”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubengera, Nkusi Medard, avuga ko nta bicuruzwa byamenwe. Ati “ ntabicuruzwa twamenye cyangwa ngo tubishyingure,ahubwo icyo twakoze ni ukubuza abazunguzayi gucuruza mu kajagari.”

Gitifu Nkusi avuga ko basaba aba bazunguzayi kugana amasoko ari muri ako gace arimo : Kibilizi, iry’abagore ku Giti kinini,Gisanze na Mataba. Ngo ” Naho ubundi ntamuntu muzima wamena ibiribwa”.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Akarere ka Karongi niko gakize cyane ku buryo gafata ibiribwa kakabishyingura?-Umuzunguzayi
    kandi aho niho hakabije igwingira ryabana bato

  2. Akarere ka Karongi niko gakize cyane ku buryo gafata ibiribwa kakabishyingura?-Umuzunguzayi
    kandi aho niho hakabije igwingira ryabana bato

  3. Akarere ka Karongi niko gakize cyane ku buryo gafata ibiribwa kakabishyingura?-Umuzunguzayi
    kandi aho niho hakabije igwingira ryabana bato

  4. Akarere ka Karongi niko gakize cyane ku buryo gafata ibiribwa kakabishyingura?-Umuzunguzayi
    kandi aho niho hakabije igwingira ryabana bato

  5. Akarere ka Karongi niko gakize cyane ku buryo gafata ibiribwa kakabishyingura?-Umuzunguzayi
    Abaturage nabanyarwanda bamaze kugwa umwijuto, umurengwe urabishe.

  6. Akarere ka Karongi niko gakize cyane ku buryo gafata ibiribwa kakabishyingura?-Umuzunguzayi
    Abaturage nabanyarwanda bamaze kugwa umwijuto, umurengwe urabishe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *