RIB yihanangirije ba nyiri shene za YouTube bakoresha abafite ubumuga bwo mu mutwe mu gushaka ‘views’
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwihanangirije abafite za shene za ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube bitwikira umwambaro w’ubuvugizi bagakoresha abafite ubumuga bwo mu mutwe mu nyungu zabo bwite, ruvuga ko biri mu bigize icyaha. Byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, mu kiganiro aheruka kugirana na Isimbi TV. Ni nyuma y’uko hari abafite shene za […]
Deinze ya Djihad Bizimana yatsikiye ibura amanota atatu
Ikipe ya K.M.S.K. Deinze yo mu gihugu cy’u Bubiligi ikinamo Umunyarwanda Djihad Bizimana, yatsikiye kuri Lierse Kempen bagwa miswi igitego 1-1. Hari mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Bubiligi wahuje amakipe yombi ku wa Gatanu. Lierse Kempen yakiniraga mu rugo ni yo yabonye igitego mbere gitsinzwe ku munota wa 30 w’umukino gitsinzwe kuri […]
Biruta yahagarariye Kagame mu nama iri kubera Addis Abeba

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yahagarariye Perezida Kagame Paul w’ u Rwanda mu Nteko Rusange isanzwe ya 35 y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bo mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU/UA). Iyi nama iri kubera i Addis Abeba muri Ethiopia. Muri iyi nteko rusange, Perezida wa Senegal Macky Sall yahererekanyije ububasha bwo kuyobora […]
Abasirikare hafi 20 b’u Burundi bamaze kurohama mu ruzi rwa Rusizi mu cyumweru kimwe
Abaturage bo mu ntara ya Cibitoke iherereye mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’u Burundi, baravuga ko kuva ku itariki ya 30 Mutarama bamaze gutoragura imirambo 20 y’abasirikare b’u Burundi bagiye barohama mu ruzi rwa Rusizi. Ikinyamakuru SOS Médias Burundi cyavuze bamwe mu bakora mu gisirikare cy’u Burundi bagihaye amakuru y’uko bariya basirikare barohamye ubwo bageragezaga kwambuka […]
Abanyarwanda 4,300 basanzwemo kanseri mu 2021
Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, ivuga ko umwaka ushize mu Rwanda abantu 4300 aribo basanzwemo indwara ya cancer, 30% muri aba, ni abagore. Ibi byatangajwe kuwa 4 Gashyantare 2022, umunsi u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara ya cancer. Ibi nibyo bituma inzego z’ubuzima zakanguriye Abanyarwanda kwisuzumisha hakiri kare kugira ngo bamenye […]
Museveni yavuze impamvu ikomeye yise umuhungu we ‘Muhoozi’
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yavuze ko yise umuhungu we Muhoozi, kugira ngo azamuhorere mu gihe hari ikibi cyaba kimubayeho. Museveni yabivuze ku wa Gatanu ubwo yatangirizaga umwaka w’ubucamanza mu Rukiko Rukuru rwa Kampala. Lt Gen Muhoozi Kainerugaba w’imyaka 47 y’amavuko, asanzwe ari imfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, umujyanama we mukuru mu bikorwa […]
Bamporiki yanenze Politiki ya APR FC yihebeye, avuga igihe rukumbi yafanira Rayon Sports
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yatangaje ko ari umufana ukomeye w’Ikipe ya APR FC, gusa avuga ko atemeranya n’ubuyobozi bwayo kuri Politiki yo gukinisha Abanyarwanda gusa bwihaye. Bamporiki yabigarutseho mu kiganiro cyihariye aheruka guha umunyamakuru Rigoga Ruth wa Televiziyo y’u Rwanda. Muri iki kiganiro Bamporiki yavuze ko yakuze akunda cyane umupira […]
U Bushinwa bwifatanyije n’ u Burusiya mu kwamagana ukwaguka kwa NATO
Ubushinwa bwifatanyije n’Uburusiya mu kwamagana ko umuryango w’ubwirinzi bwa gisirikare w’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO) ukomeza kwaguka, mu gihe ibi bihugu bibiri birushaho kwisungana kubera igitutu cy’ibihugu by’i Burayi n’Amerika. Uburusiya n’Ubushinwa byasohoye itangazo rigaragaza amasezerano yabyo ku ngingo zitandukanye, mu ruzinduko rwa Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin mu mikino Olympiques yo mu gihe cy’ubukonje (Winter Olympics) ibera […]