Abanyarwanda 4,300 basanzwemo kanseri mu 2021

Sangiza iyi nkuru

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, ivuga ko umwaka ushize mu Rwanda abantu 4300 aribo basanzwemo indwara ya cancer, 30% muri aba, ni abagore.

Ibi byatangajwe kuwa 4 Gashyantare 2022, umunsi u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara ya cancer.

Ibi nibyo bituma inzego z’ubuzima zakanguriye Abanyarwanda kwisuzumisha hakiri kare kugira ngo bamenye uko bahagaze n’usanze ayirwaye avurwe kare.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya no kuvura indwara ya cancer mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, Marc Hagenimana avuga ko ibimenyetso bya cancer bidahita biza ako kanya, asaba abanyarwanda kwisuzumisha hakiri kare.

Hashize imyaka ibiri mu Rwanda hafunguwe ikigo kivura indwara ya cancer, hagamijwe gufasha abanyarwanda batari bake bajyaga kwivuriza mu mahanga kanseri z’ubwoko butandukanye.

Ubuyobozi bwacyo buvuga ko abarwayi bagera ku 2600 aribo bahabwa ubuvuzi muri iki kigo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *