U Bushinwa bwifatanyije n’ u Burusiya mu kwamagana ukwaguka kwa NATO

Sangiza iyi nkuru

Ubushinwa bwifatanyije n’Uburusiya mu kwamagana ko umuryango w’ubwirinzi bwa gisirikare w’Uburayi n’Amerika (OTAN/NATO) ukomeza kwaguka, mu gihe ibi bihugu bibiri birushaho kwisungana kubera igitutu cy’ibihugu by’i Burayi n’Amerika.

Uburusiya n’Ubushinwa byasohoye itangazo rigaragaza amasezerano yabyo ku ngingo zitandukanye, mu ruzinduko rwa Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin mu mikino Olympiques yo mu gihe cy’ubukonje (Winter Olympics) ibera i Beijing.

Putin avuga ko ibihugu by’i Burayi n’Amerika birimo gukoresha ubwirinzi bwa OTAN mu kubangamira Uburusiya nk’uko ibitangazamakuru birimo CNN, BBC na The Guardian bibitangaza.

Bibaye mu gihe hari ubushyamirane kuri Ukraine. Ahakana avuga ko adateganya kuyitera.

Abasirikare b’Uburusiya bagera ku 100,000 baracyari ku mupaka wabwo na Ukraine, yahoze ari repubulika yo mu cyahoze ari Ubumwe bw’Abasoviyeti. Bwana Putin, wanditse ko Abarusiya n’Abanya-Ukraine ari “igihugu kimwe”, yasabye ko Ukraine yangirwa kwinjira muri OTAN, ubusabe Amerika yanze.

Nubwo iryo tangazo ritakomoje kuri Ukraine mu buryo butaziguye, ibi bihugu byombi byashinje OTAN kugendera ku ngengabitekerezo yo mu gihe cy’intambara y’ubutita (1947-1989).

Ibiro bya Perezida w’Uburusiya byavuze ko ibyo biganiro byarimo “urugwiro rwinshi”. Byabaye ku wa gatanu mbere y’umuhango wo gutangiza iyo mikino. Ni bwo bwa mbere aba bategetsi bahuye bahibereye kuva icyorezo cya coronavirus cyatangira.

Itangazo ry’ibihugu byombi rigira riti: “Ubushuti hagati [y’Uburusiya n’Ubushinwa] nta mipaka bugira, nta turere ‘tubujijwe’ mu bufatanye”.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *