Le patron de l’Autorité rwandaise du logement, Nshimyumuremyi, arrêté
Le Bureau d’enquĂŞte rwandais (RIB) a confirmĂ© avoir sous sa garde le directeur gĂ©nĂ©ral de l’AutoritĂ© rwandaise du logement, Felix Nshimyumuremyi et le co-accusĂ©, Emile Alexis Mugisha, faisant l’objet d’une enquĂŞte pour corruption. Thierry B Murangira, porte-parole de RIB, a dĂ©clarĂ© au New Times que le duo avait Ă©tĂ© arrĂŞtĂ© après avoir reçu plus de […]
Rayon Sports yujuje umukino wa 4 wikurikiranya idatsinda APR FC
Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na APR FC 0-0, yuzuza umukino wa kane wikurikiranya idatsinda iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu. Rayon Sports yari yakiriye APR FC kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona. Ni umukino iyi kipe yihariyemo igice cya mbere cyawo, gusa inanirwa kurema uburyo bugaragara bw’ibitego. Uburyo bumwe […]
U Burusiya bwakangishije Amerika Sitasiyo Mpuzamahanga y’Isanzure (ISS)
Umuyobozi w’ikigo gishinzwe isanzure cy’u Burusiya yavuze ko ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abafatanyabikorwa bayo bafatiye u Burusiya kubera gutera Ukraine bishobora gusenya ubufatanye kuri Sitasiyo Mpuzamahanga y’Isanzure (ISS). Nyuma y’uko Perezida Biden atangarije ku wa kane ko Amerika izafatira ibihano amabanki akomeye yo mu Burusiya kandi igashyira ubugenzuzi ku byoherezwa mu Burusiya kugira […]
Ukraine yerekanye abo ivuga ko ari abasirikare b’u Burusiya yafatiye mpiri ku rugamba (Amafoto)

Leta ya Ukraine n’igisirikare cyayo bakomeje kwerekana amafoto bavuga ko ari ay’abasirikare b’Abarusiya bakomeje gufatirwa mpiri ku rugamba. Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu ingabo z’iki gihugu zinjiye mu munsi wa gatatu w’intambara zihanganyemo n’iz’u Burusiya. Amafoto Igisirikare cya Ukraine gikomeje gushyira ku mbuga nkoranyambaga zacyo yerekana amafoto ya bamwe mu bo kivuga ko […]
Ingabo z’u Burundi zongeye kugaragara zinjira muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo
Urujya n’uruza rushya rw’abantu bitwaje intwaro bambaye impuzankano y’igisirikare cy’u Burundi rwongeye kugaragara mu kibaya cya Ruzizi, mu gace ka Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Amakuru aturuka muri ako gace amenyesha ko izo ngabo zambutse Uruzi rwa Ruzizi ahitwa Kibirizi, muri Gurupoma ya Luberizi, kuva icyumweru cyatangira. Umuryango waho uharanira uburenganzira bwa muntu APEVOV […]
Tour du Rwanda: Alan Boileau yegukanye agace kabanziriza aka nyuma, kaba aka 2 atwaye
Umufaransa Alan Boileau ukinira ikipe ya B&B Hotels y’iwabo, ni we wegukanye agace ka karindwi ka Tour du Rwanda 2022 kaba aka kabiri atwaye. Abasiganwa kuri uyu wa Gatatu bari bahagurutse ku Ntwari mu karere ka Nyarugenge berekeza i Gicumbi, bahava bafata umuhanda wa Base bagaruka i Kigali ariko banyuze kuri Nyirangarama, mbere yo gusoreza […]
U Rwanda rwaba rufite gahunda yo gushyikiriza u Burundi abagerageje gukorera Nkurunziza Coup d’État
Intumwa zo mu rwego rw’ubutabera bw’u Burundi ziyobowe na Minisitiri w’ubutabera muri iki gihugu, Domina Banyankimbona, ejo ku wa Gatanu zagiriye uruzinduko hano mu Rwanda, ziganira na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel. Ingingo impande zombi zibanzeho kurusha izindi ni ijyanye no guhererekanya abanyabyaha, dore ko zemeranyije gukomeza kugirana ibiganiro ku […]
Kubera iki Perezida Biden atazohereza ingabo muri Ukraine
Perezida Joe Biden ubu ari gukoresha diplomasi mu kurwanya igitero cy’u Burusiya kuri Ukraine. Ubuyobozi bwe ntibwahwemye gutangaza umuburo w’imperuka ku gitero u Burusiya bwateguraga amaherezo cyashyizwe mu bikorwa ku itariki 24 Gashyantare 2022. Biden yasobanuye ko Abanyamerika badashaka intambara, nubwo Abarusiya babishaka. Byongeye kandi, yanze kohereza ingabo muri Ukraine gutabara Abanyamerika, biramutse bigeze aho. […]
Nsengimana avuga ko Umunyarwanda ashobora kwegukana ‘etape’ yo kuwa Gatandatu
Jean Bosco Nsengimana ukinira Team Benediction Ignite, avuga ko byashoboka ko Umunyarwanda yakwegukana ‘etape’ ya karindwi mu isaganwa ry’amagare ry’ u Rwanda 2022, yavuye i Nyamirambo ijya Gicumbi inyuze i Rulindo, ikaza kugaruka i Kigali kuri Mount Kigali. Nsengimana yabwiye RBA ko “agiye gukora ibishoboka byose ngo agumane umwambaro w’umukinnyi witwaye neza ahazamuka.” Yagize ati […]
Inyandiko za Gacaca zigiye kujya ziboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga
Minisitiri w’ubumwe bw’igihugu n’inshingano mboneragihugu, Jean-Damascène Bizimana yavuze ko gusikana no kubika mu buryo bw’ikoranabuhanga kopi zigera kuri miliyoni 43 z’ububiko bw’Inkiko za Gacaca byarangiye, ariko zizaba ziboneka ku mugaragaro mu 2024 nyuma yo guhuza buri dosiye n’uwarezwe. Ku wa kane, itariki ya 24 Gashyantare, Minisitiri Bizimana yabwiye Abasenateri ati: “Ibi biduha ibyiringiro kuko niyo […]
Umunyamategeko wajyanye Past. Bugingo mu nkiko afungiwe Kitalya
Urukiko rw’ubujurire rwanzuye ko Umunyamatgeko Male Kiwanuka Mabirizi, akomeza kuburana afunzwe nyuma yo gutabwa muri yombi mu cyumweru gishize. Mabirizi ni we wari uherutse kujyana mu nkiko Pasiteri Bugingo n’umugore we abashinja gushyingiranwa mu buryo butemewe. Umunyamategeko wa Mabirizi, Isaac Ssemakadde, yari yajuriye asaba urukiko ko uyu mugabo atafungirwa muri gereza ya Kitalya amezi 18 […]
Igisirikare cya Ukraine kirigamba kwivugana abasirikare barenga 3,500 b’u Burusiya
Igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko kimaze kwivugana abasirikare barenga 3,500 b’Abarusiya ndetse kikanangiza ibikoresho byinshi by’igisirikare cy’iki gihugu, mu mirwano impande zombi zimazemo iminsi ibiri. Kuva mu rukerera rwo ku wa Kane w’iki cyumweru Ukraine ihanganye mu ntambara n’u Burusiya, nyuma y’uko ingabo zabwo zinjiye ku butaka bwayo. Ukraine mu butumwa Igisirikare cyayo kigenda kinyuza […]
RDF yungutse abasirikare bashya basoje imyitozo y’ibanze (Amafoto)

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyungutse abasirikare bashya basoje imyitozo y’ibanze bari bamaze amezi 11 bahererwa mu kigo cy’imyitozo cya Nasho. Umuhango wo kwinjiza ku mugaragaro aba basirikare mu ngabo z’u Rwanda wabaye ejo ku wa Gatanu, uyoborwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura. Abasirikare basoje imyitozo berekanye ubumenyi bahawe mu bijyanye n’amayeri […]