Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyungutse abasirikare bashya basoje imyitozo y’ibanze bari bamaze amezi 11 bahererwa mu kigo cy’imyitozo cya Nasho.
Umuhango wo kwinjiza ku mugaragaro aba basirikare mu ngabo z’u Rwanda wabaye ejo ku wa Gatanu, uyoborwa n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura.
Abasirikare basoje imyitozo berekanye ubumenyi bahawe mu bijyanye n’amayeri y’imirwanire ndetse no gukoresha intwaro biri mu by’ibanze bikenewe muri RDF.
Gen Kazura wari uhagarariye Perezida Paul Kagame muri uriya muhango, yahaye ikaze abasirikare bashya binjiye muri RDF abasaba kwimakaza indangagaciro zayo.
Ati: “Mwinjiye mu muryango mwiza, iyo ni RDF izwi ku bw’indangagaciro zayo zirimo gukunda igihugu, umurava n’ikinyabupfura. Muzakunde kandi mukorere igihugu cyanyu, murinde igihugu cyanyu ndetse n’abaturage bacyo. Ndabakangurira buri gihe kuba aba mbere mu mikoro muzajya muhabwa.
Gen Jean Bosco Kazura kandi yasabye aba basirikare guhora biteguye kubungabunga amahoro, haba mu Rwanda, hanze y’imbibi zarwo muri Afurika ndetse n’ahandi.









Amafoto: @RDF


