Uganda: SSP Agasirwe ushinjwa gushimuta Lt Joel Mutabazi yasubiye mu rukiko

Umwofisiye mukuru muri Polisi ya Uganda, SSP Nixon Agasirwe ushinjwa kugira uruhare mu ishimutwa ry’Abanyarwanda barimo Lt Joel Mutabazi no gutunga intwaro mu buryo butemewe, yasubiye imbere y’urukiko rukuru rwa gisirikare kuri uyu wa 1 Werurwe 2022. Lt Mutabazi ni umufungwa wigeze kuba mu barinda Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. Urukiko rw’igisirikare rwamukatiye […]

Uganda: Umusirikare wo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe yakatiwe imyaka 33 y’igifungo

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Makindye muri Uganda rwakatiye Private Sam Omeno wo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe-SFC na Nathan Esia, w’umusivili igifungo cy’imyaka 33 kubera kwiba amashilingi 750.000. Ku wa mbere, Urukiko Rukuru ruyobowe na Lt. Gen. Andrew Gutti rwahamije aba bombi icyaha cyo kwiba ku cyumweru gishize. Omeno wo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe na […]

Kenya: Umushoramari wahunze u Rwanda avuga ko ruri kumutera ubwoba

Umushoramari w’Umunyakenya, Nathan Llyod Ndung’u ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda bumukurikiranyeho ubwambuzi, yavuze ko ruri kumutera ubwoba rugamije kumuta muri yombi. Nathan Lloyd wari umaze imyaka 10 ashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda yatawe muri yombi na Polisi ya Kenya muri Mutarama 2022, afungurwa by’agateganyo atanze ingwate y’amafaranga abarirwa muri miliyoni 8, mu gihe hategerejwe icyemezo cyo kumwohereza […]

Perezidansi y’u Rwanda yamaganye ubutumwa bwihaniza Putin bwitiriwe Perezida Kagame

img_20220301_142647.jpg

Perezidansi y’u Rwanda yamaganye ubutumwa buhimbano bwihaniza Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya bwitiriwe Perezida Paul Kagame, ivuga ko ari ‘amakuru y’ibihuha’. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwizwa ubutumwa buri mu ishusho ya ‘Tweet’ bwitiriwe Konti ya Twitter y’Umukuru w’Igihugu. Ni ubutumwa bwihaniza Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya […]

L’homme d’affaires recherchĂ© au Rwanda dĂ©cide de bloquer l’extradition du Kenya

Les mĂ©dias de Nairobi, le mardi 1er mars, ont indiquĂ© que l’homme d’affaires kenyan dont la sociĂ©tĂ© de dĂ©veloppement immobilier a escroquĂ© des acheteurs immobiliers rwandais il y a 10 ans, s’est adressĂ© Ă  la Haute Cour du Kenya pour arrĂŞter son extradition et annuler les alertes rouges Ă©mises contre lui par Interpol. Nathan Lloyd […]

Nizeyimana Mirafa yasezeranye n’umunya-Portugal yitegura kurongora

Nizeyimana Mirafa wahoze akinira ikipe ya Rayon Sports, yasezeranye n’umukunzi we, Rosalyn Dos Santos ukomoka muri Portugal bitegura kurushingana. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo uyu muhango wabaye, ubera muri Zambia aho Mirafa asanzwe akina. Uyu musore ukina hagati mu kibuga kuri ubu akinira Kabwe Warriors yo mu cyiciro cya mbere muri kiriya gihugu, […]

Abanyarwanda 51 bashoboye kuva muri Ukraine amahoro bahunga, hari abo bitakundira

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Abanyarwanda 51 ari bo bamaze kuva muri Ukraine, bakaba bashoboye kuhava amahoro bahunga intambara iki gihugu kirimo n’u Burusiya. Ni amakuru yemejwe n’umuvugizi wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, mu kiganiro yagiranye na RBA. Mukuralinda yavuze ko muri bariya Banyarwanda “50 bamaze kwambuka bari muri Pologne, undi umwe ari muri Hongrie.” […]

U Burusiya bwasabye USA gucyura intwaro kirimbuzi zayo ziri i Burayi

Guverinoma y’u Burusiya yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) gucyura intwaro kirimbuzi zashyize mu bihugu bigize umuryango NATO biri ku mugabane w’Uburayi. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, dukesha RT (ikinyamakuru cyegamiye kuri Leta yabo), rigira riti: “Biratubabaje ko intwaro kirimbuzi za USA ziri i Burayi. Iki ni igihe […]

Canada igiye guha Ukraine intwaro zisenya ibifaru

Kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’intebe wa Canada, Justin Trudeau, yavuze ko Canada izaha Ukraine intwaro zisenya ibifaru ndetse n’amasasu yazamuye mu kuyifasha mu ntambara irwana n’u Burusiya. Trudeau yabwiye abanyamakuru muri Ottawa ati: “Canada izakomeza gutanga inkunga yo gufasha ubutwari mu bwirinzi bwa Ukraine mu kurwanya ingabo z’u Burusiya”. Yakomeje agira ati “Turatangaza ko […]

Nyamasheke: Barasaba ko imirenge yagira ingengo y’imari yihariye yo kwita ku bafite ubumuga

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’abashinzwe imibereho yiza y’abaturage mu mirenge yose y’Akarere ka Nyamasheke bavuga ko kuba imirenge itagira ingengo y’imari, cyane cyane iyihariye ku bibazo by’abafite ubumuga byihutirwa, hari ababagana babifite,nk’ibyo kwivuza, abaza bataka inzara,bavuga ko bamaze igihe baburara bakeneye ikibaramira cyihuse, n’abandi, ubushobozi bwo kubakemurira ibibazo bukabura, babikorera raporo ijya ku karere ngo bagobokwe […]

RDC: Inyeshyamba 17 za ADF ziciwe mu mirwano izindi zirafatwa

Abarwanyi b’inyeshyamba cumi na barindwi bo mu mutwe wa ADF bishwe n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ku gicamunsi cyo ku wa Mbere, itariki 28 Gashyantare 2022, muri Sheferi ya Watalinga, muri Teritwari ya Beni, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ibikorwa bya Sokola1 Grand Nord, Capt. Anthony Mwalushayi wemeje aya makuru […]

Rusizi: Umugore wakoraga uburaya wari wararanye umukiriya yasanzwe yapfiriye mu nzu

Umubyeyi Mukandayisenga Emma (Mama Rosa) w’imyaka 26 y’amavuko wo mu Mudugudu wa Nkurunziza w’Akagari ka Gihundwe k’Umurenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, wari wararanye umukiriya (umugabo), ku wa 27 Gashyantare 2022 yasanzwe yapfiriye mu nzu yari ifunze. Nk’uko abaturage baganiriye na BTN TV babitangaje, impuruza yatanzwe na bagenzi ba nyakwigendera bakoraga uburaya, mu masaa […]

Amerika yirukanye abadipolomate basaga 10 b’u Burusiya bashinjwa ubutasi

Ku wa Mbere Amerika yirukanye abadipolomate 12 b’u Burusiya ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye i New York ibashinja kuba barajyanywe muri Amerika n’ibikorwa by’ubutasi. Olivia Dalton, Umuvugizi w’Abadipolomate b’Abanyamerika muri Loni, mu ijambo rye yagize ati: Yavuze ko abarebwa n’iki cyemezo barenze ku nshingano zabo bakajya mu bikorwa by’ubutasi bibangamiye umutekano wa Amerika. Yavuze kandi ko […]

Ukraine: Abanyarwandakazi bavukana bari mu mujyi uri kuraswa basobanuye akaga bahuye nako

Abanyarwandakazi b’abavandimwe, Kanyana Emmanuella na Uwamahoro Aline baheze mu mujyi wa Sumy muri Ukraine uri kuraswaho n’ingabo z’u Burusiya, basobanuye akaga bahuye nako. Aba bakobwa basanzwe biga muri kaminuza muri iki gihugu mu kiganiro bagiranye na The New Times, basobanuye ko ubwo ingabo z’u Burusiya zatangiraga kurasa ibisasu tariki ya 24 Gashyantare 2022, nta bwoba […]

Perezida wa Ukraine yasabye ingabo z’u Burusiya gukiza ubuzima bwazo, zigataha

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yasabye ingabo z’u Burusiya ziri kugaba ibitero ku gihugu cye gukiza ubuzima bwazo, zigasubira mu gihugu cyazo. Ubu butumwa yabutangiye muri videwo yashyize hanze kuri uyu wa 28 Gashyantare 2022, ubwo yavugaga ku byo impande zombi zimaze gutakariza muri iyi ntambara yatangiye tariki ya 24. Perezida Zelensky yatangaje ko ingabo […]