14 bakekwaho gutera amabuye kajugujugu ya Raila Odinga batawe muri yombi

Abantu 14 bamaze gutabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano muri Kenya bakekwaho gutera amabuye kajugujugu n’imodoka by’umunyapolitiki Raila Odinga wiyamamariza kuyobora kiriya gihugu. Odinga yatewe amabuye ku wa Gatanu ubwo yari yitabiriye umuhango wo gushyingura mu ntara ya Uasin Gishu. Kuri ubu Polisi ya Kenya yamaze gutangiza iperereza ku bakekwaho gutera amabuye uriya mugabo wigeze […]

Urukiko rwategetse uwari umugore wa Past. Bugingo kumuha imitungo irimo imodoka eshatu

Uwari umugore wa Pasiteri Bugingo Aloysius, Teddy Naluswa Bugingo, yategetswe n’Urukiko Rukuru rwa Makindye mu Mujyi wa Kampala ruburanisha imanza mbonezamubano, guha umugabo we wamutaye, imitungo irimo imodoka eshatu n’urupapuro rw’uko bashakanye. Urukiko kandi kuwa 31 Werurwe, rwategetse ko uyu mugore agomba guha Bugingo ibyangombwa by’ubutaka birindwi. Kuva aba bombi batandukana, rurageretse mu nkiko kuri […]

Uganda yirukanye ku butaka bwayo umwe mu bakozi bakuru ba RNC

Leta ya Uganda ku mugoroba wo ku wa Gatanu Tariki ya 01 Mata, yirukanye ku butaka bwayo Robert Mukombozi uri mu bakozi bakuru b’umutwe wa RNC urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda. Mukombozi wahoze ari umunyamakuru, asanzwe ari umuhuzabikorwa wa RNC mu gihugu cya Australia. Ku wa Gatanu ni bwo yatawe muri yombi n’Urwego rushinzwe ubutasi bwa […]

Col. Doumbouya yakiriye Amb. Nyiramatama witegura guhagararira u Rwanda muri Guinée-Conakry

Perezida w’inzibacyuho wa GuinĂ©e-Conakry, Col Mamadi Doumbouya yakiriye Amb. Zaina Nyiramatama wamushyikirije impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri GuinĂ©e. Amb. Nyiramatama asanzwe anahagarariye u Rwanda mu bwami bwa Maroc. Ku munsi w’ejo ku wa Gatanu tariki ya 01 Mata 2022 ni bwo yashyikiriwe na Col Doumbouya yashyikirije impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri GuinĂ©e, mu […]

Gen Muhoozi yateguje Gen Kayumba Nyamwasa ingaruka mbi cyane

Umugaba w’Ingabo za Uganda, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yongeye kwihanangiriza Kayumba Nyamwasa n’umutwe we wa RNC kuzibukira igihugu cye, bitihi se bakazahura n’ingaruka ziremereye. Gen Muhoozi yihanangirije Nyamwasa mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter kuri uyu wa Gatandatu. Ati: “General Kayumba, nakuburiye bihagije. Uri gukina n’igihugu cyanjye kandi ingaruka zizaba mbi cyane kuri […]

Kenya: Zabyaye amahari hagati ya Raila Odinga na William Ruto ushinjwa kugerageza kumwivugana

Umwuka mubi watangiye gututumba hagati y’abo ku ruhande rwa Raila Odinga bashinja abo ku ruhande rwa Dr William Ruto usanzwe ari visi-Perezida wa Kenya kugerageza kumwivugana. Ruto yashinjwe kugerageza kwivugana Raila Odinga, nyuma y’uko kajugujugu yari itwaye uyu mugabo itewe amabuye n’abashyigikiye uriya visi-Perezida wa Kenya. Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Kenya na […]

M23 yatangaje ko yahagaritse imirwano na FARDC

Umutwe wa M23 watangaje ko wabaye uhagaritse imirwano wari umazemo iminsi n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC). Ni ibikubiye mu itangazo uyu mutwe wasohoye ku mugoroba w’ejo ku wa Gatanu ryashyizweho umukono n’umuvugizi wawo, Major Willy Ngoma. M23 yari imaze iminsi mu mirwano na FARDC yaberaga muri Teritwari ya Rutshuru ho mu ntara […]