Uganda yirukanye ku butaka bwayo umwe mu bakozi bakuru ba RNC

Sangiza iyi nkuru

Leta ya Uganda ku mugoroba wo ku wa Gatanu Tariki ya 01 Mata, yirukanye ku butaka bwayo Robert Mukombozi uri mu bakozi bakuru b’umutwe wa RNC urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Mukombozi wahoze ari umunyamakuru, asanzwe ari umuhuzabikorwa wa RNC mu gihugu cya Australia.

Ku wa Gatanu ni bwo yatawe muri yombi n’Urwego rushinzwe ubutasi bwa Gisirikare muri Uganda (CMI), ahatwa ibibazo mbere yo gusubizwa muri Australia aho yari aje muri Uganda aturuka.

Amakuru avuga ko CMI yataye muri yombi uyu mugabo nyuma yo gutungirwa agatoki n’ubutasi bw’u Rwanda.

Umutwe wa RNC washinzwe na Gen Kayumba Nyamwasa, Leta y’u Rwanda ivuga ko wari umaze igihe utegurira ibikorwa byawo bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda muri Uganda.

Cyakora cyo uyu mugambi kuri ubu usa n’uwatangiye gukomwa mu nkokora n’ingendo ebyiri Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yagiriye mu Rwanda mu minsi ishize.

Ni ingendo ebyiri zasize agiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame ku bibazo birimo na RNC byari byarashwanishije u Rwanda na Uganda.

Gen Muhoozi abinyujije kuri Twitter ye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, yemeje itabwa muri yombi rya Mukombozi n’ubwo atamutangaje amazina, anihanangiriza Gen Nyamwasa.

Uyu muhungu wa Museveni yagize ati:”General Kayumba, ndakwinginze gerageza kubaha Repubulika ya Uganda. Twageze ku mahoro na Afande Kagame n’u Rwanda. Gerageza ibyo ubyubahe. Mu ijoro ryakeye twakoherereje umuntu wawe.”

Gen Kainerugaba mu bundi butumwa bwo kuri Twitter, yavuze ko Mukombozi yise ‘umwanzi w’u Rwanda na Uganda’ yafashwe agahita asubizwa iyo yaturutse.

Ati: “Ibi sinkunda kubikora, gusa niba byarengera ubuzima bw’abasirikare banjye mba nkwiriye kubikora. Ndashimira CMI iyobowe na Maj. Gen Birungi [James] ku bwa Operasiyo idasanzwe mwakoze. Uyu mwanzi wa Uganda n’u Rwanda yafashwe, asubizwa iyo yaturutse.”

Muhoozi yunzemo ati: “Kurwanya data wacu byari ikosa rikomeye mu gihe cyahise. Nzi abamurwanyije bose mu gihe cyahise, gusa buri gihe iyo mbabajije icyabiteye bampa impamvu z’ubucucu.”

Robert Mukombozi yabaye umunyamakuru hano mu Rwanda dore ko yigeze kwandikira ikinyamakuru UMUSESO cyo kimwe na Daily Monitor yo muri Uganda.

Yahunze u Rwanda muri 2008 yerekeza muri Uganda.

ChimpReports yavuze ko uyu mugabo w’imyaka 40 y’amavuko yari yoherejwe Kayumba muri Uganda, mu rwego rwo kongerera imbaraga inzego RNC ifite muri iki gihugu.

Ni nyuma y’uko habayeho ihindurirwa ry’imirimo muri bamwe mu bari abayobozi ba CMI, urwego rwavugwagaho gufasha uriya mutwe mu bikorwa byawo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *