Umwuka mubi watangiye gututumba hagati y’abo ku ruhande rwa Raila Odinga bashinja abo ku ruhande rwa Dr William Ruto usanzwe ari visi-Perezida wa Kenya kugerageza kumwivugana.
Ruto yashinjwe kugerageza kwivugana Raila Odinga, nyuma y’uko kajugujugu yari itwaye uyu mugabo itewe amabuye n’abashyigikiye uriya visi-Perezida wa Kenya.
Raila Odinga wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Kenya na William Ruto bazaba bahanganye mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Kenya ateganyijwe muri Kanama uyu mwaka.
Odinga n’abo bari kumwe batewe amabuye kuri uyu wa Gatanu ubwo bari bitabiriye umuhango wo gushyingura mu gace kitwa Uasin Gishu.
Amafoto yashyizwe ahagaragara na Depite Janet Mohamed uhagarariye agace ka Suna East mu nteko ishinga amategeko ya Uganda, yerekana kajugujugu ya Odinga yamenwe ibirahure.
Uyu mudepite yavuze ko iyi ndege yatewe amabuye n’abashyigikiye Ruto ubwo yari ikimara gufata ikirere.
Ati: “Uyu munsi habuze gato ngo twicirwe mu gace ka Uasin Gishu mu ishyingura rya Mzee Jackson Kibor. Kajugujugu yacu yangijwe cyane hanyuma biba ngombwa ko dushaka ubundi buryo turi mu kirere.”
Undi mudepite witwa Gladys Wanga na we yunze mu rya mugenzi we, atunga agatoki abashyigikiye Ruto.
Ati: “Uru rwego rwo kwiheba ruteye ubwoba. Umudepite utegura abajura ngo batere amabuye ya Baba [Odinga] ari rwagati mu kirere ni rwo rwego ruri hejuru rwa politiki iciriritse. William Ruto ubu niyishime.”
Depite Babu Owino wari waherekeje Odinga, yavuze ko kuba kajugujugu yari ibatwaye yaragabweho igitero iri mu kirere nta kindi cyari kigambiriwe usibye kubivugana.
Iki gitero kandi cyanamaganiwe kure na Guverineri w’Intara ya Kakamega, Wycliffe Opranya, asaba inzego bireba gukora iperereza.
Uruhande rwa Dr Ruto ntacyo ruratangaza ku byabaye.
Cyakora cyo si bwo bwa mbere Ruto avuzweho imigambi mibisha dore ko no mu minsi yashize Perezida Uhuru Kenyatta yamushinje kuba yarigeze kugerageza umugambi wo kumuhirika ku butegetsi.



2 Responses
Kenya: Zabyaye amahari hagati ya Raila Odinga na William Ruto ushinjwa kugerageza kumwivugana
inkuru irimo ibinyoma byinshi ngo junet Mohamed ngo ni umudepite muri Uganda??? Aho odinga yaterewe amabuye niho ruto akomoka ruto nawe igihe ajya aho odinga akomoka bamuteye amabuye ndumva abaturage bari bari kwihorera ibyo ntago wavuga ngo nabanyapolite bari babashyigikiye
Kenya: Zabyaye amahari hagati ya Raila Odinga na William Ruto ushinjwa kugerageza kumwivugana
inkuru irimo ibinyoma byinshi ngo junet Mohamed ngo ni umudepite muri Uganda??? Aho odinga yaterewe amabuye niho ruto akomoka ruto nawe igihe ajya aho odinga akomoka bamuteye amabuye ndumva abaturage bari bari kwihorera ibyo ntago wavuga ngo nabanyapolite bari babashyigikiye