Gen Muhoozi yakiriye inka yagabiwe na Perezida Kagame, atangaza ko ahindutse ‘Inkotanyi’ byemewe
Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yahindutse ‘Inkotanyi’ byemewe n’amategeko nyuma yo kwakira inka yagabiwe na Perezida Paul Kagame. Uyu muhungu wa Perezida Yoweri Museveni yemeje ko yakiriye izi nka ku wa Kane w’iki cyumweru. Kuri Twitter ye yagize ati: “Nakiriye inka zanjye nahawe na Nyakubahwa Paul Kagame […]
Umukinnyi wa Rutsiro FC yishwe n’impanuka
Uwari umunyezamu w’ikipe ya Rutsiro FC, Nshuti Yves, yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo gukora impanuka ya moto. Amakuru avuga impanuka yahitanye uyu mukinnyi yayikoreye mu murenge wa Gisenyi w’akarere ka Rubavu. Amakuru BWIZA yamenye ni uko uyu musore yahagurutse iwe atwaye moto ajya kureba se umubyara, ageze hafi y’umurenge […]
RED-Tabara irigamba kwivugana abasirikare batari bake b’u Burundi
Umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi, watangaje ko inyeshyamba zawo ziheruka kwivugana abasirikare 12 b’u Burundi na ho abarenga 25 zikabakomeretsa. Uyu mutwe ubinyujije ku rubuga rwawo rwa Twitter watangaje ko abarwanyi bawo biciye bariya basirikare mu mirwano ikomeye yasakiranyije impande zombi ku wa Mbere w’iki cyumweru. Ni imirwano yabereye ahitwa Magunda ho mu […]
RGL Security Company: Bamwe mu bayikorera bavuga ko ab’i Kigali bahembwa mbere bo bagasigara bategereje
Bamwe mu bakora akazi ko gucunga umutekano bakorera kompanyi yitwa RGL Security mu bice binyuranye by’intara y’Iburengerazuba baravuga ko batinda guhembwa ugereranyije na bagenzi babo bakorera mu mujyi wa Kigali bagasaba ko icyo kibazo bagikemurirwa. Abasekirite bakorera iyi kompanyi bavuganye na Radio Isangano dukesha iyi nkuru, basabye ko imyirondoro yabo itatangazwa ku bw’umutekano wabo mu […]
U Burusiya bwafatiye ibihano Boris Johnson n’abandi baminisitiri b’u Bwongereza
Guverinoma y’u Burusiya yafatiye ibihano Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson n’abandi baminisitiri bakuru muri kiriya gihugu kubw’”urwango” bakomeje kugaragariza u Burusiya kubera intambara yo muri Ukraine. Abandi bafatiwe ibihano barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’u Bwongereza y’Ububanyi n’Amahanga, Liz Truss, Umunyamabanga wa Leta muri Minisetiri y’Ingabo, Ben Wallace, Minisitiri w’umutekano, Priti Patel, uw’Ingabo, […]
Kwibuka28: Umukobwa wari waraburanye n’ababyeyi be muri Jenoside babonanye nyuma y’imyaka 28
Uwamahoro Angelique waburanye n’umuryango we mu gihe cya Jenoside Yakorewe Abatutsi, yongeye kubonana n’ababyeyi be nyuma y’imyaka 28. Uwamahoro Angelique ubu ni umubyeyi w’abana babiri akaba yaratandukanye n’ababyeyi be ubwo Jenoside Yakorewe Abatutsi yabaga kuko yabaga kwa Sekuru ariko Sekuru na nyirakuru bose bakabica. Ubwo Uwamahoro Angelique yahuraga n’ababyeyi be Muganwa Epimaque na Mukamulisa Liberata […]
Gen Muhoozi yavuze impamvu rukumbi yatuma agaruka kuri Twitter
Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko azongera gukoresha urubuga rwa Twitter mu gihe umuherwe Elon Musk azaba yamaze kurwegukana. Kuva ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo abakurikiraga uyu muhungu wa Perezida Yoweri Museveni batangiye kugaragaza impungenge zerekeye Konti ye ya Twitter, nyuma y’uko uwageragezaga kuyishaka yabwirwaga ko […]
Abanyeshuri biga muri TVET bagabanyirijwe 30% ku mafaranga y’ishuri bishyuraga
Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kugabanya amafaranga y’ishuri yishyurwaga n’abanyeshuri biga mu mashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (TVET) ku kigero cya 30%, mu rwego rwo gukuraho imbogamizi urubyiruko rwahuraga na zo mu kugana aya mashuri. Ni ibikubiye mu ibaruwa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (RTB) cyandikiye abayobozi b’uturere 30 tugize igihugu. Iki […]
Zelensky yatangaje imibare mishya y’abasirikare ba Ukraine bamaze kwicwa n’Ingabo z’u Burusiya
Perezida Volodymyr Zelenskiy wa Ukraine, yatangaje ko abasirikare b’igihugu cye barenga 3,000 ari bo bamaze kugwa mu ntambara n’Ingabo z’u Burusiya. Ni nyuma y’intambara ingabo z’ibihugu byombi zimazemo iminsi irenga 50. Perezida Zelensky aganira n’umunyamakuru Jake Tapper wa Televiziyo ya CNN, yavuze ko uretse abasirikare ba Ukraine bushwe, hari n’abandi bagenzi babo babarirwa muri 10,000 […]
Kigali: Umunyerondo yahondaguwe n’uwigize umurwayi wo mu mutwe amugira intere
Umunyarondo witwa Habimana w’imyaka 47, yakubitiwe bikomeye mu gace kazwi nko mu Kiderenga,ni mu Kagari ka Nyamabuye, mu Murenge wa Gatsata, mu Mujyi wa Kigali aho umusore witwa Mbyariyingabo yamwadukiriye, akamukubita amabuye nyuma yo kumwirukankana avuye mu kabari. Mu mashusho y’inkuru ya BTN TV, dukesha iyi nkuru, aba bombi bagaragara baryamye hasi mu maraso menshi […]
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yavuze ko hari isomo bitanze kuba urwari urukiko rwa Ruhengeri rwabaye urwibutso
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Nteziryayo Faustin yatangaje ko ku isi nta ngoro n’imwe y’ubutabera yigeze ikorerwamo ubwicanyi, bityo kuba urwahoze ari urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri rugizwe urwibutso rwa Jenoside hari amasomo y’ingenzi bikwiye gusiga. Dr Nteziryayo yavuze ko kuba mu mateka y’isi icyahoze ari urukiko rw’ubujurire rwa Ruhengeri ruhindutse urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi kandi […]
KNC yishongoye kuri Kiyovu Sports nyuma yo kuyitwara amanota n’amafaranga
Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles ‘KNC’, yishongoye kuri Kiyovu Sports avuga ko iciriritse ndetse ikanaba ikipe y’”abanyacyaro”, nyuma yo kuyitsinda akayitwara amanota atatu n’amafaranga. Gasogi United ejo ku wa Gatanu yari yakiriye Kiyovu Sports, mu mukino w’agapingane w’umunsi wa 23 wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Mbere y’uyu mukino KNC […]
Perezida Touadéra yambitse imidari y’ishimwe abasirikare ba RDF bari muri MINUSCA (Amafoto)

Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique, ku wa Gatanu yambitse imidari y’ishimwe abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro mu gihugu cye (MINUSCA). Perezida Touadéra yambitse aba basirikare bo muri batayo ya munani imidari, mu rwego rwo kubashimira ku bw’imbaraga bagaragaje mu kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu cye. Umuhango wo […]
Perezida Kagame muri Barbados nyuma yo gusoza uruzinduko rwe muri Jamaica (Amafoto)

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yamaze kugera mu gihugu cya Barbados na cyo giherereye mu birwa bya Carraïbes, aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe. Uruzinduko rw’Umukuru w’igihugu muri Barbados ruje rukurikira urw’iminsi itandatu yasoje mu bihugu bya Congo-Brazzaville na Jamaica. Jamaica nk’igihugu yazindukiraga ku nshuro ya mbere by’umwihariko, uruzinduko rwe rwaranzwe n’ibihe by’ingenzi bitandukanye birimo […]