Uwari umunyezamu w’ikipe ya Rutsiro FC, Nshuti Yves, yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo gukora impanuka ya moto.
Amakuru avuga impanuka yahitanye uyu mukinnyi yayikoreye mu murenge wa Gisenyi w’akarere ka Rubavu.
Amakuru BWIZA yamenye ni uko uyu musore yahagurutse iwe atwaye moto ajya kureba se umubyara, ageze hafi y’umurenge wa Gisenyi agongana n’umumotari mugenzi we mbere yo gukubita umutwe muri kaburimbo.
Nshuti Yves wazamukanye mu cyiciro cya mbere n’ikipe ya Rutsiro FC, yari umunyezamu wa gatatu w’iyi kipe yo mu Burengerazuba bw’Igihugu.



2 Responses
Umukinnyi wa Rutsiro FC yishwe n’impanuka
Imana imwakire mu bayo
Umukinnyi wa Rutsiro FC yishwe n’impanuka
Imana imwakire mu bayo