Rwamagana: Barasabwa ubufatanye mu gukemura ibibazo bibanganiye imibereho yabo

Mu rwego rwo kwitegura umunsi mpuzamahanga wo kwibohora kw’Abanyafurika uzaba ku wa 25 Gicurasi, mu karere ka Rwamagana hakozwe umuganda udasanzwe wari ugamijwe kubungabunga ibidukikije. Abaturage bitabiriye uyu muganda udasanzwe basabwe kutaba nyamwigendaho ahubwo bagafatanya gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza yabo. Urubyiruko rwitabiriye uyu muganda rwasabye ubuyobozi gukurikirana bagenzi barwo nk’uko Byiringiro Emmanuel yabivuze. Yagize […]
Urubanza rwa Bucyibaruta: Humviswe ukuriye iperereza ku byaha byibasira inyoko muntu
Ku munsi wa 9 w’urubanza rwa Bucyibaruta Laurent rubera i Paris mu Bufaransa, urukiko rwakiriye Gen Jean Philippe Reiland, ukuriye iperereza ku byaha byibasira inyoko muntu. Avuga ko bafite amadosiye agera kuri 30 y’abakekwaho Jenoside, ku bya Bucyibaruta bageze mu Rwanda incuro 7, bavugana n’abarenga ijana. Uru rwego ayoboye rwitwa OCLCH (Office Central de Lutte […]
Katumbi na Kabila bongeye guhura nyuma y’igihe badacana uwaka
Abanyapolitiki babiri bakomeye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Joseph Kabila wabaye Umukuru w’Igihugu na Moïse Katumbi wabaye Guverineri w’intara ya Katanga ku butegetsi bwe, bongeye guhura nyuma y’igihe kinini badacana uwaka. Kabila na Katumbi babaye inshuti z’akadasohoka kugeza mu 2015 ubwo uyu muherwe yeguraga ku nshingano ya Guverineri, akanava mu ishyaka ryari ku […]
U Burusiya buravuga ko bwasenye ububiko bwa misile uburengerazuba buherutse guha Ukraine
Kuva kuri uyu wa Gatandatu, u Burusiya bwakomeje kurasa mu burasirazuba bwa Ukraine kandi buvuga ko bwasenye bubiko bwa missiles de croisière zatanzwe n’Uburengerazuba, mu gihe Perezida wa Amerika Joe Biden yashyiraga umukono ku itegeko riteganya guha Ukaine inkunga nshya ingana na miliyari 40 z’amadolari. Nk’uko byatangajwe na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, icyiciro cy’intambara […]
M23 ivuga ko ingabo za MONUSCO zisanze mu bufatanye na FDLR
Umutwe witwaje intwaro wa M23 uvuga ko ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, MONUSCO, zifatanyije n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR zari zambaye umwambaro w’igisirikare cya Leta, FARDC. Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 22 Gicurasi 2022, yavuze ko abarwanyi bagera […]
Gakenke/Coko: Abaturage bavuga ko bamara amasaha mu nzira bajya gushaka amazi meza barasaba ubufasha

Abaturage ba kimwe mu byaro byo mu Murenge wa Coko, mu Karere ka Gakenke, bavuga ko hari igihe bamara iminsi myinshi batikozaho amazi kubera ukuntu aho bavoma ari kure cyane bakoresha amasaha agera kuri abiri kuhagera. Umwe mu baturage wavuganye na Bwiza.com yagize ati “Ikibazo cy’amazi kuturemerera, kuyabona kwacu bisaba kuyakura hasi hariya mu misozi..kumanuka […]
1/4 cy’Isi kizibasirwa n’inzara intambara yo muri Ukraine nikomeza – Umutegetsi wo mu Burayi

Perezida wa Serbia, Aleksandar Vucic, ubwo yavugaga mu imurikagurisha mpuzamahanga rya 89 ry’ubuhinzi ryabereye i Novi Sad kuri uyu wa wa Gatandatu ushize, yavuze ko hafi kimwe cya kane cy’abatuye Isi bashobora kubura ibyo kurya mu gihe intambara yo muri Ukraine yaba ikomeje igihe kirekire. Mu ijambo rye, Vucic yagize ati: “Niba ntagihindutse mu ntambara […]
Perezida Zelensky n’umugore we ntibakibana kuva u Burusiya bwatangiza ibitero muri Ukraine

Umugore wa Perezida wa Repubulika ya Ukraine, Olena Zelenska, yahishuye ko atakibana n’umugabo we, Volodymyr Zelensky, kuva ingabo z’u Burusiya zatangiza ibitero gihugu cyabo muri Gashyantare 2022. Mu kiganiro cyo kuri telefone aherutse kugirana n’ikinyamakuru cy’iwabo mbere ya tariki ya 17 Gicurasi, nk’uko Fox News ibivuga, Olena yasobanuye ko umugabo we aba mu kazi. Ati: […]
Leta y’u Rwanda ivuga ko RDC na Uganda bicumbikiye abatorotse ubutabera benshi kurusha ibindi bihugu
Leta y’u Rwanda ivuga ko Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) na Uganda ari byo bihugu bicumbikiye abatorotse ubutabera benshi bakurikiranyweho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kurusha ibindi bihugu. Nk’uko The East African ibivuga, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwemeza ko kugeza ku wa 19 Gicurasi 2022, hari abantu 1147 batorotse ubutabera, 785 muri bo […]
Menya impamvu abagore bo mu Buhinde bategekwaga gusorera amabere yabo
Mu kinyejana cya 19, mu gace ka Travancore kari muri Leta ya Kerala mu majyepfo y’u Buhinde, Umwami waho yashyizeho umusoro wari ukomeye cyane aho abakobwa n’abagore bo mu miryango ikennye bategekwaga gusorera amabere yabo. Uwo musoro ubusanzwe uzwi nka “Mulakkaram” ngo watangwaga kugira ngo ufashe abakire kurushaho kubaho neza. Ha mbere basabaga ko abagore […]
Igihugu cya Benin kirateganya gukura ingabo zacyo muri MINUSMA
Abategetsi ba Bénin batangaje ku wa Gatandatu, ko ingabo zabo zagiye mu butumwa bwa Loni muri Mali zigiye gucyurwa buhoro buhoro. Kubera iki? Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Benin, Aurélien Agbénonci, yatangaje ko igihugu cye kizakura abasirikare bacyo 390 bakorera muri MINUSMA. Mu ibaruwa Cotonou yandikiye Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango w’Abibumbye, yerekanye amatariki yo kuvana ingabo zabo […]
La Liga yarahiriye kurega PSG kubera Mbappé wemeye kuguma mu Bufaransa
Shampiyona y’icyiciro cy’umupira w’amaguru muri Esipanye, La Liga, yarahiriye kurega ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa mu nzego zitandukanye bitewe n’uko ngo yishyuye rutahizamu Kylian Mbappé amafaranga y’umurengera kugira ngo ayigumemo. Ni nyuma y’aho byemejwe ko iyi kipe yamaze kumvikana n’uyu mukinnyi ko azongera amasezerano yo kugeza mu 2025, akazajya ahembwa miliyoni imwe […]
Gasabo: Umugore arashinjwa gutwika umugabo we akoresheje isombe
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye iregwamo umugore watwitse umugabo we batasezeranye amumenyeho isombe ishyushye yaratetse amuziza y’uko ngo yagiye kuguza amafaranga batabyumvikanyeho. Ubushinjacyaha Bukuru dukesha iyi nkuru buvuga ko uyu mugore yabajijwe akemera icyaha akanagisabira imbabazi avuga ko yabikoze abitewe n’umujinya. Hagati aho, iyi dosiye iracyategurwa mbere yo gushyikirizwa urukiko. Icyaha cyo […]
Nyabihu: Abanyamuryango ba Koperative KOGUGU barashinja akarere kubariganya imitungo yabo no kubahombya

Abanyamuryango bibumbiye muri Koperative izwi nka KOGUGU ( Koperative Guhinga no Guhunika ) ibirayi mu karere ka Nyabihu babajwe no kutishyurwa ingurane y’ibyabo byigaruriwe n’akarere mu myaka umunani ishize ndetse ngo bakaba barasiragiye inshuro nyinshi mu myaka 8 ishize bishyuza ariko ngo amaso agahera mu kirere. Ni Koperative ngo yabonye ubuzima gatozi mu mwaka wa […]
U Burusiya bwakupiye gaz Finlande iherutse gusaba kwinjira muri NATO
Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 21 Gicurasi, igihangange cy’ingufu z’u Burusiya, Gazprom, cyatangaje ko cyahagaritse kohereza gaz muri Finlande nyuma y’uko Helsinki yanze kwishyura mu mafaranga akoreshwa mu Burusiya (Rubles). Isosiyete y’ingufu ya Leta ya Finlande, Gasum, ntabwo yemeye amabwiriza yashyizweho na Moscou y’igihe ntarengwa cy’itariki ya 20 Gicurasi, bituma Gazprom “ihagarika burundu itangwa rya […]
Babiri barindiraga umutekano Joe Biden muri Koreya y’Epfo birukanwe
Abarinzi babiri ba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Joe Biden, birukanwe ku butaka bwa Koreya y’Epfo aho yari agiye kugirira uruzinduko, bazira guhohotera umuturage. Nk’uko The Guardian ibivuga, aba barinzi bakorera urwego rwa ‘Secret Service’ bageze muri Koreya y’Epfo mbere y’uko Perezida Biden ahagera nk’uko bisanzwe bigenda iyo ateganya kugirira uruzinduko ahantu. […]
Rusizi/ Rwimbogo: Umuryango wafashe umwana ukiyemeza kumurera nyina ashaka kumwica washimiwe n’abaturage

Abaturage b’umurenge wa Rwimbogo mu karere ka Rusizi, bazindukanye n’iyonka bajya guhemba no gushimira umuryango wa Habimana Bercal na Musanase Raviyana, wafashe umwana w’umwaka,ubwo nyina umubyara yari arimo amukorera iyicarubozo,ashaka kumwica,ukiyemeza kumurera,ukaba umumaranye amezi hafi 5, baboneraho gukorera uwo mwana ibirori byo kumusohora byanitabiriwe n’umuyobozi w’aka karere ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ndagijimana Louis Munyemanzi, wavuze ko […]
Rusizi: Umugozi umuturage yiyahuje wakuruye impaka ku irimbi
Umugozi uwitwaga Ngarambe Janvier wari utuye mu karere ka Rusizi yiyahuje, wakuruye impaka ku irimbi rya Gihundwe yagombaga gushyingurwaho, hitabazwa inzego zishinzwe umutekano. Nk’uko babitangarije BTN TV batarashyingura umurambo, abaturage bavuze ko mu muco nyarwanda iyo umuntu yiyahuye, baba bagomba kumushyingurana umugozi yiyahuje, bitaba ibyo abo mu muryango we bakajya bapfa biyahuye, ibyo bita ‘Gushirira […]