Amavubi y’abagore yatsinzwe n’u Burundi, asezererwa muri CECAFA

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ y’abari n’abategarugori yasezerewe muri CECAFA ikomeje kubera muri Uganda, nyuma yo gutsindwa n’u Burundi ibitego 2-1. Hari mu mukino wa kabiri wo mu tsinda rya mbere wabaye kuri uyu wa Gatanu, nyuma y’uwo ku wa Gatatu w’iki cyumweru u Rwanda rwatsinzwemo na Uganda ibitego 2-0. Ibitego bibiri bya Sandrine Niyonkuru ni byo […]

Musanze: Umuholandi urukiko rwemeje ko yambuye umuryango w’abantu 10 ubutaka yasenyewe

img-20220603-wa0053.jpg

Umuholandi Hendrik Noordam Jan utuye mu mudugudu wa Susa, akagari ka Ruhengeri, umurenge wa Muhoza mu karere ka Musanze, yasenyewe nyuma y’uko urukiko rwemeje ko yambuye umuryango w’abantu 10 ubutaka bwari bwubatsemo inzu ebyiri. Uyu muryango uhagarariwe na Kajyambere Silas wavutse mu 1958 umaze imyaka igera kuri itatu uburana n’uyu Muholandi agace k’ubutaka kari mu […]

Le gouvernement met en garde contre la hausse du prix de la viande

L’Autorité rwandaise de protection des consommateurs (RICA) a récemment mis en garde contre les abattoirs et les boucheries qui ont augmenté les prix de la viande dans tout le pays. Dans certaines régions, les prix du bÅ“uf avaient augmenté à 5 000 Frw le kilogramme selon The New Times. “Sur la base d’une inspection en […]

Uganda: Umugabo ushinjwa ‘kwandagaza’ abarimo Perezida Kagame ntabwo afunzwe

Umuyobozi w’Urwego rw’Itangazamakuru muri Uganda, (Uganda Media Centre, UMC), Ofwono Opondo akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, avuga ko umwe mu bakozi b’uru rwego, Obed Katureebe, ukurikiranweho kwandagaza abayobozi b’ u Rwanda barimo Perezida Kagame Paul, atagifunzwe, ko ahubwo ari ahantu acungiwe umutekano. Katureebe ashinzwe ibikorwa bya rubanda muri UMC, yafunzwe mu ntangiriro za Gicurasi, akekwaho kwifashisha […]

U Burusiya bwabwiye A.U. nyirabayazana y’ibura ry’ibinyampeke

sn4nblwllnkobe323s3zqulp2q.jpg

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yahuye n’abayobozi b’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kandi Perezidansi y’u Burusiya (Kremlin) yatangaje ko Moscou atari yo nyirabayazana w’ikibazo cy’ibiribwa cyiyongera ku mugabane wabo. Televiziyo ya Leta yerekanye Putin asuhuza Perezida wa Senegal, Macky Sall, umuyobozi wa AU, na Moussa Faki Mahamat, umuyobozi wa komisiyo ya […]

Kayonza: Umushumba avuga ko yategetswe kuragira imyaka itandatu adahembwa nyuma yo kwibwa inka ya ‘boss’

Ubujura bw’amatungo mu Murenge wa Mwiri mu Karere ka Kayonza, buteye inkeke ari nako bushyira mu kaga abashumba barimo umwe uwitwa Kamanzi, uvuga ko yibwe imwe mu zo yaragiriraga sebuja none yamutegetse kuragira imyaka itandatu adahembwa, bityo bigahingana n’ubwishyu. Kamanzi uragirira umuturage w’i Nyamwera yabwiye RADIOTV10 dukesha iyi nkuru ko yibwe inka y’imbyeyi mu ishyo […]

U Bushinwa bushobora gusenya ibyogajuru bya Elon Musk – Ubushakashatsi

Ikinyamakuru Daily Mail cyatangaje mu cyumweru gishize, ubushakashatsi bw’Abashinwa buvuga ko u Bushinwa bugomba guteza imbere ubushobozi bwo guhagarika cyangwa kurasa icyogajuru cya Starlink cy’umuherwe wa mbere ku Isi, Elon Musk, mu gihe Beijing yabona ari ngombwa. Nk’uko bigaragara mu nyandiko yasohotse mu kinyamakuru cyitwa Modern Defence Technology, ngo u Bushinwa bugomba kongera ubushobozi bwabwo […]

Rwamagana: Polisi iraburira abakora n’abanywa inzoga z’inkorano

img-20220602-wa0029.jpg

Mu nama y’inteko rusange y’abaturage yabereye mu murenge wa Fumbwe mu karere ka Rwamagana ku wa 31 Gicurasi 2022, Polisi y’igihugu yaburiye abakora n’abanywa inzoga z’inkorano kuko ziri mu biyobyabwenge. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamudun, yabwiye abaturage bitabiriye inteko y’abaturage ko bagomba kwirinda kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka ziri […]

U Rwanda na Mozambique byagiranye amasezerano yo guhererekanya abanyabyaha

Guverinoma y’u Rwanda n’iya Mozambique zashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu rwego rw’ubutabera, arimo guhererekanya abakurikiranyweho ibyaha. Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta y’u Rwanda, Ugirashebuja Emmanuel hamwe na mugenzi we wo muri Mozambique, Helena Matheus Kida ni bo basinye aya masezerano, bahagarariye ibihugu byabo. Aya masezerano ashyizweho umukono nyuma y’iminsi itatu ishize Minisitiri […]

Meddie Kagere yasobanuye icyatumye Amavubi ananirwa gutsinda Mozambique

Rutahizamu Meddie Kagere yatangaje ko kuba we na bagenzi be biraye nyuma yo gutsinda Mozambique igitego bigatuma ihita ibishyura, biri mu byatumye bananirwa kuyikuraho amanota atatu. Kuri uyu wa Kane ni bwo ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yaguye miswi na Mozambique igitego 1-1, mu mukino wo mu tsinda L w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera […]

Kenyans urged to put on mask again

The East African Kenyans have been urged to wear their masks as the country readies itself for a potential new wave of Covid-19 infections. According Dr Francis Kuria, the Director of Public Health at the Ministry of Health, the positivity rate has been on a rise since start of May hitting a high of 5.6 […]

Abakozi babiri ba Croix Rouge biciwe muri Mali

Kuri uyu wa Kane, abakozi ba Croix-Rouge babiri barimo ukorera Croix Rouge y’u Buholandi bishwe ubwo imodoka yabo yagabwagaho igitero n’abantu bitwaje intwaro mu burengerazuba bwa Mali, nk’uko umuryango mpuzamahanga utabara imbabare wabitangaje. Croix-Rouge yo muri Mali yatangaje ko abantu bitwaje imbunda bari kuri moto barashe ku modoka mu karere ka Kayes. Ivuga ko umushoferi […]

Rwanda’s CDF is in Kenya

Rwanda’s Chief of Defense Forces, Gen Jean Bosco Kazura, has led the delegation of six senior Rwanda Defense Forces officers in Kenya, on June 2, this year. Gen Kazura and colleagues were hosted by Kenya’s CDF, General Robert Kibochi at army headquarters in Nairobi. Both sides exchanged ideas on bilateral cooperation on security issues. Kenya […]

HCR yasabye u Bwongereza kwemera ko abajyayo n’ubwato buto atari abimukira

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR cyangwa HCR, rirasaba guverinoma y’u Bwongereza kwemera ko abenshi binjira muri iki gihugu bakoresheje ubwato buto atari abimukira nk’uko ibivuga, ahubwo ari impunzi. Umuyobozi Mukuru wa HCR yabiganiriyeho na The Guardian avuguruza amakuru Umunyamabanga w’u Bwongereza ushinzwe umutekano w’imbere, Priti Patel, atanga kuri aba bantu. Patel asobanura ko […]

Isuku ni nta makemwa mu bitaro bya Mibilizi kuko bitagihemba abayikora bikerewe

Kuba ibitaro bya Mibilizi mu karere ka Rusizi biri mu bitaro ntangarugero mu isuku mu gihugu nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bwabyo, ngo biraterwa n’icyemezo byafashe cyo guhembera igihe ababikoramo isuku, kuko ngo igihe bahembwaga batinze isuku yabyo yagerwaga ku mashyi kuko bamwe muri bo babaga ngo bagataye bigiriye gushaka amarariro ahandi, bigatuma n’ababiganaga binubira isuku nke […]

RDC: Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe imbere y’urukiko mu gihe yari azi ko byarangiye

Mu gihe byizerwaga ko byarangiye nyuma y’umwanzuro n ° RP 0001 wo ku ya 15 Ugushyingo 2021 w’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga, rwatanze inzira ya mbere n’iya nyuma, ku byerekeye “ikibazo cy’umushinga w’ubuhinzi ngandurabukungu wa Bukanga- Lonzo”, uwahoze ari Minisitiri w’intebe akaba na Senateri, Augustin Matata Ponyo, azitaba ku ya 13 Kamena. Imbere y’urukiko rw’iremezo […]

Abasirikare b’u Rwanda bafashwe na FARDC bashobora koherezwa muri Angola

Abasirikare babiri Leta y’u Rwanda yemeza ko bashimuswe n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC yifatanyije n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR, bashobora koherezwa muri Angola. Ni nyuma y’aho tariki ya 31 Gicurasi 2022 Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi ahuye na mugenzi we Angola, João Lourenço, bakemeranya ko aba basirikare bagomba kurekurwa, bagasubira mu Rwanda. […]

Chad: Inzara ivuza ubuhuha yatumye General Mahamat Deby atabariza abaturage

Umuyobozi w’inzibacyuho wa Repubulika ya Chad, General Mahamat Idriss Déby Itno, yatabarije abaturage kubera inzara yemeza ko yatewe ahanini n’intambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine mu minsi 100 ishize. Nk’uko ikinyamakuru Le Monde kibivuga, kuri uyu wa 2 Kamena 2022 Gen. Déby yatangaje ibihe bidasanzwe mu gihugu byerekeye ikibazo cy’ibiribwa, ‘food emmergency’. Iri tangazo rirasaba […]

Abofisiye bakuru ba RDF bayobowe na Gen. Kazura bagiye muri Kenya

gen._kazura_na_mugenzi_we_wo_muri_kenya_gen._kibochi.jpg

Itsinda ry’abofisiye bakuru b’u Rwanda batandatu riyobowe n’Umugaba Mukuru, General Jean-Bosco Kazura, ryagiye muri Kenya kuri uyu wa 2 Kamena 2022. Gen. Kazura yakiriwe mu cyubahiro na mugenzi we wa Kenya, General Robert Kibochi ku biro bikuru by’ingabo za Kenya biri i Nairobi. Aba basirikare na bagenzi babo bo muri Kenya bagiranye ibiganiro byerekeye ubufatanye […]

Uwahoze ari Perezida wa Maurtania mu nzira zo kuburaniswa ku byaha birimo ruswa

Uwahoze ari Perezida wa Mauritania kuva mu 2009 kugeza mu 2019, Mohamed Ould Abdel Aziz, ukekwaho ibyaha bya “ruswa, iyezandonke no kwikungahaza mu buryo butemewe n’amategeko”, azaburanishwa mu rukiko mpanabyaha hamwe n’abandi banyacyubahiro 11 bo ku butegetsi bwe nk’uko byemejwe n’umunyamategeko w’uwahoze ari umukuru w’igihugu. Kuri Mohamed Ould Abdel Aziz, ibyaha byose aregwa bishingiye ku […]

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku bivugwa ko hari abakongomani babiri biciwe i Kigali

capture-84.png

Ambasaderi w’ u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vincent Karega, yamaganye amakuru yavuzwe ko hari Abanye-Congo babiri babonetse i Kigali bapfuye bazize ibikorwa by’iyicarubozo bakorewe. Amb. Vincent Karega yifashishije ubutumwa bwakwirakwijwe kuri facebook n’uwitwa Alice Kalamb watangaje iki gihuha, yavuze ko ari inkuru y’ikinyoma. Yifashishije ifoto igaragaza ubutumwa bw’uyu muntu, Vincent Karega yagaragaje […]

MONUSCO yahakanye gukorana na FDLR, yifata kuri FARDC

Misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), MONUSCO, yahakanye gukorana n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda. Umutwe wa M23 umaze iminsi usohora amatangazo avuga ko ingabo za RDC zizwi nka FARDC zikorana na FDLR ndetse n’iza MONUSCO. Mu minsi ishize, Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, yatangaje ko […]

Gen Muhoozi yasobanuye impamvu akunze kwita Perezida Kagame ‘Uncle’ we

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yasobanuye ko kuba Perezida Paul Kagame ari mwiza kuri we nka se umubyara ari yo mpamvu akunze kumwita ‘Uncle’ we. Ni mu butumwa uyu muhungu wa Perezida Yoweri Museveni yanditse kuri Twitter ye. Ati: “Hari abaswa benshi bigamba kutumenya twe n’umuco wacu ugoye cyane. […]

Leta y’ u Rwanda yaciwe Frw miliyoni 638 mu 2020-2021

Komisiyo y’Abakozi ba Leta iratangaza ko hari abakozi n’abayobozi mu nzego za leta batangiye gukurikiranwa no kwishyura ku giti cyabo amafaranga angana na miliyoni 638, leta yaciwe n’inkiko mu manza yatsinzwemo n’abakozi bayo bayireze bakayitsinda kubera gufatirwa ibihano birimo no kwirukanwa binyuranyije n’amategeko mu 2020-2021. Ibi byatangarijwe mu Karere ka Karongi mu nama nyunguranabitekerezo ku […]

Perezida Tshisekedi yirukanye ba Ofisiye bane bakuru muri FARDC

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akanaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, yirukanye burundu mu gisirikare ba Ofisiye bane bakuru. Iteka rya Perezida Tshisekedi ryirukana aba basirikare ryasomewe kuri Radiyo na Televiziyo y’Igihugu (RTNC), ku wa Kane tariki ya 02 Kamena 2022. Abirukanwe barimo umwe ufite ipeti rya Lieutenant Colonel n’undi […]