Umuyobozi w’Urwego rw’Itangazamakuru muri Uganda, (Uganda Media Centre, UMC), Ofwono Opondo akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, avuga ko umwe mu bakozi b’uru rwego, Obed Katureebe, ukurikiranweho kwandagaza abayobozi b’ u Rwanda barimo Perezida Kagame Paul, atagifunzwe, ko ahubwo ari ahantu acungiwe umutekano. Katureebe ashinzwe ibikorwa bya rubanda muri UMC, yafunzwe mu ntangiriro za Gicurasi, akekwaho kwifashisha imbuga nkoranyambaga akandagaza u Rwanda, akoresheje amazina mahimbano, Robert Patrick Fati Gakwerere. Kuwa Kane, Opondo yavuze ko Katureebe adafunzwe nk’uko bamwe babyibwira, ko ahubwo aho ari ” Acungiwe umutekano kuko hari abashakaga kumugirira nabi.” Yagize ati ” Obed yafunzwe mu kwezi gushize. Impamvu nabwiwe izwi ni uko ubuzima bwe bwari mu kaga. Ubu acungiwe umutekano n’inzego zacu z’umutekano. Sindi buvuge ngo ari aha naha. Buri cyumweru mugeraho cyo kimwe n’umugore we. Ntabwo ari muri gereza, nabibahamiriza niyo mwabaza umuryango we wabyemeza ko adafunzwe.” Opondo yemeje ko Katureebe akurikiranweho gusebya ” Igihugu gituranyi” atavuze izina. Yagize ati ” Obed arimo kuregwa kwandagaza igihugu duturanye turimo kunoza umubano nacyo. Icyo nasaba ni uko iperereza ryakorwa neza. Obed ntabwo ibi abifiteho ikibazo.” Uyu muyobozi yavuze ko ” Ntifuza kubona hari umuntu wiciwe ku muhanda cyangwa washimuswe. Sinshaka ko Obed yajya muri icyo cyerekezo. Na perezida yambwiye kuri iki kibazo, yewe na Obed bakivuganyeho.” N’ubwo Katureebe atidegembya, haracyari urujijo kuko konte zāimbuga nkoranyambaga bikekwa ko ari ize ziri mu mazina ya āRPF Gakwerereā zakomeje gukora, uzikoresha atangaza ko Katureebe yibeshyweho. RPF Gakwerere wivuga ko ari umusirikare umaranye imyaka irenga 30 ipeti rya Corporal yagize ati: āEjo ku wa 2 Gicurasi 2022, Bwana Obed Katureebe, umunya-Uganda utarigeze yica itegeko na rimwe, yafunzwe na Muhoozi Kainerugaba amushinja kuba njyeweā. Ikinyamakuru Chimpreports mu makuru cyahawe na bamwe bakora mu biro byāUmukuru wāIgihugu, kivuga ko ubwo Leta yāu Rwanda yari yaragaragaje ko āKatureebeā ayisebya, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yamuhamagaye, amubaza kuri iki kirego. Katureebe ngo yasubije Umukuru wāIgihugu ko atari we RPF Gakwerere, asobanura ko ahubwo ari ikirego yahimbiwe nāumunyamakuru wāUmunyarwanda wigeze kuba inshuti ye. Museveni yiyemeje kubikoraho iperereza, uwihishe inyuma yāiri zina akamenyekana. Tariki ya 11 Werurwe 2022, Katureebe yatangaje inkuru yāigitekerezo cye kuri iki kinyamakuru, ashimira uruhare rwāumuhungu wa Museveni, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba mu kuzahura umubano wa Uganda nāu Rwanda wari umaze igihe kinini warazambye. Katureebe yasobanuye ibihe yanyuzemo mu gihe ibi bihugu byari bibanye nabi, birimo nāibyo gushinjwa kuba inyuma yāizina Gakwerere. Ati: āKu giti cyanjye niswe umuntu usebya Leta yāu Rwanda, wihisha inyuma yāizina ryāuwiyita RPF Gakwerere. Birababaje kuko nanjye simuziā. Yakomeje agira ati: āNahisemo kudasubiza ibi birego byinshi byāabo mu Rwanda kubera ko nta magambo nari gukoresha kugira ngo andengere mu gihe ibihugu byombi byari bikibanye nabiā. Katureebe na we wabaye umunyamakuru, yashimiye Imana ko umubano mubi wāibi bihugu uri kurangira, ibiganiro birimo gusasa inzobe hagati yabyo bigikomeje, kandi ko igihe cya ba ārusahuriramu duru batangaza ibinyoma kugana ku iherezoā. Kuri we, ngo nta gushidikanya, ameherezo RPF Gakwerere wa nyawe azamenyekana.


