Umweyo uravuza ubuhuha muri Musanze FC
Ikipe ya Musanze FC yamaze gutangaza ko yasezereye abakinnyi batanu, nyuma yo gusoza amasezerano yabo. Iyi kipe ibinyujije kuri Twitter yayo kuri uyu wa Gatandatu, yemeje ko yamaze gutandukana na Niyitegeka Idrissa wari usanzwe ari Kapiteni wayo cyo kimwe na myugariro Niyonkuru Vivien. Aba bombi biyongera ku bandi bakinnyi batatu iyi kipe yemeje ko yasezereye […]
FDLR iravugwaho kwica abaturage banze kuyiha ibiryo
Umutwe wa M23 wasohoye itangazo uvuga ko hari abaturage b’abasivili batatu, baherutse kwicirwa n’inyeshyamba za FDLR ahitwa i Kivumu mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kuko banze guha aba barwanyi ibyo kurya. Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa M23 Maj. Willy Ngoma, rivuga ko mu ijoro ryo kuwa 21 Kamena 2022, ahagana saa munani z’igicuku (2H00), […]
Abasirikare barinda Tshisekedi bavuga ko kwicirwa mu mirwano n’u Rwanda ari ‘icyubahiro’ kuri bo
Abasirikare bo mu mutwe wa Garde Republicaine ushinzwe kurinda Perezida FĂ©lix Tshisekedi n’umuryango we, bavuga ko kwicirwa mu mirwano n’Ingabo z’u Rwanda ari icyubahiro kuri bo. Babivugiye mu rugendo bakoreye i Kinshasa bamagana umutwe wa M23 umaze hafi ibyumweru bibiri warigaruriye umujyi wa Bunagana. Aba basirikare bari barangajwe imbere na Gen Christian Tshiwewe ubayobora, mu […]
Kigali: Umusore w’ibigango yagaragaye afata umukobwa agaterura agatura hasi mu buryo bubabaje (Reba video)
Umusore w’ibigango utamenyekanye amazina, bivugwa ko acunga umutekano (bouncer) mu kabari kamwe ko mu Mujyi wa Kigali, yagaragaye mu mashusho akubita umukobwa utamenyekanye amazina, akanamuterura agakubita hasi mu buryo bubabaje, akanamukubita umugeri. Amashusho yashyizwe kuri Twitter n’uwitwa Eric Madiba, agaragaza uwo musore w’ibigango akubita urushyi rwihanukiriye umukobwa, agahita yikubita hasi. Nyuma yo ku mukubita hasi, […]
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC yavuze ko atazitabira inama yatumiwemo i Kigali
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Congo-Kinshasa, Christophe Mboso Kodia M’puanga, yemeje ko atazitabira inama ya 47 y’abayobozi b’inteko zishinga amategeko z’ibihugu bigize umuryango ukoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), itaganyijwe kubera i Kigali muri Nyakanga 2022. Visi Perezida wa Christophe Mboso Kodia M’puanga, ari we Prof. AndrĂ© Mbata ni we watangaje uyu mwanzuro ubwo yari mu bikorwa […]
U Burusiya bwaba bwamaze kuvana abenshi mu bajenerali babwo muri Ukraine
Igisirikare cy’u Burusiya biravugwa ko cyamaze kuvana abenshi mu bajenerali bacyo muri Ukraine, nyuma y’amezi atanu bari muri iki gihugu. Ni ibyatangajwe na Minisiteri y’Ingabo z’u Bwongereza imaze igihe ikurikiranira hafi intambara y’ibihugu byombi. Iyi Minisiteri kuri Twitter yavuze ko “Kuva mu ntangiriro za Kamena, ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’u Burusiya burasa cyane n’ubwavanye abenshi mu […]
U Rwanda kuri ubu ruyoboye Commonwealth na La Francophonie icyarimwe
Itariki ya 24 Kamena 2022 yinjiye mu mateka, iba umunsi u Rwanda rwabereye igihugu kiyoboye umuryango wa Commonwealth n’uwa Organisation Internationale de la Francophonie (OIF) icya rimwe. Ni imiryango yombi kuri ubu iri mu ikomeye ku Isi. U Rwanda rwesheje uyu muhigo ku munsi w’ejo ubwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagirwaga Umuyobozi Mukuru wa […]
Kwikinisha si icyaha- Pasiteri
Pasiteri Christian Oyakhilome wo mu itorero ryitwa Christ Embassy, avuga ko kwikinisha atari icyaha cya nyacyo nk’uko bisanzwe byigishwa, ingingo yateje impaka. Ubwo yigishaga, Pasiteri Chris Oyakhilome w’ i Lagos muri Nigeria, yifashishije ibyo avuga ko biri muri Bibiliya, ko ” Umuntu ukoresheje ikiganza cye akinezeza aba adakoze icyaha gisanzwe.” Atavuga aho ibishyigikira ibyo avuga […]
Leta ya RDC yavuze igitegereje FDLR bashinjwa gukorana nayo mu guhashya M23
Umuvugizi wa Leta ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Patrick Muyaya, akaba ari na Minisitiri w’Itumanaho, avuga ko mu gihe ingabo za EAC zizaba zigeze muri icyo gihugu zigomba guhashya imitwe yose nta kuvangura FDLR kuko nayo ari nka M23. Muyaya avuga ko ibi n’ u Rwanda rukwiriye kubyumva gutyo ko M23 ari kimwe na […]
Arsenal yegukanye rutahizamu ukomeye wa Manchester City
Ikipe ya Arsenal yamaze kumvikana na Manchester City ko igomba kuyigurisha umunya-BrĂ©sil Gabriel Jesus. Sky Sports yatangaje ko Arsenal igomba kugura uyu rutahizamu miliyoni 45 z’ama-Pounds, gusa hakaba hakiri utuntu duke tugomba kunozwa harimo n’ikizamini cy’ubuzima. Nyuma ya Gabriel Jesus Arsenal bivugwa ko igomba guhita ireba uko yarangizanya na Leeds United kuri deal ya Rafinha. […]