Abasirikare bo mu mutwe wa Garde Republicaine ushinzwe kurinda Perezida Félix Tshisekedi n’umuryango we, bavuga ko kwicirwa mu mirwano n’Ingabo z’u Rwanda ari icyubahiro kuri bo.
Babivugiye mu rugendo bakoreye i Kinshasa bamagana umutwe wa M23 umaze hafi ibyumweru bibiri warigaruriye umujyi wa Bunagana.
Aba basirikare bari barangajwe imbere na Gen Christian Tshiwewe ubayobora, mu ndirimbo baririmbaga bumvikanye bavuga ko “gupfira ku rugamba ni icyubahiro.”
Urugamba bakomozagaho ni urwabo n’u Rwanda basabye Perezida Tshisekedi kubaha intwaro zihagije kugira ngo barutere.
Bati: “Fatshi duhe intwaro ubundi twinjire mu Rwanda kurangizanya na bo. Duhe intwaro ubundi twinjire mu Rwanda tubice, hanyuma turangize intambara.”
Congo Kinshasa ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ndetse Perezida Tshisekedi yongeye kubishimangira mu ijoro ryakeye ubwo yari ayoboye inama y’Abaminisitiri.
U Rwanda cyakora cyo rwakunze kunyomoza ibi birego, ahubwo rugashinja Congo gukorana n’umutwe wa FDLR.
Perezida Paul Kagame aheruka gushinja mugenzi we wa Congo Kinshasa kwihunza inshingano ze nk’umukuru w’igihugu ahubwo akitwaza u Rwanda.
Mu gihe umwuka mubi ukomeje gututumba hagati y’ibihugu byombi, Perezida Tshisekedi akomeje kotswa igitutu asabwa gutangiza intambara ku Rwanda, ibiherekezwa n’ubushotoranyi u Rwanda rushinja igihugu cye kurukorera.
Burimo kuba RDC imaze kurasa incuro eshatu ku butaka bw’u Rwanda, ndetse ko kuba mu minsi ishize umusirikare w’iki gihugu yararashe ku bashinzwe umutekano w’u Rwanda mbere yo kwirwanaho bakamurasa agapfa.

8 Responses
Abasirikare barinda Tshisekedi bavuga ko kwicirwa mu mirwano n’u Rwanda ari ‘icyubahiro’ kuri bo
Yebabawe abo abasirikare ba Kin bafite pinye zéro agatuza ki intare,nabo gutinya,baza ba comédiens de première ligne,bifatire cikwanga barenzeho primus

Bazibahe he tubereke natwe afande aziduhe tubakubite mwicuze icyabazanye

FDLR ntabwo ari ikibazo ku Rwanda nkuko Gen Kabarebe yabivuze. Iramutse iduteye ntiyamara amasaha abili mu Rwanda! Byerekana ko idafite ubufasha bugaragara bwatuma iba ikibazo ku mutekano w’igihugu. M23 yo ifite indege, ikagira imodoka n’intwaro kabuhariwe! Abarwanyi bayo bahungiye muri Uganda no mu Rwanda. Nta kazi kazwi bakora mu nkambi bashyizwemo. Izo munda n’ibindi bikoresho babikomora he? Mfite ibibazo bibili nasaba uwabibonera ibisubizo, kumfasha gusobanukorwa: (1) Kuva iriya mitwe yashingwa ngo irwanirire abavuga ikinyarwanda yageze ku ki? Nkeka bararushijeho kugira ibibazo no kubaho nabi! (2) Abashoza intambara sibo bayirwana. Nibikomera bazafata indege! Kuki rubanda itasaba ko abana b’abadushuka ngo tulyane, aribo bafata iya mbere ku rugamba?

Mubareke ntibazi Intare bakina nayo Bananiwe kuzanira Amahoro iwabo ngo barashaka kuyakura Kubutaka bw’ Urwanda hhhhh byaba byaciye muzihe nzira ubwo?