Umuvugizi wa Leta ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Patrick Muyaya, akaba ari na Minisitiri w’Itumanaho, avuga ko mu gihe ingabo za EAC zizaba zigeze muri icyo gihugu zigomba guhashya imitwe yose nta kuvangura FDLR kuko nayo ari nka M23. Muyaya avuga ko ibi n’ u Rwanda rukwiriye kubyumva gutyo ko M23 ari kimwe na FDLR, ” Yombi ihungabanya umutekano w’ u Rwanda na Congo.” RDC ishinja u Rwanda gufasha M23 gusa rwo rukabihakana ahubwo rukavuga ko ikorana na FARDC. Kuri iyi ngingo rwabuze gica. Mu kiganiro na BBC Gahuzamiryango, Patrick Muyaya n’ubwo ibi bihugu byombi bitabanye neza muri iki gihe, ibintu bitaragera irudubi, bigifite igaruriro. Ati ” Ntimuzi se ko amabasaderi w’ u Rwanda tutamwirukanye? Dushobora gukomeza kuvugana kugira ngo tugarure amahoro.” Akomeza agira ati ” Ariko hari ikintu cy’ibanze, u Rwanda ruhagarike gufasha M23 kandi M23 ni kimwe na FDLR. Ni imitwe igomba kurwanywa nk’iy’iterabwoba zihungabanya umutekano mu Rwanda na Congo.” Ku ngingo yo kurwanya imitwe y’inyeshyamba iri mu gihugu cye bikozwe n’ingabo za EAC, Muyaya yavuze ko ari ukuyirwanya yose. Kuri ubu RDF ntiri mu bazajyana n’ingabo za EAC muri Congo nk’uko Muyaya yabigarutseho. Yavuze ko RDF itaza muri izo ngabo kandi zije kurwanya umutwe ifasha. Ku rundi ruhande, hibazwa niba izo ngabo za EAC zizemererwa kurasa FDLR kandi ivugwaho gufasha FARDC aho M23 iba iyimereye nabi. Mu mitwe izahashywa kandi hari n’indi ivugwaho gufasha Congo mu ntambara ihanganyemo na M23.

6 Responses
Leta ya RDC yavuze igitegereje FDLR bashinjwa gukorana nayo mu guhashya M23
Kuri ngewe mbona ibyo bintu bikaze KBC nitwa jean Paul Nshimiyimana inyaruguru hakorwe ibishoboka izo nyeshyamba zihashywe KBC

Sinemeranya nawe: FDLR ntaho ihuriye na M23 kuko nibyo barwanira ntaho bihuriye intego so zimwe. M23 irarwanira uburenganzira bwabo nimiryango yabo babuzwa mugihugu cyabo. Naho fdlr ni abicanyi bahora bashaka kurangiza umugambi mubi w’ubwicanyi batagezeho uko babyifuzaga. Ntayindi mpamvu yumvikana bafite uretse kwica no gusenya.

Kugeza magingo aya, FARDC ntivuga ko ifashwa n’indi mitwe nka FDLR na Mai mai! Ibyo tubyumvana ibinyamakuru byo mu Rwanda gusa – ariko nabyo bimwe na bimwe. Icyemejwe nuko iyo mitwe yose izagwanywa, nta vangura. Akabazo nkomeza kugira ni ukumenya niba na Leta ya Kongo yaba yarigeze gushinga imitwe yitwaje intwaro. Niba iyo mitwe ihari: nayo se irwanira ubwoko ubu n’ubu?