Cristiano Ronaldo yasabye Manchester United ko batandukana
Rutahizamu Cristiano Ronaldo yamaze gusaba ikipe ya Manchester United ko batandukana akerekeza ahandi, mu gihe haba habonetse ikipe yifuza kumutangaho amafaranga ahagije. Ni nyuma y’umwaka umwe wonyine ayigarutsemo, dore ko yayigezemo mu mpeshyi ya 2021 avuye muri Juventus yo mu Butaliyani. Mu mwaka umwe yari amaze muri iyi kipe, yashoboye kuyitsindira ibitego 24 mu marushanwa […]
RDC: Col. Cikapa yavuze ku myenda ya gisirikare bivugwa ko yatumwe na François Beya mu Bubiligi
Urubanza rwa François Beya wahoze ari “umujyanama wa perezida mu byâumutekano” rwasubukuwe ku wa gatanu muri gereza nkuru ya Makala, hatangira kwitaba abaregwa. Abacamanza barimo kugerageza kumva ibirego bishinjwa François Beya ukurikiranyweho by’umwihariko “umugambi mubisha” wo kugirira nabi Perezida FĂ©lix Tshisekedi, ndetse n’abo bareganwa 4 barimo âassistantâ we, abakoloneli babiri ba FARDC ndetse na komiseri […]
Umugande ukomoka mu Rwanda utakwerekana igisekuru cye kuva mu 1926 afatwa nkâumunyamahanga
Abagande bafite inkomoko mu Rwanda ngo baba bakomeje gukorerwa ivangura kugeza uyu munsi nubwo bimwe mu yatumye Museveni afata intwaro akajya kurwanya ubutegetsi bwa Idi Amin hari harimo nâivangura nkâuko byagarutsweho nâUmunyamakuru Andrew Mwenda mu gitekerezo cye yatambukije ku kinyamakuru cye The Independent, atanga urugero rwâAbagande bimwa za passport cyangwa ibindi byangombwa kubera kunanirwa kwerekana […]
Papa yageneye ubutumwa bukomeye ibihugu byo muri Afurika atashoboye gusura
Kuri uyu wa Gatandatu, Papa Francis yasabye abaturage n’abayobozi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Sudani y’Epfo “guhindura page” no gushyiraho inzira nshya z’ubwiyunge, amahoro n’iterambere. Umushumba wa Kiliziya Gaturika yasohoye ubutumwa bwa videwo ku munsi yateganyaga gutangira urugendo rw’icyumweru, yasubitse, mu bihugu byombi byo muri Afurika. Yahagaritse urugendo mu kwezi gushize kubera ububabare […]
Perezida Erogan yiyemeje gushyira Igisirikare cya Turkiya ku mwanya wa mbere ku Isi
Perezida wa Turkiya, Recep Tayyip Erdogan, yiyemeje gushyira igisirikare cyâigihugu cye âku mwanya wa mbereâ ku Isi, avuga ko kimaze kugera ku bikorwa âbitangajeâ ndetse nâiterambere rikomeye mu bijyanye nâimyitozo muri iyi myaka ishize. Ku wa Gatanu, Perezida Erdogan mu muhango wo gutanga impamyabumenyi muri kaminuza nkuru yâingabo zâigihugu cya Turkiya i Istanbul, yashimye igisirikare […]
Muri miliyari 1907.1 Frw yâimisoro yari yasabwe gukusanya RRA yarengejeho miliyari 75,8 Frw
Ikigo cyâigihugu cyâimisoro nâamahoro kiratangaza ko mu mwaka wâisoresha wa 2021-2022 wasoje kuwa Gatanu ushize, icyo kigo cyashoboye gukusanya Miliyali 1907.1 Frw. Ubuyobozi bwâiki kigo bugaragaza ko bwiteguye kuzuza inshingano bahabwa zo gukusanya hejuru ya 45.8% byâingengo yâimari nshya. Mu mwaka wasojwe kuwa Gatanu, RRA yari yarasabwe gukusanya amafaranga agera kuri miliyali 1831.3 ariko kugeza […]
M23 yerekanye umurundo w’intwaro yambuye FARDC (Amafoto)

Umutwe wa M23 werekanye intwaro z’amoko atandukanye uheruka kwambura Ingabo za Congo Kinshasa bamaze igihe bahanganye mu mirwano. Igikorwa cyo kwerekana izi ntwaro cyayobowe n’Umuvugizi w’uyu mutwe, Major Willy Ngoma. Mu mashusho uyu mutwe wanyujije ku rubuga rwawo rwa Twitter, hagaragaramo intwaro nyinshi z’amoko atandukanye zatawe n’Ingabo za FARDC ubwo zari zisumbirijwe zigakizwa n’amaguru. Intwaro […]
Kenya: William Ruto yiyemeje kuzakurikirana Uhuru Kenyatta naramuka atsinze amatora
Visi Perezida wa Kenya, Wlliam Ruto, yiyemeje kuzashinga itsinda ryâabacamanza rigomba kuzakora iperereza ku bikorwa na politiki bya Perezida Uhuru Kenyatta naramuka atsinze amatora yo kuwa 09 Kanama, kandi ko azahindura politiki zitandukanye za Kenyatta, ndetse atazatinya kumukurikirana naramuka avuye ku butegetsi. Muri manifesto ya Klenya Kwanza yatangijwe mu ijoro ry kuwa Kane ushize, Ruto […]
Perezida Putin aremeza ko u Burusiya na Belarus bishobora kuba igihugu kimwe vuba
Perezida Vladimir Putin yavuze ko âigitutu cya politiki n’imibereho bitigeze bibahoâ bituruka mu Burengerazuba, ndetse n’ibihano byafashwe nyuma yo gutera Ukraine, biri gusunikira Belarus nâu Burusiya kwishyira hamwe bikaba igihugu kimwe byihuse kurushaho. Ku wa Gatanu, umuyobozi wâu Burusiya wâimyaka 69 yabwiye inama ko igitutu âkidusunikira kwihutisha inzira yo kwishyira hamweâ. Ati: “Ibyo byakorwa kugira […]
M23 ku bivugwa ko abarwanyi bayo 27 baguye mu mirwano na FARDC
Umuvugizi wa M23, Maj. Willy Ngoma yahakanye amakuru avuga ko Igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC, kivuga ko cyishe abarwanyi 27 b’uyu mutwe mu mirwano yabereye ahitwa ntamugenga, muri Teritwari ya Rutshuru, gifata ibikoresho nâimiti byabo. Amakuru aturuka ku rwego rwâintara ya Kivu yâAmajyaruguru avuga ko muri iyi mirwano yabereye mu gace ka […]
Libya: Abigaragambya bigabye mu nyubako y’inteko ishingamategeko barayitwika
Abigaragambya biraye mu nyubako y’inteko ishingamategeko ya Libya mu mujyi wa Tobruk mu burasirazuba ndetse bitangazwa ko batwitse igice kimwe cy’iyi nyubako. Amafoto yatangajwe ku mbuga za internet yerekana umwotsi, mu gihe abigaragambya batwikaga imipine hanze y’iyi nyubako. Hashize igihe haba imyigaragambyo mu yindi mijyi yo muri Libya mu kwamagana ibura ry’umuriro w’amashanyarazi, izamuka ry’ibiciro […]
KDF yivuganye ibyihebe bitari bike bya Al Shabaab nyuma yo kubigwa gitumo
Igisirikare cya Kenya (KDF), cyatangaje ko cyivuganye ibyihebe 10 by’umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab, nyuma yo kubigabaho igitero gitunguranye. Operasiyo yo guhiga ibi byihebe Ingabo za Kenya zayikoreye mu ishyamba ryitwa Boni, mu duce twa Sarira na Kolbio. KDF mu itangazo yasohoye yavuze ko biriya byihebe byari byapanze kugaba ibitero mu muhora wa Lamu Port-South […]
U Burusiya burashinjwa gukoresha ibisasu bitemewe ku basivili ku kirwa cya Ukraine

Igisirikare cya Ukraine cyashinje icyâu Burusiya kugaba ibitero gikoresheje ibisasu bitwika bikoze mu kinyabutabire cya phosphorus ku Kirwa cya Snake, nyuma yâumunsi umwe Moscow ikuye ingabo zayo kuri iki kirwa kiri mu Nyanja yâUmukara. Indege ebyiri zâintambara zo mu bwoko bwa Su-30 nizo zajugunye ibibombe bya phosphorus ubwo zanyuraga hejuru yâik kirwa ziturutse muri Crimea […]
Perezida Evariste Ndayishimiye yikomye u Bubiligi
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yikomye igihugu cy’u Bubiligi agishinja kuba nyirabayazana w’ibibazo birimo amacakubiri yatumye u Burundi buyogozwa n’intambara mu bihe bitandukanye. Perezida Ndayishimiye yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Gicurasi, ubwo yari ayoboye ibirori byo kwizihiza imyaka 60 u Burundi bumaze buhawe ubwigenge n’abakoloni b’Ababiligi. Yavuze ko ingaruka z’ubukoloni ari zo […]
Umunyamakuru Cyuma Hassan ‘agiye gusohora igitabo’
Amakuru akomeje gucicikana ni avuga ko Umunyamakuru Niyonsenga DieudonnĂ© uzwi nka Cyuma Hassan, kuwa 31 Kanama 2022 azashyira hanze igitabo kizasohoka mu rurimi rw’Icyongereza. Cyuma washinze cano (channel) ya YouTube yitwa ISHEMA TV afungiwe muri Gereza ya Mageragere i Kigali. Nyir’ubwite ntacyo aravuga kuri aya makuru n’ibizaba bigikubiyemo niba koko yaracyanditse. Mu Gushyingo 2021, Urukiko […]
Dr Biruta yashyikirije Perezida Ndayishimiye ubutumwa ‘bwihariye’ bwa mugenzi we Kagame (Amafoto)

Minisitiri wâUbubanyi nâAmahanga nâUbutwererane, Dr Vincent Biruta ari kumwe na Brig Gen Vincent Nyakarundi uyobora ubutasi bwa gisirikare, bakiriwe na Perezida wâu Burundi, Evariste Ndayishimiye nyuma yâibirori byo kwizihiza isabukuru yâimyaka 60 u Burundi bumaze bubonye ubwigenge, amugezaho ubutumwa bwihariye bwa mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame. Itariki ya 1 Nyakanga buri mwaka ni yo […]
USA: Umuhungu wa Bazivamo Christophe yasanzwe yapfuye

Polisi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Arkansas, iri gukora iperereza ku rupfu rwâumuhungu w’umunyepolitiki w’Umunyarwanda, Christopher Bazivamo witwa Hirwa Nshuti Bruce, wasanzwe hafi yâinyubako abanyeshuri ba Kaminuza ya Arkansas babamo yapfuye. Amakuru ari gucicikana avuga ko mu ijoro ryo ku wa 28 Kamena, Hirwa yari kumwe nâabandi bagenzi be bari […]