Uko byagenze ngo ingabo za Afurika y’Epfo zice impunzi 600 za Namibia

Ubwo ibihugu byo ku mugabane w’Uburayi byahaga ubwigenge bimwe mu bihugu byakolonizaga muri Afurika, Afurika y’Epfo na yo yari ku gitutu cyo guha ubwigenge Namibia. Icyo gihe Afurika y’Epfo yari yarigaruriye Namibia yitwaga South West Africa nyuma yuko u Budage bwari bumaze gutsindwa mu ntambara ya mbere y’Isi. Mu mwaka w’1966, Umuryango w’Abibumbye wasabye Afurika […]

Perezida Evariste Ndayishimiye yishimiye kwakirwa mu cyubahiro na Joe Biden

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yahuye na mugenzi we Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashimiye ku bw’urugwiro we n’abaturage be bamugaragarije i New York. Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi ni umwe mu bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bari bitabiriye Inteko rusange ya 77 y’Umuryango w’Abibumbye, anageza ijambo ku bayitabiriye. Perezida Ndayishimiye abinyujije ku […]

FDLR yanyomoje umuvugizi wa Tshisekedi yemeza ko igihari ntaho yagiye

elbmr6cxuaa1sjw.jpg

Umuvugizi w’umutwe wa FDLR, Cure Ngoma, yanyomoje Umuvugizi wungirije wa Perezida Felix Tshisekedi, Tina Salama, wavugaga ko uyu mutwe ntawugikorera ku butaka bwa Repuulika ya Demokarasi ya Congo, we yemeza ko bahari ntaho bagiye . Ubwo yavugaga ku myanzuro yafashwe n’inama yahuje ba Perezida Felix Tshisekedi na Paul Kagame i New York, Tina Salama, umuvugizi […]

Gen Muhoozi agiye kongera gusura ‘se wabo’ Perezida Kagame

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko vuba aha agiye kongera kugaruka mu Rwanda gusura Perezida Paul Kagame yita se wabo. Gen Muhoozi yemeje inkuru y’uru ruzinduko rwe mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa Twitter. Ni uruzinduko yavuze ko azaba aje kwigiramo ubumenyi bw’ibijyanye no korora inka. Yagize […]

Centrafrica: Urukiko rwatesheje agaciro umugambi wa Perezida wo kuvugurura Itegekonshinga

Urukiko rw’ikirenga rwo muri Repubulika ya Centrafrica rwatesheje agaciro umugambi wa Perezida Faustin-Archange TouadĂ©ra wo kuvugurura Itegekonshinga, ku buryo byamufasha kuyobora igihugu no muri manda ya gatatu. Kugira ngo uyu mugambi ugerweho, Perezida TouadĂ©ra yashyizeho itsinda ry’abantu bashinzwe gutegura umushinga w’Itegekonshinga rishya, gusa iki cyemezo giteza umwuka mubi muri politiki, aho imwe mu miryango yateguye […]

Rubavu: Abantu 7 bakomerekeye bikomeye mu mpanuka yabaye saa sita z’ijoro

Abantu barindwi barimo n’abashoferi bakomerekeye mu mpanuka yabaye mu masaha ya saa sita z’ijoro ryakeye, ubwo imodoka ebyiri bikekwa ko abari bazitwaye bari biraye kubera gutekereza ko bari bonyine mu muhanda zagonganaga. Iyi mpanuka yabereye mu mudugudu wa Rugerero, akagari ka Gikombe Umurenge wa Nyakiriba; ahakunze n’ubundi kubera impanuka kubera imiterere yaho. Muri iyi impanuka […]

Las Palmas: le Mouvement Sahraoui pour la Paix organise sa première Conférence Internationale

Le Mouvement Sahraoui pour la Paix (MSP) a ouvert, le 22 septembre 2022Ă  Las Palmas, sa première confĂ©rence internationale pour la Paix et la SĂ©curitĂ©, lors d’une cĂ©rĂ©monie inaugurĂ©e par le Maire de Las Palmas Augusto Hidalgo, en prĂ©sence d’hommes politiques espagnols, chioukh et notables des Provinces de Sud. Dans son allocution, l’ancien PrĂ©sident du […]

Hahishuwe uko Paul Pogba yateje ibinyugunyugu abarebaga umukino wa nyuma wa Euro 2016

Mathias Pogba, umuvandimwe w’Umufaransa Paul Pogba usanzwe akinira Juventus yo mu Butaliyani, yahishuye ko murumuna we yahamagaye ibinyugunyugu ubwo habaga umukino wa nyuma wa Euro 2016 binyuze mu mupfumu we. Ni ibikubiye mu butumwa bwinshi ndetse n’amashusho ya Videwo zibarirwa muri 30 Mathias yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter. Uyu musore ufite inkomoko muri GuinĂ©e-Conakry […]

Amajyepfo: Biyemeje gukumira amakimbirane ataraba ibyaha

Umunyamabanga Mukuru wungirije wa RIB, Isabelle Kalihangabo

Gukemura amakimbirane agitangira, mbere yuko ahinduka ibyaha bijya mu bugenzacyaha ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu kiganiro Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwagiranye n’abayobozi b’inzego z’ibanze, inzego z’umutekano n’iz’ubutabera, amadini n’abandi bafatanyabikorwa bo mu Ntara y’Amajyepfo. Icyo kiganiro cyabereye mu karere ka Gisagara kuri uyu wa 22 Nzeli 2022. Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), […]

Minisitiri w’Intebe wa Israel ashyigikiye igisubizo cya leta 2 mu gukemura ibibazo bafitanye na Palestine

Kuri uyu wa Kane, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Yair Lapid, yatangaje ko azashyigikira igisubizo cya leta ebyiri ku makimbirane amaze imyaka ibarirwa muri za mirongo hagati ya Israel na Palestine anashimangira ko Israel izakora “ibishoboka byose” kugira ngo Iran idatunga igisasu cya kirimbuzi . Iki gisubizo by’ibihugu bibiri byigenga cyangwa leta ebyiri, ni icya mbere […]

Perezida Kagame yabonanye na Chambers wo muri OMS na Samantha Power uyobora USAID

fdrcvvzwqaajfqo.jpg

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 22 Nzeri, Perezida Paul Kagame, yabonanye na Raymond Chambers, Ambasaderi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ushinzwe ingamba ku Isi, ndetse n’umuyobozi wa USAID, Samantha Power, baganira ku nzego zishoboka z’ubufatanye. Amahirwe y’ubufatanye azakora ku nzego zitandukanye mu bijyanye no gutera inkunga inzego z’ubuzima ku Isi no guhanga […]

Apôtre Mutabazi yirinze kuvuga ku muntu umushinja kumwambura ay’ubukode bw’amezi 7

Mutabazi avuga ko ari kwivuza kandi umunyamategeko we ari gukurikirana indi dosiye

Umuvugabutumwa ApĂ´tre Mutabazi Kabarira Maurice yirinze kuvuga ku mugabo utuye mu mudugudu wa Taba, akagari ka Murama, umurenge wa Kinyinya, akarere ka Gasabo, umushinja kumwambura amafaranga y’ubukode bw’amezi 7. Uyu mugabo yasobanuriye umunyamakuru wa BTN TV ko yakodesheje Mutabazi inzu y’icyumba kimwe na salo (salon), amezi atatu ya mbere, bumvikana ko hanyuma azajya amwishyura Frw […]

Kolwezi: Hotel ya Gen. Philémon Yav yagabweho igitero gikomeye na FARDC

Abantu benshi bafatiwe muri hotel y’umusirikare mukuru uherutse gutabwa muri yombi, Lt. Gen. PhilĂ©mon Yav, iherereye mu Mujyi wa Kolwezi, Intara ya Lualaba, muri komini ya Manika mu gace ka Joli. Amakuru aturuka aho avuga ko FARDC ari yo yakoze icyo gikorwa mu ijoro ryo ku wa Gatatu, itariki 21 Nzeri 2022 . Ngo cyari […]

Muzito yashimye ijambo rya Tshisekedi ku Rwanda, amusaba gutegura intambara

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, Adolphe Muzito, yashimye ijambo Perezida FĂ©lix Tshisekedi yavugiye mu nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York, ariko anamusaba gutegura intambara ku Rwanda. Perezida Tshisekedi ku wa 21 Nzeri 2022 yabwiye abiganjemo abakuru b’ibihugu bitabiriye iyi nteko ko u Rwanda rwagabye […]

Tanzania na Mozambique byagiranye amasezerano mu by’umutekano n’ubwirinzi

fdlf4uvwyaifqgr.jpg

Ibihugu bya Tanzania na Mozambique byagiranye amasezerano mashya yo kurinda umupaka bihuriyeho mu kurwanya iterabwoba rikomeje kwiyongera rikomoka ku mirwano ibera mu majyaruguru ya Mozambike . Kuri uyu wa Gatatu ushize, i Maputo, Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzaniya na Filipe Nyusi wa Mozambike bahagarikiye ishyirwaho umukono ku masezerano abiri y’ubwumvikane (MoUs), amwe ku mahoro […]

Mu ntara 4 zigaruriwe n’u Burusiya hatangiye amatora ashobora gutwara 15% by’ubutaka bwa Ukraine

Mu bice bine byo muri Ukraine byigaruriwe n’u Burusiya batangiye amatora ya kamarampaka, yamaganwe na Kyiv kandi agaragara nk’inzira ya Moscou yo kwigarurira ku mugaragaro hafi 15% by’ubutaka bwa Ukraine . Gutora mu ntara za Luhansk na Donetsk, ziyita “repubulika zigenga” ziyobowe n’abashyikiwe na Moscou kuva mu 2014, ndetse no mu ntara zo mu majyepfo, […]

BRD yagiriye abanyeshuri inama y’uko bakoresha amafaranga igiye kubaha

Banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD), mu gashami kayo k’uburezi, yagiriye abanyeshuri ba kaminuza no mu mashuri makuru inama ku buryo bakoresha neza amafaranga y’amezi abiri igiye kubaha. Iyi banki yamenyesheje aba banyeshuri ko iri gutegura uko yabaha amafaranga abafasha mu mibereho y’amezi abiri, bityo bakwiye kuyakoresha neza kugeza Ugushyingo kurangiye. Iti: “Nshuti banyeshuri, turi […]

Wa rutahizamu w’umunya-CĂ´te d’Ivoire yatangiye imyitozo mu Mavubi (Amafoto)

20220923_073002.jpg

Rutahizamu Gerard Bi Goua Gohou ufite inkomoko mu gihugu cya CĂ´te d’Ivoire, yamaze gutangira imyitozo mu kipe y’Igihugu ‘Amavubi’. Amakuru y’uko uyu rutahizamu w’ibigango yahamagawe n’Amavubi yamenyekanye kuri uyu wa Kane, atangajwe bwa mbere n’ikipe ya FC Aktobe yo mu gihugu cya Kazakhstan asanzwe akinira. Gerard Bi Goua Gouhou ni rutahizamu ufite inkomoko i Abidjan […]

Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi yatangaje ko MONUSCO ikwiye gusimbuzwa indi misiyo

Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi, Alexander De Croo, yatangarije abitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York ko misiyo y’amahoro yawo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, MONUSCO, isimbuzwa indi. De Croo ku wa 21 Nzeri 2022, mu ijambo yagejeje ku banyacyubahiro bari bateraniye muri iyi nteko yagize ati: “Ubutumwa bwacu burasobanutse: MONUSCO ikwiye kurangira, igasimburwa […]

Ba Perezida William Ruto na Tshisekedi bakiriwe na Joe Biden

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakiriye ba Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Dr William Ruto wa Kenya. Biden n’aba bakuru n’ibihugu byombi bahuriye i New York, mu musangiro Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Madamu we bateguriye abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye […]