Twitter yahagaritse kugurisha ‘Blue tick’ nyuma y’uko abarimo ‘Yezu’ na ‘Shitani’ bayihawe
Urubuga rwa Twitter rwabaye ruhagaritse gutanga ‘Blue tick’ (akarango k’ubururu kerekana konti nyazo), nyuma y’akajagari no guha kariya karango konti nyinshi mpimbano kubera ko benezo babashije kwishyura ikiguzi cyashyizweho. Mu busanzwe ikiguzi cyo kugira abafite konti za Twitter bahabwe ‘Blue tick’ ni $8; nk’uko amabwiriza ba nyiri ruriya rubuga baheruka gushyiraho abivuga. Ni amabwiriza yashyizweho […]
Ikigo cyakanguriye abakozi bacyo kwikinisha
Ikigo cyo muri Suwede cyitwa Erika Lust Films cyahamagariye abakozi bacyo bagera kuri 36 kujya bakora iki gikorwa mu gihe babonye akaruhuko kuko ngo ari uburyo bwiza buzajya bubafasha kwiyumva neza bagatanga umusaruro ushimishije mu kazi kabo. Iki kigo gisanzwe kizwiho gutunganya filimi z’urukozasoni, guhamagarira abakozi bacyo kujya bikinisha uhereye muri Gicurasi uyu mwaka. Umuyobozi […]
Abakomando ba mbere ba Kenya bageze i Goma
Itsinda rya mbere ry’abasirikare bo mu ngabo za Kenya ryamaze kugera i Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu bikorwa bigamije gufasha Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwigobotora imitwe yitwaje intwaro. Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo aba basirikare bageze ku kibuga cy’indege cy’i Goma, bakirwa na Gen. Maj Chico Tshitambwe usanzwe ari […]
MINEDUC yavuze ko ‘kutaryama bihagije’ biri mu byatumye ihindura amasaha yo gutangira amasomo
Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, avuga ko kuba abana batabonaga umwanya uhagije wo kuryama ngo basinzire neza, biri mu byatumye bafata umwanzuro ko amasomo mu mashuri yose mu Rwanda agomba kujya atangira saa mbili n’igice za mugitondo, akazajya asozwa saa kumi n’imwe z’umugoroba. Ni umwanzuro wafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu […]
Lieutenant Colonel Sengabo yaguye mu mirwano ya FARDC na M23
Lieutenant Colonel Sengabo Faustin wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yiciwe mu mirwano n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23. Amakuru aturuka muri Congo avuga ko uyu musirikare mukuru yiciwe ahitwa Rugari ho muri Teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ni nyuma y’imirwano ikomeye yasakiranyije M23 n’Ingabo za Congo Kinshasa […]
Akarere ka Rwamagana kavuze ku kibazo cy’inkari z’abagore batwite cyateje impaka
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwavuze ko nta bucuruzi bwihishe inyuma y’inkari z’abagore batwite, ko ahubwo gusikusanya bigamije ubushakashatsi. Kuwa 11 Ugushyingo 2022, bamwe mu bagore batwite bo mu Karere ka Rwamagana bumvikanye binubira ko inkari zabo zitwarwa na kompanyi, ikabaha Frw 100. Umwe muri aba bagore batwite ati ” Batwara inkari zacu bakaduha isabune y’ijana […]
RDC yabwiye M23 ibintu 4 isabwa kugira ngo bemere kwicarana ku meza y’ibiganiro
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ingingo enye zisabwa kugira ngo yemere kuganira n’umutwe wa M23, zirimo iy’uko uyu mutwe ugomba kuva mu duce twose wigaruriye. Ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, Christophe Lutundula Apala; mu kiganiro yaraye agiranye n’itangazamakuru. Muri iki kiganiro Lutundula yongeye kugaragaza M23 nk’umutwe w’iterabwoba, bityo ko […]
Igikomeye Haringingo abona Kiyovu Sports yarushije Rayon Sports atoza
Umutoza Haringingo Francis Christian w’ikipe ya Rayon Sports asanga igikomeye Kiyovu Sports yarushije ikipe ye amahirwe, ari na yo yatumye iyitwara amanota atatu mu mukino baraye bahuriyemo. Kiyovu Sports yari yakiriye Rayon Sports kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona warangiye iyitsinze ibitego 2-1. Ni ibitego byatsinzwe mu gice […]
Byinshi ku byemezo by’inama y’abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame
Ku wa Gatanu, tariki ya 11 Ugushyingo 2022, inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame. 1 . Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukwakira 2022. 2. Inama y’Abaminisitiri yemeje amasaha y’amasomo mu mashuri n’amasaha y’akazi ku bakozi mu Rwanda, hagamijwe guteza imbere […]
João Lourenço yagiranye ibiganiro na Perezida Kagame mbere yo kujya kuganira na Tshisekedi
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yaraye yakiriye mugenzi we João Lourenço wa Angola wari mu Rwanda, bagirana ibiganiro. Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatanu tariki ya 11 Ugushyingo ni bwo Lourenço yageze i Kigali, yakirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof. Nshuti Manasseh. Ku mugoroba ni bwo yakiriwe muri Village Urugwiro na Perezida […]
Amasomo mu Rwanda hose agiye kujya atangira 8:30 z’igitondo, akazi gatangire 9:00
Guverinoma y’u Rwanda yagennye ko amasomo mu mashuri yose mu Rwanda agomba kujya atangira saa mbili n’igice z’igitondo, akazajya arangira saa kumi n’imwe z’umugoroba. Ni umwanzuro wafatiwe mu nama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ugushyingo, ikaba yari iyobowe na Perezida Paul Kagame. Iyi nama yemerejwemo amasaha y’amasomo mu […]