Uburengerazuba: RGB irihanangiriza abayobozi buka abaturage inabi n’ababasiragiza

Meya Mukandayisenga abona nta mpamvu umuyobozi cyangwa umukozi yatanga yatuma abwira nabi umugana

Nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe uyu mwaka n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) ku miyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze, intara y’uburengerazuba nubwo ari iya mbere ku rwego rw’igihugu muri uru rwego, ngo iracyagaragaramo ingeso mbi yo kuka inabi no gusiragiza abaturage bagana inzego zakabakemuriye ibibazo, umuyobozi mukuru wa RGB, Dr Usta Kayitesi akavuga ko bene abo […]

Uwari Minisitiri w’intebe w’u Buyapani yashinje Zelensky kuba inyuma y’akaga abaturage be barimo

Uwahoze ari Minisitiri w’intebe w’u Buyapani, Yoshiro Mori, yatangaje ko Perezida wa Ukraine, Vladimir Zelensky, yatumye abaturage bo mu gihugu cye “bababara” . Yoshiro Mori avuga ko itangazamakuru mu Buyapani ribogama mu makuru avuga ku ntambara y’u Burusiya na Ukraine. “Sinumva neza impamvu [Perezida w’u Burusiya Vladimir] Putin ari we unengwa gusa mu gihe Bwana […]

Imyaka 10 irashize M23 ifashe umujyi wa Goma

Lt Col Kazarama asuhuza abatuye i Goma ubwo M23 yafataga uyu mujyi

Tariki ya 20 Ugushyingo 2012 ni bwo umutwe witwaje intwaro wa M23 wafashe umujyi wa Goma w’ingenzi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Ni nyuma y’amezi 7 wari umaze uhanganye n’ingabo za Leta yari iyobowe na Joseph Kabila Kabange, yatangiye bitewe n’amasezerano yo ku wa 23 Werurwe 2009 Leta […]

Colorado: Batanu bishwe barasiwe mu kabyiniro k’abatinganyi benshi barakomereka

Abantu batanu bishwe abandi 18 barakomereka mu iraswa ryabereye mu kabyiniro k’abaryamana bahuje ibitsina mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu muri Colorado Springs, muri Leta ya Colorado . Ukekwaho icyaha arimo kuvurwa ibikomere nyuma y’igitero cyabereye kuri Club Q, nk’uko umupolisi wo muri Colorado Springs, Lieutenant Pamela Castro yabitangarije abanyamakuru. Polisi yabonye telefoni ya […]

Perezida Kagame yagiye muri Qatar kwitabira itangira ry’igikombe cy’Isi

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagiye muri Qatar kwitabira umuhango w’itangira ry’irushanwa ry’igikombe cy’Isi uraba kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2022. Ibiro ntaramakuru bya Qatar, QNA, bisobanura ko Umukuru w’Igihugu yageze i Doha ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Hamad mu gitondo cy’uyu munsi. Perezida Kagame yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Qatar, Ibrahim bin Yousef […]

Perezida wa Kenya ategerejwe i Kinshasa

Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, ategerejwe i Kinshasa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) kuri uyu wa 20 Ugushyingo. Itangazo ryasohowe n’Umuvugizi w’ibiro bya Perezida wa Kenya, Hussein Mohamed, risobanura ko Ruto arerekeza i Kinshasa ku mugoroba w’uyu munsi, aho yakirwa na mugenzi wa RDC, FĂ©lix Tshisekedi. Gahunda yateganyijwe muri uru ruzinduko rw’umunsi […]

Gen. Muhoozi yibasiye Lt. Gen Elwelu kubera ibyo yatangaje kuri M23

Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yibasiye Lt. Gen Peter Elwelu; nyuma yo gutangaza ko Ingabo za EAC bitazitwara amasaha 24 ngo zibe zamaze gutsinda inyeshyamba za M23. Ku wa Gatanu tariki ya 04 Ugushyingo 2022 ni bwo Lt Gen Peter Elwelu usanzwe ari Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Uganda […]

Imirwano yongeye kubura i Kibumba nyuma y’ibitero bya FARDC ku birindiro bya M23

capture-29.jpg

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, itariki 20 Ugushyingo, imirwano yongeye gukomeza hagati y’ingabo za FARDC na M23 i Kibumba, mu birometero nka 20 uvuye mu Mujyi wa Goma, aho bivugwa ko imirwano iri kubera ahazwi nka 3 antennes muri Ruhunda . Aya makuru yemejwe n’umuvugizi wa M23, ishami rya politiki, Lawrence Kanyuka, abinyujije kuri […]

Impamvu yatumye RDC yisubira ku kwanga gutora Mushikiwabo

Mushikiwabo, Sama na Perezida wa Tunisia mu ifoto imwe

Guverinoma ya RDC yari ifite gahunda yo kwanga gutora Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo muri manda ya kabiri nk’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa, OIF. Umwe mu bagize itsinda rya guverinoma ya RDC ryitabiriye inama y’iminsi ibiri ya OIF iri kubera mu mujyi wa Djerba muri Tunisia kuva kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2022, yabwiye ikinyamakuru […]

Qatar: Karim Benzema ntagikiniye u Bufaransa mu Gikombe cy’Isi

Umukinnyi Karim Benzema ntakigaragaye mu ikipe y’u Bufaransa mu gikombe cy’Isi cya 2022 muri Qatar nyuma y’imvune yagiriye mu myitozo y’ikipe y’igihugu . Uyu mukinyi w’imyaka 34 wegukanye Ballon d’Or iheruka, byabaye ngombwa ko ava mu myitozo yo kuri uyu wa Gatandatu hakiri kare bitera impungenge umutoza Didier Deschamps. Ibizamini byakorewe mu bigo bya ASPETAR […]

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yasuye Ukraine bitunguranye ayizeza intwaro

Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yasezeranyije Ukraine imbunda 125 zo guhanura indege n’ubundi buryo bwo kwirinda ibitero byo mu kirere ubwo yahakoreraga uruzinduko rutunguranye ku wa Gatandatu agiye kuganira na Perezida Volodymyr Zelenskyy . Iyi kunga y’ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere, u Bwongereza buvuga ko ifite agaciro ka miliyoni 50 z’amapound (miliyoni 47 €), […]

FARDC yemeye ko umusirikare RDF iheruka kurasira mu cyico i Rubavu ari uwayo

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), kera kabaye cyemeye ko umusirikare Ingabo z’u Rwanda ziheruka kurasira mu karere ka Rubavu agapfa ari uwacyo. Mu ma saa saba z’ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 19 Ugushyingo 2022 ni bwo Ingabo z’u Rwanda zarashe uyu musirikare bitahise byemezwa ko ari uwa Congo. Igisirikare cy’u […]

Donald Trump agiye gusubizwa kuri Twitter ariko asanga nta mpamvu yabyo

Elon Musk yemeye kugarura konti ya Donald Trump kuri Twitter, nyuma hafi y’imyaka ibiri uwahoze ari perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahagaritswe kuri uru rubuga nkoranyambaga azira gushishikariza urugomo . Ibi byagezweho ku wa Gatandatu nyuma y’uko Musk, nyiri uru rubuga nkoranyambaga mushya, akoresheje amatora kuri internet benshi bagashyigikira ko Trump agaruka kuri […]

General Kainerugaba ashyigikiye icyemezo cya Perezida Kagame na Uhuru kuri M23

Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yagaragaje ko ashyigikiye icyemezo cya Perezida Paul Kagame na Uhuru Kenyatta ku mutwe witwaje intwaro wa M23. Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba tariki ya 18 Ugushyingo watangaje ko Uhuru yaganiriye na Paul Kagame ku mirwano ya M23 n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Perezida w’u […]

Interpol yashyizeho impapuro zo gufata Isabel dos Santos

Umuryango wa Polisi mpuzamahanga uzwi nka Interpol washyizeho impapuro zo guta muri yombi umuherwe ukomoka muri Angola, Isabel dos Santos. Ibiro ntaramakuru Lusa byo muri Portugal bisobanura ko Interpol yashyiriyeho Isabel, umukobwa wa Eduardo dos Santos wabaye Perezida wa Angola, impapuro zimuta muri yombi, hashingiwe ku busabe bw’ubushinjacyaha bw’iki gihugu akomokamo. Ubusabe bwo kumufata ngo […]

Ubutegetsi bwa RDC bugomba kwizera EAC: Museveni

Museveni ubwo yakiraga iri tsinda ryoherejwe n'akanama ka UN gashinzwe umutekano

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yatangaje ko ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) bugomba kwizera ubumwe bwa Afurika y’iburasirazuba, kugira ngo ibufashe gukemura ibibazo bihari by’umutekano muke. Aya magambo yayabwiye itsinda ry’akanama k’Umuryango w’Abibumbye (UN) gashinzwe umutekano riherutse kugirira uruzinduko muri Uganda, ryari mu iperereza rigamije kumenya aho imitwe yitwaje intwaro irimo M23 […]