Perezida wa Sena y’u Rwanda yeguye

Perezida w’umutwe wa sena mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Dr Iyamuremye Augustin, yeguye kuri iyi mirimo kuri uyu wa 8 Ukuboza 2022. Ibaruwa y’ubwegure bwe yayigejeje kuri Visi Perezida wa sena no ku basenateri bose uyu munsi, asobanura ko yeguye bitewe n’uburwayi ari kwivuza. Yagize ati: “Mbandikiye mbamenyesha iyegura ku mwanya w’ubuyobozi bwa sena […]
Rusizi: Abo bivugwa ko bari bamaze iminsi bamburira abaturage mu mayira n’abatobora inzu bafashwe

Mu gihe hari hashize iminsi abatuye umujyi wa Rusizi n’inkengero zawo binubira gutegerwa mu mayira bagashikuzwa ibyo bafite birimo udukapu turimo amafaranga, telefoni n’ibindi, hakaba n’ababyuka bagasanga inzu bararamo, ibikoni, ibiraro cyangwa izindi zatobowe ibirimo byose byibwe, ubuyobozi bw’aka karere buravuga ko hari benshi mu bakekwaho ubwo bujura bamaze gufatwa, barimo n’abafatanwa ibyo bibye, mu […]
Imikino 4 yikurikiiranya yihiritse APR FC itazi uko gutsinda bisa, nyuma yo guhagamwa na AS Kigali
Ikipe ya APR FC yaguye miswi na AS Kigali 0-0, yuzuza imikino ine ya shampiyona yikurikiiranya itazi uko gutsinda bisa. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yasuye AS Kigali kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona y’u Rwanda. Ni umukino APR yasabwaga gutsinda kugira ngo yikureho igisuzuguriro cy’imyaka ine imaze […]
Maj. Ngoma wa M23 na Col. Ruhinda wa FDLR mu bafatiwe ibihano na EU

Komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) yafatiye ibihano byo kudakandagira ku butaka bw’ibihugu biwugize abo ushinja guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Major Willy Ngoma ndetse na komanda w’umutwe kabuhariwe wa FDLR irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda uzwi nka CRAP, Protogene Ruvugayimikore […]
Tshisekedi yasuye urubyiruko rurenga 10,000 yahamagariye gufasha FARDC ‘kurwanya u Rwanda’

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yasuye urubyiruko rubarirwa mu 10,200 yahamagariye gufasha ingabo z’igihugu kurwanya u Rwanda yemeza ko rwihishe inyuma y’umutwe witwaje intwaro wa M23. Uru rubyiruko rwatoranyijwe mu bice bitandukanye by’igihugu, by’umwihariko mu ntara zo mu burasirazuba, ruri gutorezwa mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Kitona giherereye mu […]
Salima Mukansanga mu bagore 100 bavuga rikijyana kurusha abandi ku Isi
Umunyarwandakazi Mukansanga Rhadia Salima, yashyizwe ku rutonde rw’abagore bakoze ibikorwa by’indashyikirwa bibagira abavuga rikumvikana kurusha abandi ku Isi muri uyu mwaka wa 2022. Ni urutonde rwasohowe na BBC ku nshuro yayo ya 10. Ni urutonde rwiganjeho abagore bo hirya no hino ku Isi, bo mu ngeri zitandukanye z’ubuzima. Mu bagore b’ibyamamare bashyizwe kuri uru rutonde, […]
RwandAir faces blames amid flights cancellation
The national carrier, RwandAir, has apologised to its customers for flight cancellations attributed to technical issues. The development comes in the wake of complaints, especially on social media platforms, with some people citing flight cancellations for some days now. The airline was also blamed for late communications. One Batya Blankers, a twitter user, wrote: “RwandAir […]
Inzuki zishe umugabo w’imyaka 58 waziganirizaga
Umugabo w’imyaka 58 y’amavuko wari utuye mu burasirazuba bwa Cape muri Afurika y’Epfo, Nkosentsha Njimbana, yishwe n’inzuki ubwo yakoraga umugenzo gakondo wo kuziganiriza. Nk’uko ikinyamakuru News 24 kibivuga, muvandimwe wa nyakwigendera witwa Mandla yasobanuye ko izi nzuki zari zimaze icyumweru ziba ku nzu y’ibyatsi ye, zamwishe tariki ya 4 Ugushyingo 2022. Mandla yakomeje asobanura ko […]
Mozambique: Umuhungu w’uwabaye Perezida, abari intasi nkuru n’abandi 8 bakatiwe
Urukiko rwo muri Mozambique kuri uyu wa 7 Ukuboza rwakatiye igifungo kiri hagati y’imyaka 10 na 12 abantu 11 barimo umuhungu wa Armando Guebuza wabaye Perezida w’iki gihugu witwa Armando Ndambi ndetse na babiri bigeze kuyobora inzego z’ubutasi. Ndambi, Gregorio Leao wari ukuriye urwego rukuru rw’ubutasi na Antonio Carlos do Rosario wari ukuriye urwego rw’ubutasi […]
Iperereza rya Loni ryageretse M23 ku bwicanyi bw’i Kishishe bwaguyemo ‘benshi’
Ishami rya Loni ryita ku burenganzira bwa muntu muri Congo Kinshasa ndetse n’ubutumwa bwayo bushinzwe kuhagarura amahoro (MONUSCO), bashinje umutwe wa M23 kuba ari wo wakoze ubwicanyi bwiciwemo abarenga 100 i Kishishe ho muri Teritwari ya Rutshuru. Aba bashyize ubu bwicanyi kuri M23; nyuma y’iperereza ry’ibanze bakoze kuri buriya bwicanyi. Ni ubwicanyi cyakora cyo umutwe […]
Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran na mushiki we ntibavuga rumwe
Umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei na mushiki we Badri Hosseini Khamenei ntibavuga rumwe ku mikorere y’umutwe w’ingabo kabuhariwe utinyitse mu karere iki gihugu giherereyemo, Revolutionary Guards. Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje ko imvano yo kutavuga rumwe kwa bombi kuri izi ngabo ari uko zasabye ubushinjacyaha gufatira ingamba abigaragambiriza urupfu rw’umugore w’imyaka 22 witwa […]
Amafoto: Mu myaka 3 ishize, akanyamuneza kari kose mu maso ya Perezida Kagame na Tshisekedi

N’ubwo mu mubano w’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) n’abayobozi b’ibi bihugu havugwa inkuru nyinshi zo kutabana neza zishingiye ku mpamvu z’umutekano na politiki, n’inyinshi nziza zaratambutse by’umwihariko kuva mu mwaka w’2019. Hashize amezi abiri Perezida Félix Tshisekedi agiye ku butegetsi muri RDC, yagiriye uruzinduko mu Rwanda muri Werurwe 2019, yakirwa na […]
Perezida Pedro Castillo wa Peru yatawe muri yombi
Perezida Pedro Castillo wa Peru yegujwe anatabwa muri yombi, nyuma yo kugerageza gusesa Inteko Ishinga Amategeko ya kiriya gihugu cyo muri Amerika y’Amajyepfo. Dina Boluarte w’imyaka 60 y’amavuko wari usanzwe ari Visi-Perezida ni we warahijwe n’Inteko Ishinga Amategeko nka Perezida mushya, aba umugore wa mbere ugiye kuyobora Peru. Ku wa Gatatu tariki ya 07 Ukuboza […]
Ibyago by’intambara y’ibitwaro kirimbuzi biri kwiyongera, gusa ntituri abasazi_Perezida Putin
Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yatangaje ko ibyago by’uko hashobora kubaho intambara y’ibitwaro kirimbuzi bikomeje kwiyongera; gusa avuga ko u Burusiya buzakoresha izo ntwaro ari uko bugabweho igitero. Putin yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye inama ngarukamwaka y’akanama k’u Burusiya gashinzwe Uburenganzira bwa muntu. Muri iri jambo yanavuze ko intambara yo muri Ukraine ishobora […]
Mu rugo rw’umuturage ku Muhima hasanzwe igisa na Sitasiyo ya Mazutu
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyarugenge, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Ukuboza, yafatiye litiro 3120 za mazutu mu rugo rw’umuturage, Mwesigwa Steven, zacuruzwaga mu buryo bwa magendu. Mwesigwa ufite imyaka 69 y’amavuko utuye mu Mudugudu wa Kabirizi, Akagari k’Amahoro mu Murenge wa Muhima. Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector […]